Kigali

Messi muto wa FC Barcelona yongereye amasezerano afite agaciro ka Miliyari 1€

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/10/2023 16:22
0


Umukinnyi ukiri muto ukinira ikipe y'igihugu ya Espagne akaba anafatwa nk'uzakora amateka nka ya Lionel Messi, Lamine Yamal yongereye amasezerano muri FC Barcelona azamugeza muri 2026 akaba afite agaciro ka Miliyari Imwe y'Amayero



Aya masezerano, uyu mukinnyi na FC Barcelona bari barayemeranyijweho taliki 30 Nyakanga ariko yashyizweho umukono mu gitondo cyo kuri uyu Wa mbere. Yasinyiwe ku biro bya FC Barcelona hakaba hari hari abayobozi batandukanye b'iyi kipe barangajwe imbere na Joan Laporta.

Lamine Yamal wasinye aya masezerano azamugeza muri 2026 ni umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga ikizere ndetse yewe bamwe ntibatinya no kugereranya ibikorwa bye nk'ibyo Lionel Messi yakoraga nawe akigera muri FC Barcelona y'abakuru.

Uyu mukinnyi w'imyaka 16 yageze muri FC Barcelona y'abatoya izwi nka La Mazia  afite imyaka 7 gusa avuye mu ikipe CF La Torreta. 

 Nyuma yo kugera muri Lamazia yarigaragaje cyane maze bituma muri Mata 2023 akina umukino we wa mbere muri FC Barcelona y'abakuru bakina na Real Betis bihita binamugira umukinnyi muto ubikoze mu mateka y'iyi kipe kuko yari afite imyaka 15 n'amezi 9 ndetse n'iminsi 16 .

Usibye ibyo kandi Lamine Yamal yakoze amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto ukiniye ikipe y'igihugu ya Espagne ubwo bakinaga na Georgia mu gushaka itike y'igikombe cy'Umugabane w'Iburayi yinjira mu kibuga asimbuye.

Uyu mukinnyi amasezerano yasinye muri FC Barcelona, ikipe yashaka kuyagura yakwishyura agera kuri miliyari 1 y'amayero  ariko mbere yuko ayasinya byavugwaga ko hari amakipe yo mu Bwongereza arimo Manchester City yatangiye kumushaka.


Lamine Yamal wongereye amasezerano azamugeza muri 2026








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND