Kigali

Arnold Schwarzenegger yahishuye ko agikunda Maria Shriver bamaze imyaka 12 batandukanye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/10/2023 11:24
0


Icyamamare muri Sinema, Arnold Schwarzennegger, yahishuye ko nubwo amaze imyaka 12 atandukanye na Maria Shriver wari umugore we, ko kugeza ubu akimukunda ndetse yicuza ko ariwe nyirabayazana wisenyuka ry’urugo rwabo.



Arnold Schwarzenegger, icyamamare muri sinema akaba n’umunyapolitiki wahoze ari guverineri wa leta ya California. Uyu mugabo benshi bahaye izina rya ‘Commando’, yagarutse ku rukundo agikunda Maria Shriver bamaze imyaka 12 bahanye gatanya bitewe nuko yamuciye inyuma akabyarana n’umukozi wabo.

Uyu mugabo udatinya kuvuga ko ibyo yakoze ari amakosa akomeye, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru USA Today, cyagarukaga ku bikubiye mu gitabo cye agiye gusohora yise ‘Be Useful: 7 Tools For Life, yavuze ko harimo inkuru y’uburyo guca inyuma Maria byamusenyeye ndetse akanavugamo ko akimukunda.

Mubyo Arnold Schwarzenegger azagarukaho mu gitabo agiye gusohora harimo urwo agikunda Maria Shriver wahoze ari umugore we

Yagize ati: ‘Mu gitabo cyanjye harimo n’inkuru yanjye na Maria Shriver, uburyo kuba naramuciye inyuma nkabyarana n’umukozi wacu byampinduriye ubuzima mu buryo bubi no mu bwiza kuko nabyaye umwana kandi mbura n’umugore nakundaga cyane mu gihe kimwe. Kugeza nubu imyaka ishize ari 12 ariko ntacyahindutse kuko ndacyamukunda’’.

Arnold yahamije ko agikunda cyane Maria Shriver bamaze imyaka 12 batandukanye

Schwarzenegger wamamaye muri filime ya ‘Terminator’ yakomeje agira ati: ‘Ntabwo kuba twaratandukanye byahinduye urukundo mukunda, amarangamutima narimufitiye tukirikumwe nubu ndacyayafite. Mpaya ko nzahora mukunda nubwo tutabashije kugumana. Ndabizi ko yambabariye kumakosa nakoze ariko njyewe byarangoye kwibabarira kandi nicuza kuba ari njye wasenye urugo rwacu’’.

Yanahishuye kandi ko yicuza kuba ariwe nyirabayazana witandukana rye na Maria

Arnold Schwazenegger w’imyaka 76, yongeye kuvuga ku rukundo akunda Maria Shriver batandukanye, nyuma yahoo yaraherutse kubivuga no muri filime mbarankuru y’ubuzima bwe yakozwe na Netflix yitwa ‘Arnold’. Aha naho yavuze ko itandukana rye Maria ryamushenguye kuko akimukunda. Maria Shriver na Schwarzenegger barushinze mu 1986 batandukana mu 2011 bamaze kubyarana abana 4.

Schwarzenegger na Maria Shriver barushinze mu 1986 batandukana mu 2011 bamaranye imyaka 25 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND