Ubuyobozi bwa Televiziyo Mpuzamahanga y'Imyidagaduro ya Trace Africa ifite icyicaro i Johannesburg muri Afurika y'Epfo, bwatangaje ko bagiye gutangiza urubuga yise “Bettr” ruzajya rucururizwaho indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda n’iz’abandi cyane cyane abo mu bihugu byo muri Afurika.
Batangaje ibi mu gihe
abahanzi bo mu Rwanda bahawe icyiciro (Category) cyihariye muri ibi bihembo
bizatangwa mu muhango uzaba ku wa 20 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Ni ubwa mbere
ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda, kandi hazaba hizihizwa imyaka 20
ishize Trace Africa igira uruhare mu guteza imbere abahanzi.
Kimwe mu byatumye ibi
bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda harimo ibikorwaremezo birimo inyubako
z’imyidagaduro zifite ubushobozi bwo kwakira ibikorwa nk’ibi mpuzamahanga,
n’uburyo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyabashije kureshya ubuyobozi bwa
Trace Africa mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwakira inama zikomeye kandi
mpuzamahanga.
Trace Africa ifite shene
za Televiziyo 29 na Radio 16 bikorera mu bihugu bitandukanye. Iyo ibi bihembo
biza gutangirwa muri Nigeria ntibyari kumvikana neza mu matwi ya benshi ahanini
biturutse ku kuba abahanzi benshi babihatanyemo baturuka muri iki gihugu, bityo
hari abari gucyeka ko kubyegukana byagizwemo uruhare no kuba byatangiwe iwabo.
Umuyobozi wa Trace Africa
akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez, aherutse kubwira itangazamakuru
ko gutangira ibi bihembo mu Rwanda bifite uburemere ku rwego mpuzamahanga,
kandi ko atari igikorwa cyoroshye gutegura ku buryo wabyuka ukavuga ko ku
mugoroba uza kuba wabisoje.
Avuga ko bari kwitegura
uko bashoboye kugirango iki gikorwa kizagenda neza, kandi ko bitewe n’uko ari
ubwa mbere igikorwa nk’iki kigiye kubera mu Rwanda bari gukorana na Smart Card Foundation
kugirango bahugure abantu 25 bazajya bifashishwa no mu bindi bikorwa bigari nk’ibi.
Yavuze ko mu gihe cy’imyaka
itanu iri imbere bashaka ko Trace Africa izaba yaragutse mu buryo bw’ikoranabuhanga
bugaragarira buri wese, bakita cyane ku mugabane wa Afurika ariko kandi
bakagura ibikorwa byabo kugera ku isoko ryo muri Amerika, u Burayi, Asia, U
Buhinde n’ahandi.
Olivier Laouchez avuga ko
ku wa 20 Ukwakira 2023 mu muhango wo gutanga ibi bihembo byahujwe n’iserukiramuco
bazasobanura mu buryo burambuye imikorere y’uru rubuga ‘Bettr’ ruzajya
rucururizwaho indirimbo z’abahanzi cyane cyane bo mu Rwanda.
Yumvikanishije ko ari
urubuga rwihariye mu guteza imbere cyane cyane abahanzi bo muri Afurika n’abandi
bo mu bindi bihugu bakora umuziki byo ku Isi.
Ni urubuga bashinze mu
rwego rwo kugirango abahanzi batangire kubyaza inyungu ibihangano byabo, kandi
Olivier avuga ko Trace Africa hari amafaranga itanga kuri buri muhanzi
bakoresheje igihangano cye kuri Televiziyo yabo.
Ni ubwa mbere u Rwanda
rushyizwe muri ibi bihembo kuva byatangira gutangwa. Olivier Laouchez yasubije
umunyamakuru wa InyaRwanda, ko kuba barashyizeho icyiciro cy’abahanzi nyarwanda
muri ibi bihembo, buri wese akwiye guhita kuyumva ko byatewe n’uko u Rwanda
ruzakira ibi bihembo.
Avuga ko atahita atangaza
ko umwaka utaha nabwo abahanzi nyarwanda bazahatana muri ibi bihembo. Ati “Reka
tubanze twite kuri uyu mwaka, umwaka utaha nabwo tuzareba.”
Itangwa ry’ibi bihembo rizaririmbamo
abahanzi barenga 50 bahatanye. Bizaherekerezwa n’iserukiramuco rizarangwa n’ibikorwa
binyuranye, aho bamwe mu bahanzi bahatanye bazaririmbamo, ariko kandi
bizaririmbamo n’abandi bahanzi badahatanye.
Olivier Laouchez avuga ko
mu myaka 20 ishize atangije Trace Africa bamwe batumvaga uburyo azabasha
kumvisha abahanzi gukora amashusho ari ku rwego rwiza, ariko muri iki gihe
yishimira uburyo abahanzi bateye imbere kandi ibikorwa byabo bakaba babikora ku
rwego mpuzamahanga.
Yumvikanisha ko bishimira
uruhare bagize mu guhindura isura y’umuziki muri Afurika, kandi bazakomeza
kubakira kuri iyi ntego. Ati “Twizera ko Trace Africa igomba kuba ikiraro
hagati y’abatuye umugabane wa Afurika. Ntidushaka ko ibikorwa by’abahanzi
bigarukira muri Afurika gusa, ahubwo bikwiye kugera ku rwego mpuzamahanga.”
Umuyobozi wa Trace Africa
akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez yatangaje ko bagiye
gutangiza urubuga ruzacururizwaho indirimbo z’abahanzi bise ‘Bettr’ cyane cyane
abo ku Mugabane wa Afurika
Abahanzi bane barimo
Bruce Melodie, Ariel Wayz, Kenny Sol na Bwiza bahatanye muri ibi bihembo kubera
ko u Rwanda ari rwo rwakiriye ibi bihembo
TANGA IGITECYEREZO