Umuryango w’Urubyiruko urengera ibidukikije witwa ‘We Do Green’ ufatanije n'ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima(CoEB), batangije gahunda ya 'The Science and Policy Nexus Programme' igamije guhuza gahunda za Leta n’ubushashakashatsi bakora ku mihindagurikire y'ibihe.
'We Do Green' umuryango w'urubyiruko urengera ibidukikije ugahangana n'ingaruka y'imihindagurikire y'ibihe, yahuje imbaraga n'ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima n'umutungo kamere(CoEB), batewe inkunga na Ambasade y'u Budage, bashyize ahagaragara gahunda nshya yitwa 'The Science and Policy Nexus Programme' igamije guhuza gahunda za Leta n’ubushashakashatsi bakora ku bijyanye n'imihindagurikire y'ibihe.
Abayobozi muri Kaminuza y'u Rwanda, Minisiteri y'Ibidukikije n'abafatanyabikorwa bahuriye mu kumurika gahunda ya 'The Science and Policy Nexus Programme'
Emmanuel Sindikubwabo uyobora ‘We do Green’ yatagarije InyaRwanda ko uyu muryango urajwe inshinga no guhuza ubumenyi bw'abaturage na gahunda za Leta zo kubungabunga ibidukikije ndetse avuga ko bateganya ubukangurambaga mu baturage ku bijyanye na gahunda Leta ifite yo gutera ibiti bigera kuri Miliyoni 63 muri iki gihe cy’Umuhindo wa 2023.
Sindikubwabo ati "Hari ubukangurambaga tuzakora mu baturage bwo kumva ya Siyansi navuze, bagomba kumenya igiti gikenewe icyo ari cyo, ntabwo ari icyavuye hirya iyo kuko ibiti byavuye hanze inyoni ntizibijyamo, umuturage akeneye kubimenya kugira ngo atere bya biti."
Sindikubwabo n’abandi bavuga ko kutagira ubumenyi kw’abaturage bituma hari ibitagerwaho birimo kuba babona amazi yanduye ntibabyiteho, kubona ibiti biterwa ariko ntibyitabweho, kubona inkende ziva muri Pariki zikaza konera abantu(ngo biterwa n’uko ibyazitungaga bitakihaboneka).
Uwase Aimée-Sandrine ukorera ikigo cya Kaminuza y'u Rwanda gishinzwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'umutungo kamere (CoEB), yatangarije InyaRwanda ko ubushakashatsi bakora hari igihe butitabwaho mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, ndetse n’Urubyiruko rukaba ahenshi rutazigaragaramo.
Urubyiruko rwo muri Kaminuza y'u Rwanda rwashinze amatsinda yo gufasha guhangana n'imihindagurikire y'ikirere
Imurikwa ry'iyi gahunda nshya ryahuje abashakashatsi n’abafata ibyemezo, harimo Ihuriro ry’Urubyiruko rwita ku Rusobe rw’Ibinyabuzima(GYBN), ryigeze guteza imbere gahunda yiswe ’Nkurane n’Igiti’ mu turere twa Nyagatare, Bugesera na Gasabo.
Nyirihirwe Hartman Kelly wiga mu mwaka wa gatatu w’ibinyabuzima no kubungabunga ibidukikije, uri mu bashinze itsinda ry’abiyemeje kongera ibiti bijyanye n’imiterere y’aho biga muri Kaminuza y’u Rwanda. Yagize ati: 'Natwe urubyiruko twiyemeje gufatanya na gahunda za leta aho dukora ubushakashatsi ku mihindagurikire y'ibihe tugamije gushaka ibisubizo ku bibazo biteza'.
Phillipe Kwitonda, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'Ibidukikije
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutaka, Amazi n’Amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Philippe Kwitonda wari witabiriye imurikwa ry'iyi gahunda, avuga ko hakenewe ubushakashatsi ku bwoko bw’ibiti bishobora kwihanganira imvura nyinshi cyangwa amapfa n’udusimba tw’umuswa, bikunze kugaragara cyane Iburasirazuba no mu Mayaga.
Kwitonda yibukije urubyiruko rwiga muri Kaminuza ko gahunda zo kongera amashyamba mu Gihugu no kurwanya isuri muri rusange ari rwo rugomba kugira uruhare mu kuzishyira mu bikorwa.
Dr. Ignace Gatara uyobora koleji (College) y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda
Umuyobozi wa Koleji yigisha Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ignace Gatare, yasabye abanyeshuri gutegura imishinga izabarinda ubushomeri ari nako ihangana n’imihindagurikire y’ikirere, hagashakwa inzego zibafasha.
Kaminuza y'u Rwanda yahuje abashakashatsi n'inzego zifata ibyemezo kugirango bahuze imbaraga bafashe Leta guhangana n'imihindagurikire y'ibihe
TANGA IGITECYEREZO