Imirongo hanze y'abategereje kugura itike, imbere abahageze bari kuryoherwa. Injira mu gitaramo cyahuriyemo The Ben, Sat-B, Big Fizzo, Babo na Lino G gusa bamwe muri aba bahanzi ntibaririmbye kubera ikibazo cy'amasaha.
Ku bantu bamenyereye uko Abarundi bidagadura baganiriye na InyaRwanda bayimaze amakenga bahamya ko nta mpungenge ziba i Bujumbura ku bitaramo bikurikirana kuko "Abarundi bakunda kuryoshya" iyi mvugo niyo ngiro kuko kuri Messes Des Officiers kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukwakira hateraniye abarenga ibihumbi 20. Ni imbuga ngari iri mu kigo cya gisirikare.
Ntabwo bisanzwe kuko hari Urubyiruko, abakuze, abanyamahanga, abana bazanye n'imiryango bose naje kwirebera The Ben. Umunyamakuru Mike Nsabimana wa Pj Classic Fm yabwiye InyaRwanda ko ubusanzwe muri iki kigo habamo akabari ndetse ibitaramo bisanzwe bihabera.
Ucishije amaso mu bafana wabonaga ko rwose bazi kwishima. Ni ibintu byacanze abanyarwanda kuko bameze nk'abari kureba sinema. Icyokora wenda barahavana isomo ryo kurya ikirori kuko Abarundi baradusize. Ikitwa amacupa y'amavide ntabwo batinya kuyaha umukiriya (Twe dukoresha Usage Unique ).
InyaRwanda yabajije impamvu batanga amavide mu bakiriya utanga ibyo kunywa araturika araseka. Bivuze ko nari mbajije ubusa mu yandi magambo. Gusa yabonye ntunguwe anzanira ako banyweramo rimwe"Usage unique ". Icyo kurya cyari girahari.
Kwinjira muri iki gitaramo The Ben yakoreye mu Burundi byari bigoye kuko umurongo utonze uhera mu ntanzi z'ikigo ukagera mu marembo. Dj wa Diamond Platnumz witwa Rj The Dj yahamagawe ku rubyiniro na Ami Pro The Mc noneho aza yambaye nk'abamasayi.
Yacuranze indirimbo ahereye ku za Diamomd gusa avangamo na mukeba we Harmonize. Yacuranze iyitwa "Single Again" abazi ihangana riba hagati yabo batunguwe.
Patycope wari wamaze kugera ahari kubera igitaramo yabwiye InyaRwanda ko bitangaje. Ati:"Dj wa Diamond Platnumz akinnye indirimbo ya mukeba!". Dj RJ The Dj yageze ku rubyiniro azana drone ifata amashusho akurikizaho indirimbo za Diamomd Platnumz azivanga n'iza WCB.
21:40 Ami Pro The Mc yahamagaye Sat-B
21:55 Sat- B yinjiriye kuri Beautiful yakoranye na Meddy
Abafana 7 bafite ibyapa byanditseho Sat-B bashyigikiye umuhanzi wabo. Yaririmbye izirimo Feel Love yarambitsweho ibiganza na Kolly Da Magix. Yakurikijeho Satura amabufure n'amabuye yamwandikiye izina. Yari yambaye neza, ikote riremereye, imikufi mu ijosi, fume z'umukara,
21:10 Sat-B yasoje kuririmbira abafana
22:20 The Ben yinjiriye kuri Ko Nahindutse ayirangije arapfukama aha Imana Icyubahiro. Yakurikije Thank You My God. Abafana basirimbye ikirori gihinduka urutambiro
The Ben wari wishimye bigaragarira buri wese uzi gusoma amarangamutima ya muntu yaririmbaga akanyuzamo akamwenyura
Ageze kuri Why byagoranye kuko Ingo Live Band mu gutangira indirimbo ntibyahuraga. The Ben yageze hagati abuza abacunga umutekano. Yakurikijeho Ntacyadutanya, hajyaho Naremeye
Pamela yabaye indirimbo
23:00 Pamela yaje agira isoni abashimira uko bakiriwe. The Ben yaririmbye Roho afashe Pamela ku rutugu.
23:13 The Ben yavuye ku rubyiniro abafana batabishaka abasezeranya kuzagaruka kuhakorera igitaramo, yarize amarangamutima aramurenga
Saa 23:20 :Bafunze ibyuma abafana banga gutaha.
Igitaramo cyagombaga gutangira Saa kumi n'imwe z'umugoroba kikarangira saa tatu z'ijoro. Kubera ko cyabereye mu kigo cya gisirikare kandi haba amasaha yo gufunga ibikorwa byo kwidagadura. Niyo mpamvu abafana batamenye uburyo Big Fizzo ataririmbye kuko amasaha yari yarangiye.
Igitaramo cyari gifite abafana
Abarundikazi bakunda ibitaramo
Ami Pro The Mc yayoboye neza igitaramo, akora kuri Buja fm
Dj Paulin uri hagati, manager wa Drama T
Rj The Dj ucurangira Diamond Platnumz
The Ben yahamagawe ku rubyiniro babanza kuzimya amatara
Igitaramo cyabaye hari drone ifata amashusho
The Ben yafashwe n'amarangamutima ararira
The Ben yeretswe urukundo n'abafana
The Ben ku rubyiniro yasutse amarira ahamya ko gukundwa abikesha Imana
REBA AMASHUSHO Y'UKO IGITARAMO CYA THE BEN I BURUNDI CYAGENZE
AMAFOTO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO