Munyaneza Didier bakunze kwita Mbappe yegukanye isiganwa ry'iminsi ibiri rya Kirehe Race asize bagenzi be barimo Areruya Joseph.
Kuri
iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023, mu Karere ka Kirehe, hasojwe isiganwa
ry'igare rya Kirehe Race ryabaga ku nshuro ya kabiri. Iri siganwa ryabaye
iminsi ibiri, aho umunsi wa mbere wabaye kuri uyu gatandatu, aho abasigwa
bakuru bahagarutse kuri BK Arena. Ingimbi n'abagore, bahagurukiye Rwamagana,
naho abasore bato n'abakobwa, bahagurukira i Kayonza.
Umunsi wa mbere uko abakinnyi
barushanijwe
Mu
bakuru, Munyaneza Didier bakunze kwita Mbappé ni we wabaye uwa mbere atanze
Nsengiyumva Shemu wabaye uwa kabiri, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanwe na
Kagibwami Swayibu. Mu bagore, Ingabire Diane wari waraye avuye mu Budage ari
naho akina, ni we wabaye uwa mbere mu gihe Mwamikazi Djazilla yaje ku mwanya wa
kabiri.
Mu
bakiri bato, mu bahungu, Nshutiraguma Kevin ni we wabaye uwa mbere mu gihe mu
bakobwa Iragena Charlotte ari we wabaye uwa mbere, Uwera Aline aba uwa kabiri.
Kuri
iki cyumweru abakinnyi batangiye hakiri kare, aho ku isaha ya saa 08:00 Am
abakinnyi batabigize umwuga bakinisha amagare asanzwe, bari bamaze guhaguruka
aho ba zengurutse mu mujyi wa Kirehe, ku ntera y'Ibilometero 3 na Metero 900,
bahazenguruka inshuro 3. Manirumva Elysa niwe wabaye uwa mbere, Mukabikorimana
Leatita nawe aba uwa mbere mu bagore.
Ku
isaha ya Saa 09:00 Am, nibwo ibyociro byose by'ababigize umwuga byahagarutse,
aho abasore bakiri bato, bakoze bazengurutse umujyi wa Kirehe, bakora intera y'Ibilometero 3.9 bazenguruka inshuro 8. Abagore nabo bakoze intera ingana n'iya
basazababo bato nabo bazenguruka umujyi wa Kirehe. Mu gihe abakobwa bato,
bazengurutse inshuro 5.
Mu
bakobwa bato, Byukusenge Mariata yaje kwegukana aka gace, yatse umwanya Charlotte
wari wakegukanye mbere. Mu ngimbi, Tuyimfukamire Aphrodis ukinira Nyabihu
Cycling Team yaje kwegukana aka gace. Mu bagore, Mwamikazi Djazilla niwe
wegukanye aka gace ka kabiri ka Kirehe Race ariko aba uwa kabiri ku rutonde
rusange, kuko Ingabire Diane ariwe wabaye uwa mbere.
Icyiciro
cyari cyitezwe na benshi, ni cy'abakuru ndetse n'abatarengeje imyaka 23
bahagurutse ku Karere berekeza ku mupaka wa Rusumo, baragarika bazenguruka mu
mujyi wa Kirehe, intera y'Ibilometero 3.9 bazenguruka inshuro 5. Iradukunda
Emmanuel ukinira Java Inovotec niwe wabaye uwa mbere akurikirwa na Ngendahayo
Jeremy ukinira CCA, Areruya Joseph aba uwa gatatu.
Iradukunda
Emmanuel ukinira Java Inovotec niwe wabaye uwa mbere akurikirwa na Ngendahayo
Jeremy ukinira CCA, Areruya Joseph aba uwa gatatu. Nubwo Iradukunda Emmanuel
yabaye uwa mbere muri aka gace, ariko ntabwo ariwe wegukanye irushanwa kuko
Munyaneza Didier ariwe wegukanye isiganwa muri rusange.
Iradukunda Emmanuel niwe wegukanye agace ka Kabiri ka Kirehe Race, ndetse aba n'umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 23
Mwamikazi Djazilla niwe wegukanye agace ka kabiri mu bagore, ndetse aba uwa kabiri mu rutonde rusange
Ingabire Diane niwe wabaye umukinnyi w'irushanwa mu bagore bakuru
Munyaneza Didier Mbappe, yongeye agaruka ku rubyiniro nyuma y'iminsi
TANGA IGITECYEREZO