Sinzi niba ari uburyo umutoza Yamen Zelfani, yasomyemo umukino Rayon Sports yahuyemo na Al-Hilal Benghazi, cyangwa niba yarabikoze abishaka ku girango iyi kipe yo muri Libya yikomereze.
Iyi
nkuru ishingiye ku busesenguzi bwanjye bwite njyendeye ku buryo nkurikirana
Rayon Sports, n'uko imaze iminsi ikina kuva yatangira gutozwa n'umutoza Yamen
Zelfani.
Ku
wa Gatandatu w'Icyumweru gishize tariki 30 Nzeri, nibwo Rayon Sports yasezewe
na Al-Hilal Benghazi kuri penaliti 3-2 aho umukino wari warangiye amakipe yombi
anganya igitego kimwe kuri kimwe. Uyu mukino, abakunzi ba Rayon Sports bari
bawishyizemo bumva ko nta cyabahagarika kujya mu mikino y'amatsinda, ariko
ibyishimo n'inzozi zabo, byagarukiye nzira.
Ese koko uyu mukino Rayon Sports ntabwo
yagambaniwe?
Ntabwo ndibwirirwe njya kure ngo ngaruke ku byari byavuzwe mbere y'uko uyu mukino uba, aho amakuru yakwirakwiye bivugwa ko hari abantu bashaka kumisha amafaranga mu bakinnyi ba Rayon Sports ubundi bakitsindisha.
Amafaranga bivugwa ko yari
aturutse mu ikipe ya Al-Hilal Benghazi, yashakaga ko Rayon Sports yayakira
ubundi ikava mu nzira umwarabu akikomereza.
Ese koko ubundi ayo mafaranga nta muntu
wayahekenyeho?
Reka
twigire ku mutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani wagaragaje imitoreze
atarasanganwe ndetse no gusoma umukino bidasanzwe byatumye hari n'ibyemezo
yafataga ubona ko bitishe ikipe byanayikerereza.
Umutoza yahisemo kubanza Musa Esenu mu
kibuga muri iyi mikino
Usibye
no muri iyi mikino, uyu mutoza haba muri shampiyona
ndetse n'indi mikino, amahitamo ya mbere yabaga ari Charles Baale. Ni umusore
waranzwe no gukinisha abandi, ndetse imikino ikomeye irimo n'uwa APR FC akaba
yarigaragazaga. Ku mukino wo kwishyura, Umutoza yamushyizemo mu gice cya kabiri
gitangira.
Hategekimana Bonheur uvuga ko hari icyo
yari gukora, koko yari akwiriye kuviramo aho?
Abantu
bose bakurikiranaga umukino wo ku wa Gatandatu, ubwo hongerwagaho iminota
y'inyongera, bari biteze ko Hategekimana Bonheur agiye gusimbura Hakizimana
Adolphe ubundi akaba ariwe ujya gufata amapenaliti.
Abafana ba Rayon Sports bararize babura gihoza, ibyari amatsinda bibatera gutaha mu matsinda
Hategekimana
ni umwe mu banyezamu bazwiho kugira amashagaga, gukanga uwo bahanganye, nibura
abantu bavuga ko iyo ajya mu izamu atari kubura penaliti yarura, ariko amahitamo
y'umutoza nta nubwo yamurebye irihumye.
Mugadam yakinnye umukino wose bigaragara
ko nta mbaraga, umutoza aruma gihwa
Eid
Mugadam Abakar ni umwe mu bakinnyi bageze mu itsinda rya Rayon Sports nyuma
ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi babanje mu kibuga kuri uriya mukino bafite
imikino mike mu maguru. Uyu musore wa utari no kuntebe y'abasimbura ku mukino
ubanza, umukino wo kwishyura Umutoza Yamen Zelfani yigize nkaho ariwe mukinnyi
acungiyeho kandi ko isaha n'isaha yamuha igitego, nkaho hari ahandi
yabimukoreye.
Mugadam wambaye nimero 21 yakinnye uyu mukino araniyongeza, kandi buri wese abona ko akwiye kuva mu kibuga mu buryo bwo kongera imbaraga imbere
Ku munota wa 93, Youssef Rharb yinjiye
mu kibuga agiye gukora iki?
Mu gihe umusifuzi wa kane yari yongeyeho iminota 5, gasigaye iminota 2 gusa nibwo umutoza yafashe umwanzuro wo gusimbuza Youssef Rharb.
Ubundi gusimbuza
umukinnyi muri iyo minota ikipe iteganya penaliti biba bivuze ko uwo mukinnyi
ari umuhanga mu gutera penaliti, ndetse agomba kwinjira kugira ngo aze kujya
kurutinde. Mu bakinnyi batanu batoranyijwe bagombaga gutera penaliti Youssef
Rharb ntabwo yagiyemo kuko mu bakinnyi bane bateye penaliti Luvumbu ariwe wari
usigaye gusa.
Youssef muri kurebana mu maso, yicaye iminota 93 kuri 95 umukino wamaze, ndetse ntiyanatoranywa mu batera penaliti, abenshi bakekagako aricyo yinjiriye mu kibuha
Nibura
Youssef Rharb yari umukinnyi ukenewe kuba yasimbura Mugadam Abakar mu minota ya
65 na 70 gusa Mugadam yari arushye buriwese arabibona, ariko umutoza aryumaho
bisa naho hari icyo yari yokeje.
Hari abakinnyi bateye penaliti bitabarimo
Ku bw'inyungu zabo ntabwo twavuga amazina, ariko hari abakinnyi batoranyijwe muri 5
bagombaga gutera penaliti ariko babwira umutoza ko batiteguye aranga abagumisha
ku rutonde.
Habayeho kwinginga ku bakinnyi bamwe ko bakurwa ku rutonde rw'abakinnyi batanu batera betera penaliti biba iby'ubusa umutoza yanga kubumva.
Luvumbu ntabwo yateye
penaliti kuko yabwiwe ko atera penaliti ari uwa gatanu, kandi penaliti yo mu
mukino ubanza ariwe wari wayiteye ari amahitamo ya mbere. Muri make penaliti
Rayon Sports yateye zabayemo akagambane wakwibaza impamvu yako, bikarangira
ugarutse aho twahereye.
Ya mashagaga ya Yamen Zelfani yari
yanoze
Umutoza
wa Rayon Sports Yamen Zelfani, ni umwe mubatoza batajya batanga amahwemo ku
ntebe y'abasimbura, aho aba atanga amabwiriza atarangira ndetse ahanganye
n'abasifuzi, nibura ukabona ko hari icyo bifasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Kuri
uyu mukino uyu mutoza yari yasuherewe, asa n'umuntu wemeye icyaha, ndetse ubona
ko ntacyo ashaka kurenza ku byo umukino uri gutanga.
Yamen usanzwe utagendera ku butaka, kuri iyi nshuro yaricaye agereka akaguru ku kandi
Iraguha Hadji umukinnyi ukunda abafana kubi, ntabwo yagiriwe amahiwe yo kwegera ikibuga ahubwo Mugadam ahabwa ijambo
Hakizimana yikorejwe urusyo
Umwarabu Sitade yari yayigize iye ndetse abatoza nta kwicara
Hategekimana yemeza ko iyo aza kujya mu izamu rya Rayon Sports, atari kuviramo aho hari icyo yari gufasha ikipe. Ese aho umutoza ntiyatinye ko Hategekimana yari kuzipangurura
TANGA IGITECYEREZO