Umunyamideli Zaya Wade wavutse ari umuhungu akihinduza umukobwa ku myaka 13 akavugisha benshi, kuri ubu yatangaje ko yifuza umuhungu bakundana.
Umunyamideli ukiri muto cyane Zaya Wade uherutse guca ibintu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yaho yahawe uburenganzira bwo guhindura amazina y'abahungu yari yariswe akivuka maze hakemezwa aya gikobwa yiyise nyuma yaho yihinduje igitsina.
Magingo aya Zaya Wade w'imyaka 16, yongeye kugarukwaho nyuma yaho atangarije ko nawe yifuza umukunzi nk'abandi bana b'abakobwa bari mu kigero cye ndetse anavuga ko abangamirwa n'uko benshi bakimufata nk'umuhungu kandi yarabaye umukobwa.
Zaya Wade yaavutse ari umuhungu, yihinduza umukobwa afite imyaka 13
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Vogue Magazine ubwo yatambukaga ku itapi itukura mu birori bya Paris Fashion Week, aho yamuritse imyambaro mishya y'inzu ya Miu Miu Fashion House. Ubwo Zaya Wade yabazwaga impamvu yaserutse wenyine yahise akomoza ku kuba ntamukunzi afite.
Yagize ati: ''Nitabira ibirori nkibi akenshi ndi kumwe n'umuryango wanjye cyangwa njyenyine kuko ntamukunzi mfite. Ni ibintu maze igihe nifuza ko nagira umukunzi nk'abandi bakobwa tungana. Muri iyi myaka yanjye abandi niho bakura abakunzi babo ba mbere bigana, niho bakura urwibutso rw'urukundo rw'ubuto gusa njyewe sindabona umuhungu dukundana ngo tuzagurane urwibutso rw'urukundo rwo mu myaka yanjye y'ubuto''.
Zaya Wade yavuze ko yifuza umuhungu bakundana bari mu kigero kimwe
Zaya Wade ufite Se w'icyamamare muri NBA witwa Dwayne Wade, yakomeje agaragaza ko impamvu abahungu bangana badatinyuka kumwegera cyangwa kumutereta aruko bakimufata nk'umuhungu mugenzi wabo.
Yagize ati: ''Mbona abahungu tungana bakimfata nk'umuhungu mugenzi wabo, hari abatarabyakira ko nabaye umukobwa, hari n'abandi badashobora no kunyegera kuko bantinya cyangwa bamfata nkaho ibyo nakoze ari bibi. Ntekereza ko nubwo nshaka umukunzi ntazamubona vuba mu gihe imyumvire y'abantu itarahinduka''.
Zaya avaga ko agorwa no kuba benshi bakimufata nk'umuhungu, abandi bakamutinya
Uyu mukobwa wavutse ari umuhungu akaza kwihinduza igitsina, ni umwe mubanyamideli bakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Byumwihariko mu minsi yashize yavuzwe cyane ubwo Nyina umubyara yamwihakanaga avuga ko yabyaye umuhungu witwa 'Zion Wade', akaba uyu mukobwa witwa Zaya Wade atamuzi.
Uyu munyamideli ahrutse guhabwa uburenganzira bwo guhinduza amazina ye yiswe y'abahungu maze akitwa aya gikobwa
TANGA IGITECYEREZO