Kigali

Umuhungu wa Michael Jackson yavuze impamvu Se yihinduye umuzungu

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:2/10/2023 13:10
0


Nyuma y'igihe kirekire yitabye Imana abantu bakavuga byinshi ku buzima bwe, Prince umuhungu wa Michael Jackson yahinyuje amakuru yavugaga ko Se yihinduye umuzungu kandi yari umwirabura.



Michael Jackson ni umwe mu bahanzi b'ibihe byose babayeho bafite impano itangaje itari ukuririmba gusa ahubwo babifatanya no kubyina ndetse byose bakabikora neza cyane. Michael Jackson azwi nk'umwami wa Pop ku Isi hose.

Uyu mugabo yavutse ku wa 29 kamena 1958 muri Leta zunze ubumwe za Amerika aza kwitaba Imna ku wa 25 Kamena 2009 mu mujyi wa Calfornia aho byavuzwe ko urupfu rwe rufitanye isano no gufata ibiyobyabwenge byinshi.

Nubwo Michael Jackson yakundaga kuvuga ko akunda abirabura, benshi bamushinjaga kuba yarihinduye uruhu rwe agahinduka umuzungu kandi yari umwirabura. Nyuma yo gupfa kwe byakomeje kuvugwa cyane benshi bakavuga ko yabeshyaga kuko iyo aza kuba akunda abirabura yari kugumana uruhu rwe.

Nyuma y'imyaka 15, Umuhungu wa Michael Jackson witwa Prince yatangaje ko impamvu ise yihinduye uruhu ari uko hari indwara z'uruhu yari afite biba ngombwa ko aba umuzungu ariko si uko ariko yari yari abishatse.

Yagize ati:"Benshi bakekaga ko data yahinduye uruhu rwe kubera ko yashakaga kuba umuzungu, gusa si ko bimeze, kuko yabikoze ashaka ko uruhu rwe rworoha."

Yakomeje agira ati:"Data yambwiye ko yari afite indwara y'uruhu, ndetse ko hari n'uburyo yahanganamo na yo. Rero, yabikoze kugira ngo atabare uruhu rwe rwari rukomeje kwangirika buhoro buhoro."

Michael Jackson yakoze umuziki kuva mu mwaka wa 1964 kugeza mu mwaka wa 2009 ubwo yitabaga Imana ariko akomeza kuza imbere mu bahanzi bafite agatubutse ku Isi hose kugeza mu mwaka wa 2020. 


Abantu benshi bagiye bibaza impamvu Michael Jackson yihinduye umuzungu kandi yarahoze ari umwirabura.


Micahel Jackson yaje guhinduka umuzungu nyuma


Prince Jackson umuhungu wa Michael Jackson yasobanuye ko papa we yahindutse umuzungu kubera indwara z'uruhu yari arwaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND