RFL
Kigali

Abahanzi 10 bakize kurusha abandi muri Africa

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:2/10/2023 11:24
3


Ku mugabane wa Afurika hari abahanzi bahiriwe n'umuziki babona agatubutse kurusha abandi bitewe n'uko babyaje umusaruro amafaranga bakuye mu muziki.



Abahanzi muri Afurika ndetse no ku isi yose ntabwo banganya ubushobozi nk'uko n'imiziki bakora itaba iryoshye kimwe bitewe n'amatwi y'abumva iyo miziki bagezwaho ubudasiba.

Muri Afurika hari abahanzi bafite agatubutse haba abakorera umuziki muri Afurika cyangwa hanze ya Afurika ariko bafite inkomoko muri Afurika.

Amwe mu mafaranga ndetse n'umutungo aba bahanzi bafite, akomoka mu muziki n'ubwo haba hari ibindi bikorwa bafatanya no gukora umuziki ariko bikabinjiriza amafaranga.

Dore abahanzi 10 bakize cyane muri Afurika 

10. Fally Ipupa 


Fally Ipupa N'simba uzwi nka Dicap La Merveille, El Marabiocho, El Pibe de Oro, El Mara, 3x Hustler, El Rey Mago, The King, Aigle ndetse na Empereur 4K, afite imyaka 45 akaba akomoka muri DRC ari naho akorera umuziki. Fally Ipupa aririmba mu njyana ya Ndombolo, Souskous, R&B na Rumba. Fally Ipupa afite miliyoni 13.6 za Amadorali ya Amerika.

9. Burna Boy 


Burna Boy ni we muhanzi uri ku mwanya wa cyenda mu bahanzi bakize cyane muri Afurika aho mu muziki we amaze kumvwa inshuro miliyari zirenga 7 kuva yatangira gukora umuziki. Nubwo Burna Boy avuga ko afite arenga Miliyoni 24 z'amadorali, ikinyamakuru Clarified ducyesha iyi nkuru, gitangaza ko Burna Boy afite Miliyoni 16 z'amadorali. 

8. Wizkid 


Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi ku mazina ya Wizkid akaba ari we muhanzi uhenze gutumirwa mu gitaramo we na Burna Boy, ari ku mwanya wa munani mu bahanzi bafite agatubutse aho abarirwa Miliyoni 26 z'amadorali ya Amerika. 

Imwe mu mitungo ya Wizkid harimo;  BMW X6 crossover ($17,400), Porsche Panamera ($101,600), Lamborghini Urus ($160,000) na 'Used Mercedes-Benz G63 AMG' ($110,000–$130,000). 

7. Davido 


Davido uherutse gutaramira mu Rwanda, ari mu bahanzi bakomeye cyane ndetse bafite agatubutse muri Afurika aho afite Miliyoni 27.6 z'amadorali ya Amerika. Davido akunze guserukana imikufi ihenze cyane aho aherutse guserukana umukufi wa Miliyoni zirenga 600 Rwf. Zimwe mu modoka za Davido ni;  

2019 Rolls-Royce Cullinan ($700,00), Bentley Bentayga (216,000 dollars), Bentley Continental GT ($190,000), Porsche Panamera Turbo S ($45,600), Range Rover Sports ($168,000–$180,000), Range Rover SV Autobiography ($200,000), Chevrolet Camaro GS ($18,800), Audi R8 ($46,800), Audi Q7 ($24,000), Mercedes-AMG GLS63 ($90,000), Mercedes G-Wagon ($42,000) na Toyota Land Cruiser ($60,000).

6. Gims


Umuhanzi Gandhi Bilel Djuna uzwi ku mazina ya Meugi Warano, Le Fléau ndetse na Gims yavukiye mu gihugu cya Congo ariko akorera umuziki we mu gihugu cy'u Bufaransa. Gims abarirwa arenga miliyoni 30 z'amadorali ya Amerika. 

5. PSquare


Ni itsinda ry'abahanzi bakoreye umuziki mu gihugu cya Nigeria kuva mu mwaka wa 2003 kugeza 2017. Iri tsinda ryari rigizwe n'abavandimwe Peter Okoye na Paul Okoye. Iri tsinda ryaje gutandukana ryari rifite arenga miliyoni 37.2 z'amadorali ya Amerika. 

4. Black Coffee


Umuhanzi akavanga n'imiziki Nkosinathi Innocent Maphumulo uzwi ku mazina ya Black Coffee akomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo akaba yaratwaye ibihembo 17 mu bihembo 21 yahatanyemo. Black Coffee w’imyaka 47 afite arenga Miliyoni 46.8 z'amadorali ya Amerika. 

3. Don Jazzy


Umushoramari akaba n'umuhanzi Don Jazzy akaba afite inzu ifasha abahanzi ya Mavin Record ni umwe mu bahiriwe mu muziki cyane hano muri Afurika. Don Jazzy afite arenga Miliyoni 52 z'amadorali ya Amerika. 

Don Jazzy afite imodoka zihenze zirimo; Porsche 911 Carrera ($84,000), Bentley Continental ($50,000), Cadillac Escalade ($54,400) na Mercedes-Benz E350 ($40,000).

2. Akon 


Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam uzwi ku mazina ya Akon avuka mu gihugu cya Senegal agakorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yabashije gukora ibyo abahanzi bo muri Senegal bananiwe gukora ndetse agirira umugisha mu muziki awukuramo icyubahiro ndetse n'agatubutse. Akon ugiye kubakirwa umujyi muri Senegal afite arenga Miliyoni 90 z'amadorali ya Amerika. 

1. Youssou N'Dour


Youssou N'Dour w'imyaka 63 niwe munyamuziki ukize muri Afurika yose akaba avuka mu gihugu cya Senegal. Uretse kuba yari umunyamuziki, ni umunyapolitiki aho kuva mu mwaka wa 2012 kugeza 2013 yari Minisitiri w'ubucyerarugendo. Youssou N'Dour afite arenga Miliyoni 147 z'amadorali ya Amerika. 


Source: Clacified






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana jaed'amour 11 months ago
    Mubwiteho
  • Hakizimana jaed'amour11 months ago
    Muduhakazi
  • Tuyizere olivier5 months ago
    Murakoz cyane





Inyarwanda BACKGROUND