Kigali

Umuramyi Theophile Twagirayezu wakanyujijeho agarutse mu muziki nyuma y'imyaka 15 yarawuhagaritse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/10/2023 15:35
4


Imyaka 15 irashize kuva Theophile Twagirayezu ahagaritse umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yari ahagazemo neza. Kuri ubu inkuru nziza ku bakunzi b'umuziki wa Gospel ni uko uyu muhanzi yamaze kwanzura kuwugarukamo ndetse agarukanye imbaraga nyinshi.



Theophile Twagirayezu ni umugabo wubatse warushinze mu kwezi k'Ukuboza mu mwaka wa 2013. Atuye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera muri Assemblies of God mu Gatsata. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2006 - ni bwo yasohoye indirimbo ya mbere.

Ntabwo yatinze mu muziki kuko yakoze indirimbo 2 gusa zabimburiwe na "Iri maso" yaririmbanye n'abanyeshuli biganaga muri St Andre barimo abari bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel muri icyo gihe. Indi ndirimbo ye ni "Ngwino umare inyota" yaririmbanye na Angelique. 

Indirimbo ye "Iri maso" yarakunzwe cyane, yiharira amaradiyo ndetse n'insengero zitandukanye. Nubwo inganzo ye yakiranywe yombi n'abakunzi b'umuziki wa Gospel, mu buryo butunguranye yahise ahagarika umuziki, nyuma y'imyaka 2 gusa yari awumazemo.

Mu gihe cya Theophile, abahanzi bari bagezweho mu buryo bukomeye, harimo Patrick Nyamitari, Roger, Bruce (Producer) na Pastor Gaby. Benshi mu bo mu kiragano cye bamaze guhagarika umuziki, abandi bajya mu muziki usanzwe (secular), n'abasigaye muri Gospel bari guseta ibirenge. 

Mu kiganiro na inyaRwanda, Theophile Twagirayezu yavuze impamvu yari yarahagaritse umuziki mu gihe kingana n'imyaka 15. Aragira ati "Nahagaritse gukora indirimbo mu 2008, ubundi nkayobora kuramya no guhimbaza rimwa na rimwe, byaterwaga n'akazi mbifatanya n'amasomo". 

Avuga ko yamaze kugaruka ndetse afite imishinga irimo n'indirimbo ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba. Yahisemo gusubiramo indirimbo ye yakunzwe mu bihe byashize. Ati "Nagarutse, mfite gahunda yo gukora album, ubu mfite indirimbo muri studio harimo "Iri maso remix".

Ni ibihe bintu 3 Theophile yishimira cyane mu muziki w'ubu?

Nyuma yo kugaruka mu muziki yari amaze imyaka 15 yarawuteye umugongo, Theophile avuga ko ikintu yishimiye ari uko "Abahanzi nyarwanda basigaye ari abahanga mu gukora umuziki w'umwimerere kandi b'ingeri zitandukanye abakuru ni abato". 

Yavuze ko ikindi cyamukoze ku mutima ari uburyo abaramyi basigaye batungwa n'umuziki mu gihe kera bitabagabo. Ati "Icya kabiri ni uko usigaye utunze abantu (Business) ku buryo bugaragara. Icya gatatu, umuziki nyarwanda usigaye ugera no mu bindi bihugu byo mu Karere n'ahandi." 

Icyakora avuga ko hari ibindi abona bigikwiye kongerwamo imbaraga bityo umuziki wa Gospel ukagera mu bushorishori. Aragira ati "Ibyo kongeramo imbaraga ni ugufasha abahanzi kubona amikoro no gukomeza kugira indangagaciro za kinyarwanda".


Theophile agiye kugaruka mu muziki nyuma y'imyaka 15


Theophile yateguje indirimbo "Iri maso remix" nyuma y'imyaka 15 atumvikana mu muziki


Yishimiye kuba yasanze abaramyi batunzwe n'umuziki mu gihe kera bitabagaho


Theophile hamwe n'umugore we bashakanye mu mwaka wa 2013






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwase annah 1 year ago
    Waaaaw turakunezerewe big brother.gukotera Imana ntagihombo cyibamo
  • Nyirigira Rene 1 year ago
    Courage kandi Imana izagushyigikira kandi indirimbo iri maso yaradufashije cyane
  • Remy IKUZWE1 year ago
    Mwalimu wacu muri Kaminuza turamwishimira kandi Imana ikomeze kumuha ibyiza byinshi hamwe n'umuryango we! Impano ye n'imyitwarire ye bifasha benshi.
  • Ndagijimana jean bosco1 year ago
    Courage kbs turagushyigikiye Imana ibigufashemo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND