RFL
Kigali

Ni ikibazo kirenze ubwambuzi bushukana! Urubyiruko rwishoye mu butekamutwe rwisunze internet ruzafashwa iki?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/10/2023 14:34
0


"Bitunguranye KNC ageze i Goma, ahamagaje M23 igitaraganya." Iyi ni imwe mu nkuru ushobora kubona ku muyoboro wa Youtube ugakubitwa n'inkuba. Niba ufite nimero ya Kakooza Nkuriza Charles [KNC] ugatangira kumuhamagara umubaza niba ibyo ubona ari ukuri, hari n'abahita bahamagara inshuti ze za hafi.



Hamwe na Internet, bamwe bavogera ubuzima bw'abandi; byageze mu nsengero, byubatse itiku mu bantu, hari abashinyagurira abitabye Imana, ingo z'abandi ziravugwa ubutitsa n'ibindi.

Wigeze ubona kuri Youtube inkuru zaciye igikuba z'ubukwe bwa 'Papa Sava', wanabonye inkuru zigaruka cyane kuri M23, abitabye Imana, impanuka zo mu muhanda n'ibindi bitegeze bibaho abafite izo Youtube bakoze bagamije kubona amafaranga atangwa na Youtube ariko birengagije ubuzima bw'abandi bavuga.

Uherutse kubona inkuru se y'umukobwa witwa Iradukunda Grace wiyitiriye Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 wari umaze imyaka ibiri atuburira abasore ababwira ko ari uyu mukobwa.

Iradukunda afite ijwi rihuye neza n'irya Darina Kayumba, ku buryo yamwiganye kugeza ku bikorwa akora, uko aririmba, uko avugira kuri Telefone n'ibindi byinshi byatumye abasore benshi barimo Producer Element bamushidukira bazi ko uwo bavugisha ari Darina Kayumba.

Iradukunda w'imyaka 18 y'amavuko asanzwe afite umwana umwe yabyaye afite imyaka 17 y'amavuko [Umwana we agejeje amezi umunani]. Uyu mugore wo mu Karere ka Rwamagana yagarukiye mu mwaka wa kane w'amashuri abanza.

Yabanaga na Nyina wari ufite ikibazo cyo mu mutwe, kandi Se yabataye akiri muto ajya muri Uganda. Uyu mugabo yari yarashatse umugore wa kabiri nawe baje gutandukana. Iradukunda avuga ko aheruka Se icyo gihe, kuko kugeza n'ubu batongeye kubonana.

Iradukunda avuga ko yanyuze mu buzima bugoye kugeza ubwo yatangiye gusabiriza mu bice bitandukanye byo muri Kayonza. Rimwe na rimwe yacaga amarenga kugirango ahabwe icyo kurya cyangwa kunywa.

Hari n'imyaka yabayeho atabasha kuvuga neza. Mu kiganiro yahaye MIE, Iradukunda yavuze ko yifashishije telefone ya Smartphone yashakishije amafoto ya Kayumba Darina atangira kuyasakaza ku mbuga ze, zituma bamwe mu basore batangira kumwandikira uko bukeye n'uko bwije.

Yavuze ko ibi byabayeho mbere y'uko Kayumba Darina yinjira muri Miss Rwanda 2022. Yavuze ko Kayumba akimara gutsinda muri Miss Rwanda, yakiriye ubutumwa bw'abantu benshi bamwifuriza ishya n'ihirwe.

Iradukunda avuga ko yafashe igihe cyo kwitegereza 'Video' za Kayumba Darina atangira kwigana ijwi rye kugeza ubwo atangiye kuryifashisha atuburira abasore barimo nka Uwiragiye Jean Claude wamwoherereje ibihumbi 170 Frw, Producer Element wo muri 1:55 AM [Yaje kumuvumbura mu gihe gito] n'abandi. Ntiyibuka umubare w'abasore n'abandi yatuburiye. Ati "Abantu natuburiye nka Miliyoni."

Yumvikanishije ko yahisemo iyi nzira bitewe n'ubuzima bubi yarimo anyuramo. Iyi ni imwe mu nkuru z'urubyiruko rwisunga internet kugirango babashe kubona amaramuko.

Ku wa 22 Nzeri 2023, urubyiruko rwo mu turere dutandukanye tw’Igihugu rwahuriye mu Karere ka Musanze rugiye gushaka akazi bari bemerewe na Vision Company Ltd. Hari amafaranga basabwaga gutanga mbere y’uko bahabwa akazi, kandi barayatanze.

Bageze muri kariya karere, bagiye kuri Hotel bagombaga guhuriraho bagakora inama ariko byageze mu masaha akuze badaciye iryera abari babatumijeho.

Kigalitoday yatangaje ko uru rubyiruko rwabajije ubuyobozi bw’iyi Hotel ibijyanye n’iyo nama bari bafitanye n’iyi kompanyi, basubizwa ko ntabyo bazi.

Umwe mu rubyiruko yagize ati “Umukozi w’iyo Kampani yampamagaye mu gihe gishize, ambwira ko hari imyanya y’akazi itandukanye igenewe urubyiruko, ariko ikaba iri gutangwa mu gihe umuntu yujuje ibisabwa birimo n’amafaranga. Bwarakeye ntega imodoka nturuka mu Karere ka Nyagatare, njya i Nyabihu mu Murenge wa Mukamira kuko ari ho umu agenti w’iyo Kampani yakoreraga. Narahageze ampa impapuro (form) ndazuzuza, hanyuma ngirana amasezerano na Kampani, birangiye ampuza n’undi mugabo bakoranaga ari na we watubwiraga ko tuzatangira akazi hagati y’itariki 13 na 14 Nzeri 2023”.

Undi yagize ati “Uwamaraga kuzuza ibyo byose bahitaga bamuha nimero ya Konti ifunguye muri Equity Bank na code ya Momo Pay zibaruye kuri iyo Kampani ya Vision Company Ltd. Umuntu yahitagamo iyo akoresha, akishyuraho amafaranga bitewe n’imworoheye. Muri ayo mafaranga harimo 12,500 y’u Rwanda yo kwiyandikisha kuri buri muntu, hiyongereho andi 8,350 bitaga ay’ubwishingizi bw’ubuzima mu gihe tuzaba twatangiye akazi”.

Abari bahuriye muri Musanze ni abo mu turere turimo Gicumbi, Nyabihu, Ngororero, Rusizi, Nyagatare na Huye bizezwa akazi muri sitasiyo za Lisansi, mu nganda, gukata amatike muri kompanyi zitwara abagenzi, ubushoferi n’ibindi.

Mu bihe bitandukanye, abahanzi n’abandi bamamaye mu ngeri zinyuranye bagiye bataka abantu babiyitirira ku mbuga nkoranyambaga bagasaba amafaranga abantu mu izina ry’abo. Aba barimo King James, Danny Nanone, Queen Kalimpinya n’abandi bahuye n’iki kibazo.

Mu 2018, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanye Usanase Muhamed wemeye ko ariwe washimuse imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram z’abahanzi.

Icyo gihe yavuze ko yari afite mu biganza urubuga rwa Hakizimana Aman [Ama-G The Black] arwifashisha amuteranya na mugenzi we Nshimiyimana Muhamed [Nizzo], avuga ko Nizzo hari amafaranga yambuye Ama-G.

Umunyamakuru Angelbert Mutabaruka wa TV1, avuga ko mu minsi ishize abantu baherutse gutangaza ko yitabye Imana. Mu buryo bw'urwenya, yavuze ko nubwo iyi nkuru atari ukuri, ariko yatumye abasha kumenya abanzi be.

Kakooza Nkuriza Charles [KNC] avuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'urubyiruko rwirukira kuri internet rugasakaza ibihuha bagamije kubona amafaranga, kizakemuka mu gihe abakoresha Youtube bazatangira gutanga umusoro [Taxes].

Urubuga rwa Youtube ni rumwe mu zo urubyiruko rwifashisha mu butekamutwe. Ati "Ibi bintu bimaze kwangiza abantu harimo abavugabutumwa [...] Biteye ubwoba, sinzi icyakorwa."

Umunyamakuru Aime Beauty Mushashi we asaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) gutangira gukurikirana abakora ibikorwa nk'ibi.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Umutoni Sandrine, yavuze ko amaze iminsi abona inkuru z’aba ‘jeunes’ biyitirira abavandimwe babo, inshuti cyangwa ibyamamare, babeshya ko bahuye n’imbogamizi, cyangwa basezeranya abantu kubaha akazi nyamara bagamije kubarya amafaranga.

Yavuze ko ibi ari ‘ikibazo kirenze ubwambuzi bushukana cyari gikwiye gutuma urubyiruko rushora imbaraga mu gukora neza ibyo bazi, kandi bashoboye, aho kwiba no kwiyitirira abandi.’

Umutoni avuga ko ari uruhare rwa buri wese mu gufasha urubyiruko kubona ahantu hakwiriye bakorera ibikorwa byabo.

Ati “Ariko ni n'uruhare rwacu twese gufasha uru rubyiruko kubona ahantu hakwiye bisanzurira mu kuvumbura no guhanga ibishya.”

Umwe mu bazwi cyane ku rubuga rwa Twitter, Kubwimana Dominique yisunze ubutumwa bwa Sandrine Umutoni yavuze ko amahirwe avugwa ahari atagera ku rubyiruko rwose.

Yatanze urugero rw’uburyo abajya muri gahunda ya Youth Connekt benshi baba ari urubyiruko rusanzwe rufite ‘Business’ zikora, ndetse no ku kuba ikigega cya BDF kidatera inkunga imishinga yose y’urubyiruko kandi iba irimo ibitekerezo byafasha benshi.

Uyu musore yavuze ko azi benshi babuze akazi bitewe n’ingamba zashyizweho na Guverinoma ‘zituma uwari ufite abakozi abahagarika’.

Akomeza ati “Rimwe na Rimwe hari igihe wumva impamvu za bamwe zituma bishora mu bikorwa biteye isoni. Kuko nta yandi mahitamo afite. Mubona uburyo abajura badukoramo akazi buri munsi nanjye bajya bakankoramo.”

Kuri we, asanga ingamba zose zishyirwaho  zikwiye kubanza kureba ingaruka zigira kuri ‘Business’ z’abandi ‘kuko niho urwo rubyiruko rukura’.

Yavuze ko ‘amahirwe urubyiruko ruhabwa kuyaha n'ubundi uwagezeyo bimeze nko kugaburira uwahaze’. Ati “Hakenewe kuvugurura itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ‘Retirement’ (ikiruhuko cy’izabukuru) ikigizwa imbere.”

Kubwimana Dominique [Urinde wiyemera] asanga nta mukozi wa Leta wagakwiye kumara imyaka 20 kuzamura atarabona umusimbura.

Umuyobozi wa CSF Foundation yanditse kuri Twitter avuga ko kuva ibyemezo byafatwa byo gufunga saa saba z’ijoro ibikorwa bimwe na bimwe amaze guhagarika abakozi 4 muri 7 yari ifite.

Yavuze ko imibereho y’urwo rubyiruko yahagaritse iteye agahinda nyuma y’ukwezi kumwe gusa batakaje akazi. Akomeza ati “Maze kwibwa inshuro eshatu no gucibwa amande ya 100.000 Frw ku makosa atari ayanjye kandi sindunguka ayo mafaranga.”

Malik Umurerwa we avuga ko mu gukemura iki kibazo, hakenewe komapnyi nyarwanda zishakira abantu akazi mu mahanga ariko zikanabakurikirana ku bufatanye na Ambasade ku buryo ubuzima bwabo buba bwizewe. Avuga ko ibi bizafasha guca ubushomeri ndetse izo kompanyi zinjize imisoro mu gihugu.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Rwanda, Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah yabwiye urubyiruko kwitondera buri wese ubizeza akazi, abasaba gushishoza kandi mu mahitamo ya buri munsi bafata.

Yagize ati “[…] Muri iki gihe hari abantu basigaye bahimba za links, bakaniyitirira inzego runaka bagafatirana abantu n’ibibazo by’umurimo bihari, bakabizeza akazi n’ibindi bitangaza bidahari.”

“Urubyiruko aho ruri hose, uko rukomeza gushakisha umurimo, rwongeremo n’ubushishozi hato na ducye bafite twakabafashije mu matike na za internet zakabafashije mu guhanga udushya n’indi mirimo batazaducucurwa n’amabandi yiyitirira inzego.”

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’urubyiruko rudafite akazi, hagiye guhangwa imirimo isaga ibihumbi 100 izahangwa ku bufatanye n’Umushinga witwa Aguka Program.

Hazahangwa kandi imirimo isaga ibihumbi 140 irebana n’ubuhinzi izahangwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi.

 


 

Hamwe n’ikoranabuhanga, bamwe mu rubyiruko bishora mu bikorwa birenze ubwambuzi bushukana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND