RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Injira mu mukino Rayon Sports yasitariyemo igakuka amenyo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/10/2023 10:16
0


Ikipe ya Rayon Sports yananiwe gukora amateka itsindwa na Al Hilal Benghazi kuri penaliti ibyo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup biba bishyizweho akadomo.



Ku munsi w'ejo byari agahinda muri Kigali Pelé Stadium aho ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda ya Rayon Sports yari yakiriye Al Hilal Benghazi yo muri Libya. 

Sitade yari yakubise yuzuye abafana ba Murera biteguye ko ikipe yabo igiye gukora amateka igatsinda cyangwa ikanganya 0-0 ubundi ikerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup nk'uko yari yabikoze muri 2017.

Muri uyu mukino wo kwishyura ibyari byitezwe ntabwo aribyo byabaye kubera ko ku munota wa 1 gusa Ezzeddin Elmarmi wa Al Hilal Benghazi yari yafunguye amazamu,kuwa 39 Joakim Ojera yaje gutsinda icyo kwishyura ariko icya 2 kirabura bituma umukino urangira ari 1-1 maze hitabazwa penariti.

Muri Penariti Al Hilal Benghazi yinjije 4 zayo zose naho Rayon Sports yinjiza 2 gusa ibyayo biba birarangiye agahinda kaba agahinda.


Nsabimana Aimable wateye penaliti ya 3 ya Rayon Sports agahita ayinjiza 


Umuzamu wa Al Hilal Benghazi areba uko penaliti ya Aimable yinjira mu izamu 



Uko Adolphe yagiye yinjizwa  penaliti 


Charles Bbale winiije penaliti ya nyuma ya Rayon Sports 






Umufana wa Rayon Sports yibaza ibiri kuba 



Masta wa Rayon Sports mbere yo gutera penaliti ya kabiri yarase


Umuzamu wa Al Hilal Benghazi avugana na Masta nyuma yo kurata penaliti 






Yammen AZelfani utoza Rayon Sports yibaza icyo gukora ngo atsinde umukino 


Ubwo umutoza wa Al Hilal Benghazi yarakimara guhabwa umutuku azamuwe mu bafana 


Amatsinda y'abafana ba Rayon Sports yari yabukereye


Joakim Ojera wakoze akazi gakomeye muri uyu mukino nubwo kwerekeza mu matsinda byanse


Umutoza wa Rayon Sports ahitamo abatera penaliti 


Kalisa Rashid warase penaliti ya mbere ya Rayon Sports 



Uko umuzamu wa Al Hilal Benghazi yafashe penariti ya Kalisa Rashid 


Ibyishimo ku muzamu wa Al Hilal Benghazi nyuma yo gufata penariti ya Kalisa Rashid 










Umufana wa Rayon Sports yifashe ku munwa nyuma yo kubura intsinzi ngo berekeze mu matsinda 








Umufana wa APR FC afata mu mugongo uwa Rayon Sports 







Perezida wa FERWAFA,Munyentwali Alphonse yari yaje kureba uyu mukino 





Iraguha Hadji na Mucyo Didier Junior batari bakoreshejwe kuri uyu mukino,mu minota ya nyuma bari bahagurutse aho bari bari mu bafana bareba ko bagenzi babo batanga intsinzi 















Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli yifashe ku itama ibintu byanze 




Nyuma y'umukino abakinnyi ba Rayon Sports bakomeye amashyi abafana 




Umwe mu bafana ba Al Hilal Benghazi 



Nyuma yo gutsindwa, umuzamu wa Rayon Sports Hakizimana Adolphe kubyakira byari byanze bisaba ko aganirizwa


Agahinda kari kose kuri Adolphe 


Abakinnyi ba Rayon Sports bagize agahinda nyuma yo kubura intsinzi 





Ibyishimo byari byose ku ikipe ya Al Hilal Benghazi 







Abafana ba Rayon Sports bikoreye amaboko nyuma yo kubura amatsinda 










Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Joakim Ojera ahawe umupira na Luvumbu 




Hanze ya Kigali Pelé Stadium hari hari umurongo muremure w'abafana binjira mbere yuko umukino utangira 


Abakinnyi 11 ba Rayon Sports bari babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba Al Hilal Benghazi bari babanje mu kibuga 

Abatoza n'abakinnyi babasimbura bishimira igitego babonye hakirikare 

Amafoto: Ngabo Serge -InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND