RFL
Kigali

Umufana wa Manchester United yemeye gutanga umugore we ngo araze umufana wa Chelsea

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:3/10/2023 16:55
0


Nyuma yo gutega ku mukino wa Manchester United na Crystal Palace, umufana wa Manchester United watsinzwe yemeye gutanga umugore we ngo araze umufana wa Chelsea.



Mu mpera z'icyumweru gishize mu Bwongereza hakinwaga imikino y'icyiciro cya mbere aho ikipe ya Manchester United yari yakiriye ikipe ya Crystal Palace bari baherutse gutsinda ubwo bahataniraga igikombe cya Carabao Cup Manchester United iheruka gutwara umwaka ushize itsinze Newcastle United. 

Abafana ba Manchester United bari bafite ubwishongozi n'ubukaka kubera ko Crystal Palace bari baherutse kuyitsinda ibitego bitatu ku busa mu mukino wabaye ku wa 26 Nzeri 2023.

Icyizere abafana ba Manchester United bari bafite cyayoyotse ku munota wa 25 ubwo batsindwaga igitego kimwe umukino ukaza kurangira gutyo Manchester United byibuze itabashije no kwishyura. 

Mbere y'uko uyu mukino ukinwa, umufana wa Chelsea yateze n'umufana wa Manchester United ko Crystal Palace izatsinda Manchester United ariko umufana wa Manchester United n'ubwishongozi avuga ko bitashoboka ko biramutse bibaye azamuha umugore we.

Willingie Wawish ukomoka mu gace ka Kakamega yahawe umugore na mugenzi we ufana Manchester United nyuma yuko atsinzwe nk'uko bari babiteze mbere y'uko uyu mukino uba.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, Willingie Wawish yabwiye mugenzi we gushyiraho indi ntego itari umugore ariko kubera ubwishongozi uwo mufana yari afite aranga ashyiraho intego y'umugore we.

Uyu munsi ikipe ya Manchester United iraza gukina umukino wa kabiri na Galatasaray muri Champions league aho Bayern Munich yatsinze Manchester United ku mukino wa mbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND