RFL
Kigali

Muyoboke Alex ashaka 'Ihangana' hagati ya The Ben na Bruce Melodie

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:4/10/2023 13:03
2


Muyoboke Alex umaze imyaka irenge 17 mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda , yavuze ko ashaka kubona Bruce Melodie na The Ben bari muri Bk Arena bahanganye ku rubyiniriro" Battle".



 Muyoboke Alex avuga ko ashaka kubona The Ben na Bruce Melodie bose bari muri Bk Arena hasanzwe n'ubundi habera imyidagaduro, bagahiganwa, bagakora ipiganwa mu kwerekana impano yabo, bakaririmba kakahava muri y'amajwi yabo n'ubundi asanzwe agera ku mitima y'abatari bake, ibi byose bikaba byaba hari abafana n'abakunzi babo baje kwihera ijisho.

Ibi yabitangaje ny'uma y'ibimaze iminsi bivugwa hagati y'aba bahanzi ko  baba bafitanye urwango rukomeye, binyuze mu kuba aba bombi bari kugereranywa cyane.

Gusa ariko Muyoboke Alex yabanje no gukuraho urujijo, avuga ko ari The Ben ndetse na Bruce Melodie bose abazi, akaba ahamya neza ko nta rwango aba bombi bafitanye cyane ko no muri Covid-19 aba bajyaga bahurira  muri Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali bakaganira, bagaseka, bakaririmba ndetse  bakanakina amakarita bisekera nta mutima mubi ndetse bakaba barigeze no kwemeranya ko bazakorana indirimbo. Ngo ikirenze ibyo kandi buri wese azi mu mutwe indirimbo zose za buri mugenzi we.

Ibi kandi na Bruce Melodie yigeze kubigarukaho avuga ko nta kibazo kiri hagati  ye na The Ben ,avuga ko byose bikorwa n'abafana kandi ntacyo babihinduraho.

Muyoboke Alex avuga ko aho kugira ngo abone aba bahanzi bari mu majwi cyane yo kuvugwaho inzangano zidashinga, byaruta ahubwo akababona bari muri Bk Arena bari kwemezanya, bahanganye mu kuririmba, babikorera abakunzi babo. 

Akemeza ko icyo gitaramo uburyo cyakwitabirwa kurenza ibindi byose babayeho mu Rwanda  kuko bose bafite abakunzi benshi cyane mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Ibi kandi byakongera kuzamura imyidagaduro nyarwanda kuko byatuma amafaranga yinjira ku bwinshi, ba mukerarugendo bakaza kureba abahanzi babo uburyo bahangana.


 Ubwiza bwo guhanganisha abahanzi ku rubyiniriro Uganda yabimenye kare  ,nicyo cyongeye gutuma imyidagaduro yaho yongera kugaruka mu bitangazamakuru byo ku Isi yose bakaba banemeza ko bifitiye umumaro ukomeye imyidagaduro yaba mu buryo bw'amafaranga, kumenyekana cyane ku Isi n'ibindi.


Alex  ni umwe mu bantu bafashije abahanzi benshi kugera ku nzozi zabo mu gihe yarebereraga inyungu ,muri abo twavuga nka Tom Close, The Ben, Dream Boys, Urban Boys, Charly na Nina n'abandi benshi cyane bagenda bamushimira byimazeyo ku bwo kubafasha bakagera ku nzozi zabo

Muyoboke kandi akunze kugenda agira inama abantu bose babarizwa mu myidagaduro nyarwanda gutahiriza umugozi umwe, bagakorera hamwe bakazamurira hamwe  imyidagaduro kuko aho yavuye ariho habi kurusha aho igeze ubu.



Muyoboke Alex avuga ko byaba byiza The Ben na Bruce Melodie bahanganiye ku rubyiniriro


The Ben aherutse gukorera igitaramo cy'amateka i Burundi


Bruce Melodie avuga ko The Ben ari mukuru we 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Omar11 months ago
    Birakwiye rwose turambiwe amagambo nibayikore theben abereke ko adakwiye kujyereranwa nabo bana bikujije bashukwa namafaraga yabakire
  • Papa fam11 months ago
    Bruce melody numwami mwaba mugiye gusenga the Ben kuko melody abafana yarabikubiye Bose nuzanakoresha amatora online Niho muzamenya aho imibare ihagaze





Inyarwanda BACKGROUND