RFL
Kigali

Kumira bunguri mu migurire ya APR FC, intandaro y'inkoni zo mu Misiri

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/10/2023 7:35
0


Mu ijoro ryo ku wa 5 tariki 29 Nzeri, nibwo APR FC yongeye kunanirwa gukabya inzozi zayo zo kugera mu matsinda, ubwo yasezererwaga na Pyramid FC iyinyagiye ibitego 6-1 mu mikino ibiri.



Nibura APR FC imaze imyaka 20 irwana n'amateka yo kugera mu mikino y'amatsinda mu mikino nyafurika, yaba imikino ya CAF Confederation Cup cyangwa se imikino ya CAF Champions League. Uyu mwaka w'imikino, APR FC yari yaje ari nshya, ndetse itanga n'icyizere, ariko niwo mwaka yatashye nabi ndetse inasuzuguritse.

Urugendo rw'amatsinda umwaka w'imikino 2023-24, APR FC n'ubundi yarutangiye nka yamaboko atazaguha, kuko n'icyiciro kibanza yasezereye Gaadiidka FC yo muri Somalia, ntawe ucira ngo amanuke. APR FC mu ijonjora rya kabiri, yahuye na Pyramid FC yo muri Misiri, ikipe itangira ifite icyizere, dore ko umukino ubanza wabereye iki Kigali, amakipe yombi yanganyije 0-0.

Mu mukino wo kwishyura, APR FC yasabwaga kunganya ibitego ibyo aribyo byose, igahita ibona itike y'amatsinda bwa mbere kuva iyi mikino CAF yayivugurura. Ntabwo ubuzima bwabakundiye kuko umukino warangiye APR FC inyagiwe ibitego 6-1, ndetse iba ikipe ya kabiri Pyramid inyagiye mu mateka yayo.

Kuki APR FC yongeye kunanirwa kurushyaho?

Uhereye ku bafana, abakinnyi abayobozi, buri wese yari afite imivugire igaragaza icyizere ko APR FC uyu mwaka w'imikino ishobora kuzakora akantu bigendanye n'amavugurura yari yakoze. APR FC yahawe inzira yenda gusa neza neza n'iyo yari yanyuzemo umwaka ushize, ariko usibye kugura abakinnyi bashya ntabwo yigeze ishaka gukosora ibitaragenze neza mu nzira ya mbere

Imigurire y'abakinnyi muri APR FC, intandaro y'umusaruro muke muri uyu mwaka

Nta kidasanzwe kumva ko APR FC yegukanye igiko cya shampiyona, Peace Cup hano mu Rwanda, kuko abakinnyi bose iyi kipe yakoresha, iba ifite ubushobozi bwo kubigeraho. Iyi kipe ifite amanota 7 mu mikino itatu imaze gukina muri shampiyona, nta rirarenga ku ntego zayo hano mu Rwanda, gusa ikibabaje ni uko uyu mwaka abakinnyi yari yaguze, bari abakinnyi bo gukubagana ku mugabane w'Afurika.

Abafana ba APR FC uyu mwaka icyizere cyari cyose, ariko ubu batangiye kubara uburyo bazajya bavana amanota i Nyagatare Musanze, kuko ibyo kurira indege babivuyemo 

Nyuma y'imyaka isaga 10 APR FC ikinisha abakinnyi b'abanyarwanda gusa, tariki 4 Nyakanga, nibwo iyi kipe yagaragaje ko yasubiye mu bakinnyi b'abanyamahanga aho hagaragaye impapuro z'ubutumire ku bakinnyi barimo, Taddeo Lwanga, Ndzila Pavelh na Ngweni Ndassi.

Taddeo Lwanga, Pavel Nzila, Joseph Apam Assongue, Victory Mbaoma, Nshimiyimana Ismael, Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme II na Danny Ndikumana, ni bamwe mu bakinnyi APR FC yaguze muri uyu mwaka w'imikino, ndetse iri gukoresha  buri munsi.

Ugereranyije aba bakinnyi, twavuga ko umukinnyi umwe Nshimiyimana Ismael, ariwe mukinnyi rukumbi APR FC yari izi neza, kuko yari umukinnyi wa Kiyovu Sports imyaka . Dufashe nk'urugero, Ndikumana Danny, mu bayobozi ba muguze nta numwe wari waramurebye nibura imikino irenze ine, ndetse akaba ari nawe mukinnyi wumvikanye na APR FC bwa  mbere.

Victory Mbaoma, ni rutahizamu umaze gutsinda nibura 40% by'ibitego APR FC imaze gutsinda uyu mwaka. Uyu musore APR FC nta makuru yari imuziho, usibye ayo  babwiwe n'abamushakagaho amafaranga.

Mbaoma ni umukinnyi mwiza wazamutse neza iwabo muri Nigeria, gusa ntabwo cyaricyo gihe cyiza cy'uko APR FC yari kumugura. Mbaoma afite ibibazo mu mutwe byo gutakaza icyizere, bikaba ibi bibazo abimaranye hafi umwaka. Kubura umusaruro kuri uyu musore, kwaturutse ku masezerano yasinye yerekeje mu ya MC Alger. 

Uyu musore wari uvuye muri Nigeria ahagaze neza mu ikipe ya Enyimba, yumvaga ku myaka ye 24, agomba gukina ndetse agakomereza i Burayi. Akigera muri Algeria, ibyo yibwiraga siko byagenze, ahubwo mu masezerano y'imyaka ibiri yari yasinye, byarangiye akinnye imikino 6 gusa ntiyanatsinda igitego, birangira basheshe amasezerano yerekeza muri FC Qizilqum Zarafshon nayo biranga aritahira kuva ubwo ni umusore usa naho afite agahinda gakabije.

Ugendeye kuri uyu mukinnyi, twavuga ko APR FC yabwiwe Mbaoma wo muri Enyimba, ihabwa Mbaoma wo muri FC Qizilqum Zarafshon kandi aba bakinnyi baratandukanye cyane.

Ntabwo ari aba bakinnyi gusa twatangaho urugero kuko abakinnyi banshi APR FC yagiye ibahabwa nayo ikabamira buguri nta no gutoranya no gushaka amakuru yimbitse. Taddeo Lwanga ni umukinnyi mwiza mu myaka ye, gusa APR FC yamuguze amaze gukamuka, ndetse inyota yo gukina umupira yarashize. Nanone nk'uko bisa, APR FC yaguze Taddeo Lwanga nk'umukinnyi mwiza wabayeho, ariko si umukinnyi yari izanye ngo abajyane mu matsinda.

Taddeo Lwanga ni umukinnyi w'imyaka 29 washoje gukina umupira w'amaguru, ahubwo uri mu myaka yo gusarura amafaranga, ariko APR FC yamuguze izi ko izanye Taddeo wa 2017 

APR FC ntabwo yagombaga kugura Abanyamahanga barenze 4

APR FC yakoze ikosa ryo kugaruka mu murongo wo gusinyisha abanyamahaga ariko ibikorana umuvuduko mwinshi, biba nka byabindi by'umusore ujya guterura ibyuma atabanje kwishyushya. APR FC nibura, yogombaga kugura abakinnyi b'abanyamahanga 4 kugirango yerekane ko yagarutse muri gahunda y'abanyamahanga.

Icyo gihe APR yari kongera igakina intego ari igikombe cya shampiyona, kugira ngo igende imenyereza buhoro buhoro. Umunyezamu umwe, myugariro umwe, umukinnyi wo mu kibuha hagati umwe, ndetse na rutahizamu umwe, bari bahagaije ubundi APR FC ikicara igashaka abandi izongeramo umwaka utaha.

Muri aba bakinnyi nahamya ko nibura 2 bari kuba beza, ubundi umwaka utaha bakabongeraho abandi. Iyo uguze abakinnyi benshi mu mwaka umwe w'imikino uba wishyira mu kagozi kuko uko abakinnyi baba benshi abadatanga umusaruro niko barushaho kwiyongera. Ikimenyi menyi ni uko, mu bakinnyi APR FC yaguze mu isoko riheruka, umwaka utaha nikabya izasigarana 3.

APR FC nta mukinnyi w'umunyarwanda yagombaga gusigarana

Niba koko ari ikipe yashakaga kubaka bundi bushya ndetse ikibaka ikipe ishaka imikino y'amatsinda, nta mukinnyi wari urangije amasezerano APR FC yagombaga kongerera amasezerano, bigendanye n'ibihe bari bavuyemo. APR FC y'umwaka ushize, yaranzwe n'umwiryane, umwuka mubi, ndetse abakinnyi aho kugira umusaruro mu kibuga, umwuka mubi ukabatanga imbere.

Abakinnyi benshi APR FC yasinyishije, abenshi ntabwo bazakomezanya umwaka utuaha 

APR FC yagombaga kunyuza umweyo mu banyarwanda, nk'uko yabikoze 2019, ubundi igasinyisha abakinnyi bashya b'abanyarwanda, bagafatanya b'abanyamahanga yari yazanye, n'abana bo mu irerero.

APR FC yakora iki?

Ntabwo umuntu yavuga ngo byacitse nk'uko abishatse yabivuga, ariko umupira w'amaguru no uguhozaho utegura. Icyo umuntu yavuga, ni uko APR FC niba yarasubiye mu bakinnyi b'abanyamahanga, igomba kwitonda mu bigurire, byikubye inshuro 20 uko yashishozaga ku bakinnyi b'abarwanda.

Kuri ubu aho Isi igeze, umukinnyi ashobora kuba mwiza uyu mwaka w'imikino, umwaka ukurikiyeho bikanga ntazanagaruke kuko ibintu byica abakinnyi mu mikinire byabaye byinshi kurusha mbere.

Hari abakinnyi navuga ngo bavuye muri APR FC bibanje kuba rwaserera, ndetse hari n'abahasigaye mu buryo bubatunguye, kugeza ubu bakina babizi ko APR FC atari iyo kwizera 

APR FC ikwiye gushaka kujya igura umukinnyi nibura imaze umwaka ireba ikabona hari icyo yayifasha. APR FC nireke gutanga isoko ryo kugura abakinnyi ku bantu b'imihanda yose, kuko abantu bari hanze aha icya mbere ni amafaranga. Niba APR FC ikeneye kujya mu mikino y'amatsinda niyongere amafaranga igure abasore bazi umupira bagifite inyota yo gukina, aho kugura abavetera.

Kugura abakinnyi benshi mu mwaka umwe ntabwo byakwereka ingaruka mbi muri shampiyona y'igihugu ukinamo, ariko ku ruhando mpuzamahanga nugera mu Misiri mugasang mwese ntimuziranye ikipe izabakinisha nkaho  ikipe mukinira yaraye ishinzwe.

Lt Col Richard Kalisa, yatangiranye akazi gakomeye mu ikipe ya APR FC nubwo gahunda yo kugarura abanyamahanga yashimwe na benshi

Mu bakinnyi APR FC yaguze harimo abarushwa urwego nabo yasezereye

Shaiboub ni umwe mu bakinnyi APR FC icungiyeho ishaka guhangana na Simba yamugerageje igasanga ni umukinnyi wizengurukaho gusa iminota 90 ikarangira 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND