Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Musabyimana Jean Claude, yasabye abanyarwanda kutagira isuku ari uko babikanguriwe gusa, ahubwo ko bikwiye kuba umuco ubaranga aho bari hose ndetse bikagirwamo uruhare na buri wese.
Mu butumwa bwashyizwe
ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri Hon.
Musabyimana Jean Claude yongeye gushishikariza abanyarwanda bose kurangwa n’isuku
kandi bakayikora nk’umuco batarebeye ku jisho.
Yagize ati: "Turifuza ko
isuku itakorwa igihe twabikanguriwe gusa, ahubwo isuku ikaba umuco, aho dutuye,
aho tunyura, aho duhurira, ku mubiri, imyenda twambara, ku mashuri abana
bigiraho, ku bitaro, ku biro by’ubuyobozi, ahantu hose turifuza ko haba isuku,
twimakaza isuku.’’
Minisitiri Musabyimana yakomeje abwira abantu bafite ibibanza mu mijyi itandukanye mu Rwanda batarabona ubushobozi bwo kubaka kugerageza bakabitunganya, bagatera ubwatsi ku mikingo yegereye umuhanda cyangwa se ikubakwa.
Si aha gusa hagomba guterwa ibyatsi kuko
Minisitiri yavuze ko n’ahandi hantu hari ubutaka bwanamye ari ngombwa kuhatera
ubwatsi mu rwego rwo kwimakaza isuku.
Yasoje avuga ko ari ngombwa kurangwa n’isuku kandi buri wese akabigiramo uruhare mu rwego rwo gukumira umwanda, isuku ikaba iya buri wese.
TANGA IGITECYEREZO