Amezi 10 arashize uyu
muhanzi ashyize hanze indirimbo yise ‘Monalisa’ yagizwemo uruhare n’iyi Label.
Kuva icyo gihe ntiyongeye kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi Label, kandi yakoze uko
ashoboye kugirango bavugane ariko ntibyakunda.
Yabwiye InyaRwanda ko
ashingiye ku mikoranire ye n’iyi Label bimuha ishusho y’uko isaha n’isaha
yashyira akadomo ku masezerano bari basanzwe bafitanye.
Amasezerano y’aba bombi
agomba kurangira muri Werurwe 2024. Alto avuga ko nyuma yo kubona ubuyobozi bw’iyi
Label butamukivugisha yishatsemo ubushobozi yikoreramo iyi ndirimbo ‘Yego’
ariko kandi agaragaza mu ndirimbo ko bafatanyije nubwo nta ruhare bayigizeho.
Yavuze ati “Kuva
twakorana indirimbo ‘Monalisa’ ntitwongeye kuvugana. Nakoresheje uburyo bwose
bushoboka ngo menye ibiri kujya mbere ariko ntibyakunze. Rero nk’umuhanzi
nanze kwicara, ahubwo nishatsemo ubushobozi mbona gukora iyi ndirimbo."
Muri iyi ndirimbo ye
nshya yise ‘Yego’, Alto aririmba yishyize mu mwanya w’umusore wakunze umukobwa
kugeza ubwo yirengagiza ibivugwa n’abantu batandukanye, ahubwo akiyemeza
kuzabana nawe ubuzima bwe bwose.
Ni umusore uba
wumvikanisha ko yakunze umukobwa, kandi ko yiteguye kumuhuza n’imiryango, bakagura
umuryango w’abo.
Muri Werurwe 2021, nibwo
Alto ndetse na Yampano basinye muri TB Music Entertainment, amasezerano y’imyaka
itatu yo kubakorera indirimbo, kuzamamaza, kubashakira akazi mu bitaramo n’ibirori
n’ibindi.
Alto yinjiye muri TB
Music avuye muri Ladies Empire y’umuraperikazi Oda Paccy. Icyo gihe yavugaga ko
yavuyemo kubera ko batubahirije amasezerano.
Ati “Nabonaga amasezerano
twari dufitanye na bo atari gukurikizwa. Nasohoye indirimbo ebyiri mu myaka
ibiri ntabwo ari buri muhanzi wabyihanganira. Mu mwaka umwe nari nemerewe
indirimbo eshanu harimo n’indi ndikumwe n’umuhanzi nifuza."
Ni mu gihe Yampano
yavugaga ko yinjiye muri iyi Label basanga hari ibindi bikorwa by’umuziki yari
amaze igihe yikorana birimo na Album ye.

Alto yashyize ahagaragara
amashusho y’indirimbo y’urukundo yise ‘Yego’

Alto yavuze ko ubuyobozi
bwa TB Music bwamwirengagije bituma yikorera indirimbo

Alto yishimira ibyo amaze
kugeraho ari kumwe n’ubuyobozi bw’iyi Label

Alto n’umukobwa
yifashishije muri iyi ndirimbo ye yise ‘Yego’