RFL
Kigali

Nta Mvukiyehe, Kiyovu Sports yavutse bushya - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/10/2023 21:47
0


Kiyovu Sports yabonye amanota 3 ya mbere itari mu biganza bya mvukiyehe Juvenal uherutse kwamburwa ikipe.



Ni mu mukino w'umunsi wa gatanu wa shampiyona, ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriyemo Gorilla FC, uyu mukino wagiye kuba Kiyovu Sports iherutse gukora impinduka mu buyobozi bwayo, aho Mvukiyehe Juvenal wayoboraga Kiyovu Sports Company yayoboraga Kiyovu Sports, yari yambuwe ubushobozi, ahubwo Kiyovu Sports isubira mu biganza bya Kiyovu Sports Association iyobowe na Ndorimana Jean François Regis.

Gorilla FC nayo yagiye mu kibuga ishaka amanota atatu yayo ya mbere nyuma y'uko  imikino yayo yaranzwe no kunganya.

Kiyovu Sports nk'ikipe yari mu rugo, yaje gukoresha uwo twakita umwana wayo, Nizeyimana Djuma waje gutsinda igitego cyahaye iyi kipe amanota 3, ku munota wa 16 ku mupira yari ahawe na Kilongozi. Ku munota wa 47 w'igice cya kabiri, Gorilla FC yaje kubona Penaliti, ariko umunyezamu Nzeyurwanda Djihad ayikuramo neza ikipe iguma mu mukino ndetse yegukana amanota atatu.

Kiyovu Sports yahise ifata umwanya wa Gatatu n'amanota 8, aho irushwa amanota 2 na Musanze FC izigamye umukino, ndetse n'Amagaju ya kabiri afite amanota 9. Amagaju FC yahise ajya ku mwanya wa 14 n'amanota ane.

">

">

">Kiyovu Sports yari imaza iminsi 2 ya shampiyona itabona amanota atatu, harimo n'umukino yananyagiwemo na Bugesera FC ibitego 4





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND