RFL
Kigali

Banze kubyara ngo batica imiterere yabo: Ibyamamarekazi 10 byabyariwe n’abandi bagore-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/10/2023 9:28
0


Mu gihe hari abagore bavuga ko kubyara byahahinduriye imiterere mu buryo butari bwiza, hari ibyamamarekazi byahisemo kutabyara mu rwego rwo kurinda iyi miterere ahubwo bakabyarirwa n’abandi bagore.



Uburyo bukoreshwa kwa muganga bwa ‘Surrogacy’ aho umugore ubifitiye ubushobozi yishyura undi mugore cyangwa umukobwa (bakamutera inganga z’umugabo n’umugore bifuza umwana) akamutwitira akanamubyarira maze agahita amuha umwana we.

Ubu buryo bw’iterambere ritavugwaho rumwe na benshi, bwabereye igisubizo ku byamamarekazi byashakaga abana ariko atari bo bababyaye mu rwego rwo gushaka kugumana imiterere myiza dore ko benshi bavuga ko kubyara bihindura umugore aho imiterere myiza yahoranye igenda nkanyomberi ndetse akaniyongera mu biro.

Hollywood Reporter yatangaje ko hari ibyamamarekazi byakoze iyo bwabaga bakarinda imiterere yabo kugeza naho bafashe icyemezo gikomeye cyo kutazigera babyara, abandi bagahitamo ko babyarirwa n’abandi bagore. Gusa ngo kenshi usanga iyo babajijwe impamvu bahisemo gutwitwirwa n’abandi, bavuga ko ari uko bo batari babishoboye kubera ibibazo by’ubuzima.

Ni mugihe kandi bamwe muri bo barimo nk’abakinnyi ba filime, usanga barahisemo kubyarirwa n’abandi bagore bitewe nuko babaga bafite kontaro (Contract) itabemerera gusama bagiranye na kompanyi runaka itunganya filime cyangwa se ugasanga yategetswe kutiyongera mu biro cyangwa ngo abigabanye bityo agahitamo kubyarirwa n’undi mugore.

Ibi ariko ngo benshi babikora bitewe nuko kugumana imiterere myiza aribyo bibinjiriza amafaranga cyane cyane nko kubanyamideli aho usanga yinjiriza mu gucuruza amafoto ye bityo bigatuma afata umwanzuro wo gushaka undi muntu umubyarira aho kugirango abyikorere akica ya miterere imutunze.

Aha hari urutonde rw’ibyamamarekazi 10 byahisemo kubyarirwa n’abandi bagore mu rwego rwo kwanga kwica imiterere yabyo. Aba kandi akenshi usanga banengwa kuri uyu mwanzuro bafashe

1.Priyanka Chopra

Priyanka Chopra arikumwe n'umukobwa we Malti yatwitiwe n'undi mugore

Umuhindekazi kabuhariwe mu gukina filime, wanigeze kuba Miss World mu 2000, ari mu byamamarekazi byanenzwe nyuma yo kubyarirwa n’undi mugore.  Muri Mutarama ya 2022, Priyanka w’imyaka 41 yatangaje ko we n’umugabo we w’umuhanzi Nick Jonas, bibarutse umwana w’umukobwa batwitiwe n’undi mugore. 

Mu gutangaza ibi yavuze ko kuba yaratwitiwe n’undi mugore ari amahitamo akomeye yakoze bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo imyaka ye gusa atsindagira ku kuba yarashatse kutangiza imiterere ye dore ko yanigeze kwibagisha (Plastic Sugery) mu maso he, mu nda no kumaboko agamije kongera ubwiza.

2.Kim Kardashian

Umwana wa 3 nuwa 4, Kim Kardashian yababyariwe n'undi mugore

Kimberly Noel Kardashian, umunyamideli udasiba kugarukwaho nawe arimu byamamarekazi byabyariwe n’abandi bagore. Nyuma yaho we na Kanye West wahoze ari umugabo we, bari bamaze kubyarana abana babiri, Kim yatangarije Vogue Magazine ko adashaka kongera gutwita kuko ngo inshuro ebyiri yabikoze byamutwaye amafaranga menshi yo gutunganya imiterere ye nyuma yo kubyara.

Yavuze ko uretse kuba igihe cyose yatwitaga byaratumaga imiterere ye ihinduka, ngo byanatumye abura ibiraka byinshi kuko abifuzaga ko yabamamarizaga basubitse amasezerano bari bafitanye mu gihe abandi bamubwiraga ko bazongera gukorana yaribarutse amaze gusubirana imiterere ye ya mbere. Ibi byatumye umwana wa Gatatu nuwa Kane, ababyarirwa n’abandi bagore kuko yifuzaga kutongera kwica imiterere ye.

3. Sarah Jessica Parker

Sarah Jessica Parker ari kumwe n'abakobwa 2 yabyariwe n'undi mugore

Icyamamarekazi muri Sinema, Sarah Jessica Parker, wamamaye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Sex and The City’, ‘Hocus Pocus’ n’izindi, nawe yahisemo kurinda imiterere ye maze abyarirwa n’undi mugore abana babiri mu 2009 no mu 2011. Nyuma y’imyaka ine amaze kubyara aba bana 2 b'abakobwa, Sarah yatangaje ko bimubabaza kuba atari we wabatwise.

4. Gabrielle Union

Gabrielle Union hamwe n'umugabo we Dwayne Wade n'umukobwa wabo babyariwe n'undi mugore

Umwiraburakazi Gabrielle Union wahiriwe no gukina filime akaba n’umugore w’icyamamare muri NBA, Dwayne Wade, nawe ntiyigeze yibyarira umwana we. Mu 2018, Gabrielle yibarutse umwana w’umukobwa yatwitiwe n’undi mugore. 

