RFL
Kigali

Mushiki wa Recce James ukina muri Chelsea yavuze imyato Burna Boy

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:2/10/2023 8:12
0


Lauren James yagaragaje uko yihebeye umuhanzi Burna Boy wo mu gihugu cya Nigeria ubwo yavugaga ko yakwishimira ko bahura bakaganira ndetse bagasangira.



Lauren James ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza ukina mu ikipe ya Chelsea ariko akaba afite n'umuvandimwe we witwa Recce James nawe ukina mu ikipe y'abagabo ya Chelsea ndetse akaba ari nawe mukinnyi uyobora abandi ku myaka 22.

Lauren James uherutse gufatirwa ibihano n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru mu Bwongereza kubera gukandagira ku bushake myugarirokazi w'ikipe y'igihugu ya Nigeria ubwo bakinaga igikombe cy'isi cy'abagore, yaje gusaba imbabazi myugariro Michelle Alozia.

Nyamara n'ubwo abanya-Nigeria bari baramurakariye, Lauren James yatangaje ko burya hari umuhanzi wo muri Nigeria yihebeye ndetse akaba ahora yifuza guhura nawe bagasangira.

Ubwo yari mu kiganiro na Sky, umunyamakuru yabajije Lauren James abantu batatu yakwishimira gutumira gakagirana ibihe byiza ndetse bagasangira, hanyuma nawe ntiyazuyaza ahishura ko Burna Boy na Kevin Hart bakwiyongera kuri uwo munyamakuru wamubajije mu bo yifuza guhura bagasangira.

Lauren James yahise asubiza ati "Wowe, Kevin Hart, arasetsa cyane. Uwa gatatu navuga umunyamuziki. Uwo nahitamo ni Burna Boy."

Si igitaramo kimwe cyangwa se bibiri Burna Boy akoreye mu gihugu cy'u Bwongereza abantu bagakubita bakuzura ndetse amatike agashira kubera ubwinshi bw'abantu bamukunda mu Bwongereza.

Burna Boy aherutse gushyira hanze album yise "I told Them" iri ku mwanya wa mbere muri album zikunzwe cyane mu Bwongereza. Ibyo nabyo bikomeza kumwongerera igikundiro haba mu baturage basanzwe ndetse no mu byamamare mu Bwongereza.


Lauren James yatangaje ko yifuza guhura, kuganira no gusangira na Burna Boy


Lauren James asanzwe akina mu ikipe ya Chelsea nk'umwataka uyishakira ibitego


Lauren James aherutse kwibasirwa n'abantu bo muri Nigeria kubera gukandagira ku bushake myugariro wa Nigeria witwa Michelle



Burna Boy yishimirwa cyane n'umukinnyi Lauren James






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND