RFL
Kigali

UEFA Champions League: Real Madrid yabikoze naho Arsenal na Manchester United zo zikuba amazuru

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/10/2023 7:10
0


Ikipe ya Real Madrid yabikoze itsinda Napoli, Arsenal ikubira amazuru mu Bufaransa naho Manchester United ibambirwa imbere y'abafana mu mikino y’umunsi wa Kabiri mu matsinda ya UEFA Champions League.



Iyi ni imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, yatangiye gukinwa saa kumi n'ebyiri n'iminota 45 ariko iyari itegerejwe na benshi ikomeye yabaye saa tatu z'ijoro.

Duhereye mu Butaliyani, kuri Diego Armando Maradona kipe ya Napoli yari yakiriye Real Madrid mu itsinda C. Napoli niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 19 ku gitego cyatsinzwe na Leo Ostigard.

Real Madrid yaje yishyura ku munota wa 27 Vinicius atsinda igitego ahawe umupira na Jude Bellingham, kuwa 34 Jude Bellingham atsinda icya 2 nyuma yo kwandagaza ba myugariro. 

Mu gice cya kabiri ku munota wa 54 Napoli yaje kwishyura kuri penariti yatsinzwe neza na Plotr Zielinski ariko kuwa 78 Federico Valverde arekura ishoti ripima amatoni riragenda rikubita ku mutwe w'umuzamu Meret rijya mu nshundura Real Madrid iba ibonye igitego cya 3 ihita inegukaga intsinzi gutyo y'ibitego 3-2.

Mu gihugu cy'u Bwongereza kuri Old Trafford, Manchester United yari yakiriye Galatasaray mu itsinda A. Ikipe y'amashitani atukura yatsinze igitego cya 1 ku munota wa 17 gitsinzwe na Rasmus Hoejlund ariko nyuma y'iminota micye gusa Wilfried Zaha aracyishyura. 

Kuwa 67 Rasmus Hoejlund yongeye gutsinda icya 2 gusa nanone ibyishimo ntabwo byatinze kuko Galatasaray ibifashijwemo na Akturkoglu yishyuye maze kuwa 81 Mario Icardi atsinda icya 3, Manchester United iri imbere y'abafana bayo iba itsinzwe ibitego 3-2.

Mu Bufaransa ho ikipe ya Arsenal yahuriragayo n'uruva gusenya, aho ikipe ya Lens yari yayakiriye kuri Stade Bollaert-Deleis yayihatsindiye ibitego 2-1. Arsenal niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 14 ku gitego cya Gabriel Jesus maze kuwa 25 Thomasson aza yishyura naho kuwa 69 Elye Wahi atsinda icya 2.

Mu yindi mikino yabaye Inter Milan yatsinze Benfica igitego 1-0, Copenhagen itsindwa na FC Bayern München ibitego 2-1, PSV inganya na Sevilla, Union Berlin itsindwa na Braga 2-3 naho Salzburg itsindwa na Sociedad 2-0.


Judde Bellingham yafashije Real Madrid kubona intsinzi atsinda igitego ndetse anatanga umupira wavuyemo ikindi gitego


Manchester United ubwo yishimiraga igitego cya 2 ariko bikaza kurangira yishyuwe ndetse inatsindwa icya 3


Arsenal yananiwe kwikura kwa Lens itsindirwayo ibitego 2-1


Mauro Icardi yatsinze igitego cya 3 cya Galatasaray 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND