Mu gihe hari benshi babiharaniye imyaka n’imyaka kugeza n’ubu bakaba bakirwana no kumenyekana, hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bigaragara ko no mu myaka bakiri bato ndetse batangiye n’umuziki vuba ariko bakaba bamaze kwigarurira imitima ya benshi.
Benshi bemeza ko kwamamara no gukundwa bidasaba imyaka cyangwa ibya mirenge, hari n’aho bisaba impano no kwiyegereza abafana gusa. Bamwe mu bahanzi nyarwanda babimazemo igihe barareba bakamanika amaboko.
Abo nta bandi ni abahanzi nyarwanda batangiye
kumvikana mu myaka mike ishize ariko ubu, bakaba bamaze gushinga imizi mu
mitima ya benshi, ku buryo byagorana kubona umunyarwanda waba utazi ayo mazina.
Muri abo bahanzi harimo
aba bakurikira:
1.
Chriss Eazy
Umuhanzi Rukundo Christian umaze kumenyekana nka Chris Eazy yatangiye gukora umuziki nk’umwuga agisoza ayisumbuye muri 2020 ubwo yatangiraga gukorana na Junior Giti.
Mu myaka
itatu gusa amaze mu muziki, Chriss Eazy amaze gukora indirimbo zitageze ku
icumi zirimo ize n’izo yakoranye n’abandi ariko zimaze kumugira ikimenyabose.
2.
Bwiza
Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamamaye ku izina rya Bwiza, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze gukundwa n’abatari bake mu gihe gito bamaze mu muziki babikesha gukora cyane no kudacika intege.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 yamuritswe na KIKAC Music Label mu
mpera za 2021, ariko kuri ubu amaze kugera ku rwego rushimishije ugererasnije
n’igihe abimazemo.
3.
Ariel Wayz
Uwayezu Ariel umaze kwamamara nka Ariel Wayz yatangiye kwigaragariza abanyarwanda mu 2020 nyuma yo gusoza kwiga ibijyanye n’umuziki n’ubundi mu ishuri riwigisha ryo ku Nyundo.
Ariel yatangiye kuririrmba wenyine nyuma yo gutandukana n’istinda rizwi cyane
rya Sythony Band yari amazemo imyaka itatu. Kuva ubwo, abantu bamubonyemo
impano idasanzwe baramushyigikira none ubu amaze kwamamara.
4.
Juno Kizigenza
Kwizera Bosco Junior wamamaye nka Juno Kizigenza [Rutwitsi muzi] yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2020, ubwo yinjiraga mu bahanzi bafashwa na Bruce Melodie muri studio ye ya Igitangaza Music.
Kuva mu 2021 izina rye ryatangiye gutumbagira mu buryo
bugaragarira buri wese. Ubu, Juno ni ikimenyabose haba mu Rwanda no hanze yarwo
ndetse ari mu mpano zikomeye uruganda rwa muzika nyarwanda rufite.
5.
Alyn Sano
Shengero Aline Sano
yiyongereye ku bahanzikazi bafite ijwi ritangaje ryanatumye amenyekana mu kanya
nk’ako guhumbya mu 2017. Uyu mukobwa ahuza amateka n’abandi bahanzi benshi ku
Isi batangiriye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bacyiri bato. Kuri ubu,
izina cyangwa ijwi ry’umwimerere rya Alyn Sano byagorana kubona utarizi mu
Rwanda.
6.
Afrique
Kayigire Josue, umusore
ukiri muto wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Agatunda,’ yatangiye umuziki mu
2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari gikajije umurego. Nyuma, Afrique yakoze
izindi ndirimbo zirakundwa cyane binamuhesha gukorana n’abahanzi bakomeye
barimo n’istinda rya Kataleya & Kandle ryo mu gihugu cya Uganda.
7.
Davis D
Icyishaka David
wamenyekanye nka Davis D [Umwami w’Abana] yatangiye umuziki nk’umwuga mu 2019. Uyu
musore ukunzwe cyane n’abiganjemo igitsina-gore yamamariye ku ndirimbo ye yise ‘Dede’
ndetse kugeza uyu munsi agaragara ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda bato batanga
icyizere mu muziki.
8.
Okkama
Osama Massoud Khaled
yinjiranye izina rya Okkama mu muziki mu mpera za 2020. Uyu musore watangiye
umuziki ku myaka 19 gusa y’amavuko ntiyahise amenyekana, gusa ibikorwa bye
byagiye byivugira uko iminsi yagiye iha iyindi.
9. Ish Kevin
Semana Ishimwe Kevin uzwi nka Kevin Kade ari mu baraperi bakunzwe n’abatari bake. Uyu, yatangiye umuziki mu 2017 yongera gukundisha abanyarwanya injyana ya Hip-Hop cyane ko yaj ayikora mu buryo butari bumenyerewe bwa Trap na Drill Music.
Hirya y’indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Amakosi n’izindi, Ish anafite studio ye yitwa Trappish Studio, ndetse aherutse kugirwa umuraperi wa mbere ku isi na Radiyo yo mu Bufaransa yitwa Mouv’, ishami rya Radio France.
10. Kenny Sol
Rusanganwa Norbert wamenyekanye nka Kenny Sol watangiriye mu itsinda rya Yemba Voice ryakanyujijeho nyuma rikaza gusenyuka, yaje gutangira gukora umuziki ku giti cye kandi byaramuhiriye.
Uyu musore wakunzwe cyan mu ndirimbo ye yise ‘Husstle’ kurubu uri kubarizwa muri Canada, ni umwe mu bahanzi bato bamamaye mu gihe gito, ndetse bamaze kwandika amateka akomeye ku bw’ibibikorwa byabo bifatika. Sol watangiye afashwa na Bruce Melodie, yatangiye umuziki ku giti cye mu 2020.
TANGA IGITECYEREZO