Mu gitabo yise ‘You Got Anything Stronger?’ yasohoye mu 2021, yagarutse kukuba yarahisemo gucunga ibiro bye agahitamo kudatwita. Avuga kandi ko na mbere akiri muto yigeze kujya asama inda agahitamo kuzikuramo kuko atashakaga kubyara muri icyo gihe. Ubu buhamya yanyujije muri iki gitabo bwatumye benshi bamunenga ku mbuga nkoranyambaga.

5. Jordana Brewster

Jordana Brewster hamwe n'abahungu be yabyariwe n'undi mugore

Umukinnyi wa filime Jordana Brewster, wamamaye cyane muri filime zikurikirana za ‘Fast & Furious’, nawe yahagaze ku miterere ye kugeza aho ahisemo kubyarirwa n’undi mugore. 

Abana be babiri b’abahungu yabyaranye n’umugabo we wa mbere Andrew Form, bose yababyariwe n’abandi bagore. Jordan Brewster yigeze gutangariza Ellen DeGeneres mu kiganiro cye ko umuryango we cyane nyina umubyara ko yamusabye kutazongera gukoresha ubu buryo ngo niba agishaka abandi bana yamusabye kubibyarira ku giti cye.

6. Khloe Kardashian

Khloe Kardashian n'umuhungu we yabyariwe n'undi mugore

Umuvandimwe wa Kim Kardashian witwa Khloe Kardashian, nawe nyuma yo kwibagisha agabanisha ibiro yahisemo ko atazongera kubyara nubwo yaramaze kubyara imfura ye gusa ubuheta yabutwitiwe n’undi mugore. Mu Ugushyingo kwa 2022 uyu munyamideli yabyaye umuhungu yatwitiwe n’undi mugore. 

Mu kiganiro cy’umuryango wabo ‘Keeping Up With The Kardashian’, Khloe yagize ati: "Sinashakaga kongera gutwita nari mfite ubwoba bw’uko nakongera kubyibuha nkimara kwibagisha". Uyu munyamideli kandi azwiho kuba yarakoze ‘Plastic Surgery’ inshuro enye agamije kugabanya ibiro.

7. Jamie Chung

Jamie Chung n'umugabo we bibarutse impanga batwitiwe n'undi mugore

Umukinnyi wa filime Jamie Jilynn Chung, ukomoka muri Koreya y’Epfo, nawe ari mu byamamarekazi byanze kwica imiterere bikabyarirwa n’abandi bagore. 

Muri Nzeri ya 2021, Jamie n’umugabo we Bryan Greenberg, batangaje ko bibarutse impanga z’abahungu batwitiwe n’undi mugore. Jamie Chung kandi yabwiye People Magazine ko kuva mu 2019 yifuzaga kubyara gusa bitewe nuko atashakaga ko aba ari we usama ngo yice imiterere ye, byamutwaye imyaka 2 ashaka umugore wamutwitira.

8. Rebel Wilson

Rebel Wilson aherutse kwigabagisha agabanya ibiro

Rebel Wilson wamamaye cyane muri filime ‘Pitch Perfect’ mu bice byayo bitatu, ni umwe mu bakinnyi b’abagore b’ibiro byinshi baciye ibintu muri Hollywood. Mu 2021 Rebel Wilson ukomoka muri Australia, yibagishije kugirango agabanye ibiro bitewe n’uko yari afite umubyibuho ukabije. Kuva yakwibagisha yahindutse umuntu mushya dore ko amafoto ye y’ubu na mbere akibyibushye uyarebye ubona ari abantu babiri batandukanye.

Rebel Wilson arikumwe n'umwana w'umukobwa yabyariwe n'undi mugore

Rebel Wilson mu Ukububoza kwa 2022 yatangaje ko yibarutse umwana w’umukobwa yabyariwe n’undi mugore maze akamwita ‘Royce Lillian’ . Yanavuze ko ntabanga ririmo kuba atarifuzaga kongera kongera ibiro nyuma yo kwigabanyisha kwa muganga.

9. Kandi Burrus

Kandi Burrus ateruye umukobwa yabyariwe n'undi mugore

Umuhanzikazi Kandi Burrus wibitseho igihembo cya Grammy Award, wanamamaye cyane mu itsinda rya ‘Xscape’, unabifatanya no gukina filime, nawe yabyariwe n’undi mugore. Mu 2019 kandi Burrus n’umugabo we Todd Tucker bibarutse umwana w’umukobwa batwitiwe n’undi mugore. 

Mu kiganiro ‘The Real Housewives of Atlanta’, Kandi yatangarijemo ko amahitamo yo kubyarirwa n’undi mugore yarakomeye gusa akaba yaringombwa kuko atifuzaga kubyara bitewe n’uko ubwo yabyaraga imfura ye yahise yiyongera mu biro kuburyo kongera kunanuka byamutwaye igihe kinini.

10. Adrienne Bailon

Adrienne Bailon n'umugabo we bibarutse umuhungu batwitiwe n'undi mugore

Umuhanzikazi Adrienne Bailon wahoze mu itsinda rya ‘The Cheetah Girls’, akaba n’umunyamakuru wamamaye mu kiganiro ‘The Real’ kinyura kuri televiziyo ya Fox, nawe ni umwe mu byamamarekazi byatwitiwe n’abandi bagore. 

Muri Nyakanga ya 2022, Adrienne hamwe n’umugabo we Israel Houghton batangaje ko bibarutse umwana w’umugungu batwitiwe n’undi mugore. Mu kiganiro ‘The Real’ Adrienne akora, yatangarijemo ko kuva akiri inkumi atifuzaga gutwita kuko yari afite impungenge z’uko byamwangiriza imiterere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND