Ikipe ya Rayon Sports yananiwe gukora amateka itsindwa na Al Hilal Benghazi kuri penaliti ibyo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup biba bishyizweho akadomo.
Ku munsi w'ejo byari agahinda muri Kigali Pelé Stadium aho ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda ya Rayon Sports yari yakiriye Al Hilal Benghazi yo muri Libya.
Sitade yari yakubise yuzuye abafana ba Murera biteguye ko ikipe yabo igiye gukora amateka igatsinda cyangwa ikanganya 0-0 ubundi ikerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup nk'uko yari yabikoze muri 2017.
Muri uyu mukino wo kwishyura ibyari byitezwe ntabwo aribyo byabaye kubera ko ku munota wa 1 gusa Ezzeddin Elmarmi wa Al Hilal Benghazi yari yafunguye amazamu,kuwa 39 Joakim Ojera yaje gutsinda icyo kwishyura ariko icya 2 kirabura bituma umukino urangira ari 1-1 maze hitabazwa penariti.
Muri Penariti Al Hilal Benghazi yinjije 4 zayo zose naho Rayon Sports yinjiza 2 gusa ibyayo biba birarangiye agahinda kaba agahinda.
Nsabimana Aimable wateye penaliti ya 3 ya Rayon Sports agahita ayinjiza
Umuzamu wa Al Hilal Benghazi areba uko penaliti ya Aimable yinjira mu izamu
Uko Adolphe yagiye yinjizwa penaliti
Charles Bbale winiije penaliti ya nyuma ya Rayon Sports
Umufana wa Rayon Sports yibaza ibiri kuba
Masta wa Rayon Sports mbere yo gutera penaliti ya kabiri yarase
Umuzamu wa Al Hilal Benghazi avugana na Masta nyuma yo kurata penaliti
Yammen AZelfani utoza Rayon Sports yibaza icyo gukora ngo atsinde umukino
Ubwo umutoza wa Al Hilal Benghazi yarakimara guhabwa umutuku azamuwe mu bafana
Amatsinda y'abafana ba Rayon Sports yari yabukereye
Joakim Ojera wakoze akazi gakomeye muri uyu mukino nubwo kwerekeza mu matsinda byanse
Umutoza wa Rayon Sports ahitamo abatera penaliti
Kalisa Rashid warase penaliti ya mbere ya Rayon Sports
Uko umuzamu wa Al Hilal Benghazi yafashe penariti ya Kalisa Rashid
Ibyishimo ku muzamu wa Al Hilal Benghazi nyuma yo gufata penariti ya Kalisa Rashid
Umufana wa Rayon Sports yifashe ku munwa nyuma yo kubura intsinzi ngo berekeze mu matsinda
Umufana wa APR FC afata mu mugongo uwa Rayon Sports
Perezida wa FERWAFA,Munyentwali Alphonse yari yaje kureba uyu mukino
Iraguha Hadji na Mucyo Didier Junior batari bakoreshejwe kuri uyu mukino,mu minota ya nyuma bari bahagurutse aho bari bari mu bafana bareba ko bagenzi babo batanga intsinzi
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli yifashe ku itama ibintu byanze
Nyuma y'umukino abakinnyi ba Rayon Sports bakomeye amashyi abafana
Umwe mu bafana ba Al Hilal Benghazi
Nyuma yo gutsindwa, umuzamu wa Rayon Sports Hakizimana Adolphe kubyakira byari byanze bisaba ko aganirizwa
Agahinda kari kose kuri Adolphe
Abakinnyi ba Rayon Sports bagize agahinda nyuma yo kubura intsinzi
Ibyishimo byari byose ku ikipe ya Al Hilal Benghazi
Abafana ba Rayon Sports bikoreye amaboko nyuma yo kubura amatsinda
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Joakim Ojera ahawe umupira na Luvumbu
Hanze ya Kigali Pelé Stadium hari hari umurongo muremure w'abafana binjira mbere yuko umukino utangira
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports bari babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Al Hilal Benghazi bari babanje mu kibuga
Abatoza n'abakinnyi babasimbura bishimira igitego babonye hakirikare
Amafoto: Ngabo Serge -InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO