Nta gushidikanya, couple ya Beyoncé na Jay-Z ni imwe mu ma-couple yubakitse mu ruganda rwa muzika. Imbaraga z’ibi byamamare zirigaragaza, kuko aba bahanzi bombi batsindiye ibihembo byinshi bya Grammy Awards , biganje ku rutonde rw’abahanzi bakomeye kuva batangira umwuga wabo.
Jay-Z na Beyoncé batangiye
urukundo rwabo mu mwaka wa 2001 ariko ntibyamara kabiri, bakomeza gufatanya
imishinga myinshi ijyanye n’umuziki mu myaka ya za 2000. Bombi bashyize umubano
wabo ahagaragara mu 2004 nyuma baza gushyingiranwa mu bukwe bwihariye. Bakoze uko
bashoboye bereka Isi ko bashoboye kubaka umuryango, bakira umukobwa wabo w’imfura
muri 2012 bakurikizaho impanga muri 2017.
Nubwo inkuru y’urukundo
rwabo yumvikanye mu matwi ya buri wese ariko Jay-Z na Beyoncé bagiye bahura n’ibibazo
bitaboroheye kuko nta zibana zidakomanya amahembe. Kimwe n’andi macouples yose
y’ibyamamare, aba nabo bahanganye n’ubwamamare n’igitutu cy’Isi yose yari
ibahanze amaso.
Hamwe n’ibihuha byinshi
byibasira abakinnyi ba Hollywood, ntabwo byorohera ibyamamare kugira agahenge
mu rukundo rwabo. Nubwo aba bombi basezeranye kubana iteka ryose Isi yose
ikabibona ariko ntibyabujije itangazamakuru gukomeza kubibasira. Hano hari
ibibibazo 8 by’ingutu couple ya Jay-Z na Beyoncé babashije kurenga nk’uko
tubikesha urubuga nickiswift.com:
1.
Jay-Z yakunze kumvikana avuga ko Beyoncé
amurutisha akazi
Birazwi ko kuva Beyoncé ari muto yakoze iyo bwabaga akagira
byinshi byakanejeje ubuzima bwe yigomwa kugira ngo abashe kugera ku nzozi ze
abe ari uwo ariwe uyu munsi Isi yose ihanze amaso.
Gusa Jay-Z hari
indirimbo iri kuri album yasohoye mu 2006 yitwa ‘Kingdom Come’ yaririmbye
yumvikanisha ko uyu muhanzikazi akunda akazi kumurusha. Aho agira ati: ‘"Ntabwo
ntekereza ko ariko bikwiye kugenda, ariko akunda akazi ke kuruta uko ankunda kandi
mvugishije ukuri, kuri 23 yanjye birashoboka ko nanjye nakunda akazi kanjye
kuruta uko namukunze."
2.
Ikinyuranyo cy’imyaka 11 Jay-Z arusha Beyoncé
Bavuga ko nta cyatsinda
urukundo nyakuri, ariko ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati y’abashakanye biragoye
kuyirengagiza. Beyoncé na Jay-Z baguye muri iki kibazo, kuko uyu muraperi
arusha umugore we imyaka 11. Imyaka ni umubare ariko, kuko ntibyabuze guteza
impaka zinyuranye muri rubanda. Kuri ubu, Jay-Z afite imyaka 53 mu gihe Beyoncé
afite imyaka 42 y’amavuko.
Jay-Z arusha umugore we imyaka isaga 11
3.
Ibihuha bivuga ko Jay-Z na Beyoncé baba
bahanganye mu bwamamare bwabo
Kuba aba bombi ari
ibyamamare bikomeye, bihwihwiswa ko harimo ihangana hagati yabo kuko nk’uko tubikesha
ikinyamakuru Page Six, amakuru avuga ko Jay-Z na Beyoncé bageza aho bashaka
uburyo batandukana hatabayeho gatanya ngo biteze abantu.
4.
Jay-Z yiyemereye ko yaciye inyuma
Beyoncé
Muri kinganiro
yagiranye n’igitangazamakuru, Jay-Z yemeye ko we na Beyoncé bifashishije umuziki
wabo kugira ngo bivure ibikomere bahuriye nabyo mu rushako nyuma y'ikibazo
yateje. Jay-Z yemeye uwitwa Becky gusa nubwo hari andi mazina nka Rita Ora,
Rachel Roy, na Gwyneth Paltrow yagiye yumvikana mu buzima bwe, ariko bakanga
kwivanga mu rushako rw'uyu muraperi.
5.Jay-Z na Beyoncé bagiye kwivuza ku
batanga ubufasha ku bashakanye
Byari intambara
itoroshye kuri Jay-Z na Beyoncé nyuma y’amakuru y’ubuhehesi bw’uyu muraperi. Nubwo
ariwe nyirabayazana, Jay-Z yatangaje ko ariwe wafashe iya mbere mu kurokora
urugo rwe.
Umuhanzi wa "Empire
State of Mind" yakomoje ku bijyanye n'ubuvuzi we n'umugore we bagiye
gushaka kugira ngo barusheho kugirana umubano mwiza mu kiganiro yagiranye na
The New York Times.
Mu magambo ye yagize
ati: "Mfite umugore mwiza ndetse yasobanukiwe ko ntari mubi kubera ibyo
nakoze. Twakoze akazi katoroshye ko kujya kwivuza kandi turakundana, sibyo? Nishimiye
umubyeyi n'umugabo ndiwe uyu munsi."
6.Havuzwe ko Beyoncé yakekaga ko Rihanna
yaba afitanye umubano udasanzwe n’umugabo we
Nyuma y’uko hari imishinga itandukanye Jay-Z yagiye ahuriramo na Rihanna, Beyoncé yatangiye gukeka ko baba bamuca inyuma.
Abafana nabo babitije umurindi batangira gukeka ko baba bakundana nyuma y’uko
bakoranye indirimbo ‘Umbrella’ bashyize hanze mu 2007. Nubwo bakomeje gukorana
n’izindi ndirimbo bikagaragara ko nta kidasanzwe kiri hagati yabo, byaravuzwe
ko Beyoncé atigeze akura ijisho kuri Rihanna.
7.
Umuvandimwe wa Beyoncé yigeze kwataka
Jay-Z
Iyi ntambara ni imwe
ntambara zikomeye zabereye muri ascenseur(Asenseri) zabaye ku Isi. Nyuma ya Met Gala 2014,
TMZ yabonye amashusho ya Beyoncé, umuvandimwe we Solange, na Jay-Z binjirira
hamwe muri asanseri. Nyuma yaho gato intambara yaratangiye, Solange yibasiye Jay-Z
maze amukubita inshuro nyinshi baza gukizwa n’abashinzwe umutekano.
8.
Bivugwa ko Beyoncé adakunda abagore biyegereza
cyane Jay-Z
Beyonce ntakunda abagore biyegereza cyane umugabo we
Ntabwo Rihanna gusa ariwe Beyoncé yagizeho impungenge. Nk’uko amakuru aturuka ku nshuti ya hafi y’uyu muhanzikazi abitangaza ngo uyu muhanzikazi afuhira umugabo we cyane.
Umukinnyi wa Tiffany Haddish, inshuti ya Bey, yavuze ko hari
ibirori yahuriyemo na Jay-Z mu 2018, maze umugore we akabegera gato kugira ngo
yumve atekanye.
Mu myaka irenga 20 Beyoncé
na Jay-Z bamaranye, baravuzwe cyane
kurenza uko umuntu yabitekereza. Kuri ubu, bafitanye abana batatu, Blue Ivy,
wavutse mu 2012, n'impanga zabo Rumi na Sir bavutse muri 2017.
Kuri ubu aba bombi bafitanye abana batatu
TANGA IGITECYEREZO