RFL
Kigali

Huye: Abarimo Bruce Melodie, Bushali na Riderman basize inkuru muri MTN Iwacu Muzika Festival-AMAFOTO

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:30/09/2023 23:33
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023, inzozi z'abatuye muri Huye zabaye impamo, ubwo bongeraga kugirirwa ubuntu bwo kwibonera ibyamamare by'abahanzi mu iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika, cyane ko hari hashize imyaka itari micye ibihe nk'ibi bitabera muri aka Karere.



Ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, byaherukaga kubera muri aka Karere tariki ya 13 Nyakanga 2019 ku nshuro yabyo ya mbere. Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizenguruka intara zose zigize igihugu. Biri kuba ku bufatanye n'abaterankunga barimo MTN Rwanda.

Kuri iyi nshuro abahanzi bagera ku 8 ari bo Bruce Melodie, Bwiza, Afrique, Niyo Bosco, Riderman, Bushali na Alyn Sano, nibo bari kuzenguruka igihugu bataramira abanyarwanda muri MTN Iwacu Muzika Festival, hakiyongeraho n'abakorera umuziki mu Karere kaba kabereyemo ibi bitaramo.

Ibitaramo byo muri uyu mwaka byahereye mu karere ka Musanze tariki ya 23 Nzeri 2023, ariko tariki ya 20 Nzeri, batanu muri aba bahanzi babanje gutaramira mu karere ka Burera.


Uko igitaramo cyagenze n'uburyo abahanzi bakiriwe muri rusange:

Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa sita n'igice z'amanywa, gitangirana na Dj ashyushya abari bamaze kuhagera, afatanije n'abashyushya rugamba 2 ari bo Mc Buryohe ndetse na Bianca.

Ku isaha ya saa munani n'igice ni bwo Mc Buryohe na Bianca bahamagaye Afrique ku rubyibiriro. Afrique agihamagarwa, yagaragarijwe ubwuzu n'abakunzi be b'i Huye yinjira ari kumwe n'ababyinnyi be, atangirira ku "Akanyenga", "My Boo", "Rompe", "Agatunda" kamuzamuye, na "It's Okay".

Icyakora Afrique asa nk'uwagowe mu gutangira, no gutangira gushyira abantu mu mwuka w'igitaramo, kuko wabonaga abantu bari inyuma rwose bakibereye mu byabo batarashyuha.


Saa munani na 53, ni bwo Niyo Bosco yakiriwe ku rubyiniriro ari kumwe n'ababyinnyi be, mu buhanga bwe bwo kwicurangira gitari. Yatangiriye ku ndirimbo "Ubigenza Ute?" yakunzwe bidasanzwe, "Urugi", "PiyaPuresha", na "Seka".

Niyo Bosco, mu gutangira ku ndirimbo ye ya mbere wabonaga abantu batari kubyumva neza, bagikonje ukuntu, ariko yagiye gusoza yabashyize mu bicu bitewe n'ubuhanga bwe bwo gukora mu mirya ya gitari, ava ku rubyiniriro ubona yatangiye kwishimirwa.


Saa Cyenda na 20 ni bwo Bwiza yakiriwe ku rubyiniro, akaba yari ku nshuro ye ya mbere aririmbiye mu karere ka Huye. Uyu muhanzikazi yari yazanye n'ababyinnyi be bari bafite igikabyo kinshi n'udukoryo twinshi, aho baje mu myiyereko yo gucana umuriro, ibinyu ubundi abahanzi nyaRwanda batamenyerewe.

Wabonaga ko abantu noneho bahagurutse batangira kuva mu myanya yabo, batangira kujya mu mwuka w'igitaramo noneho. Bwiza yahereye ku ndirimbo "Exchange", "Wibeshya" yakoranye na Mico The Best, "Ready" asoreza kuri "Do me".

Ubwo yari ku rubyiniro, uyu mukobwa yakiranywe na yombi na cyane ko muri iyi minsi ari mu bahanzikazi bari kwigaragaza cyane mu ndirimbo ze ziryohera abiganjemo rubyiruko ari nabo bari biganje muri iki gitaramo cyabereye i Huye.



Saa Cyenda na 47 ni bwo umuhanzi Chriss Eazy yageze ku rubyiniriro ari kumwe n'ababyinnyi be bambaye nk'abanyeshuri basoje amasomo yabo muri kaminuza. Yinjiriye mu ndirimbo "Basi Sori", akurikizaho "Fasta", "Lala" yakoranye na Kirikou Akili w'i Burundi, "Edeni", ndetse na "Inana".

Chriss Eazy, nawe ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n'urubyiruko muri iki gihe. Indirimbo ze zirakunzwe cyane kuko zose usanga zarujuje ama miliyoni kuri Youtube kandi mu gihe gito.

Yaririmbye, arikirizwa ndetse wumvaga abafana be b'i Huye bari kumurusha kuririmba indirimbo ze kuko zose bajyanaga. Gusa ariko wabonaga ko ugereranije n'ibindi bitaramo asanzwe akora, hano ntabwo yashyushye cyane nko mu byabanje mu tundi Turere.


Saa 4:15, itsinda rya Yousta Band ryatangiye ricurangira abahanzi babanje kuririmba barimo Afrique, Niyo Bosco, Chris Eazy na Bwiza, ryasimbuwe n'abasore bamaze kubaka izina mu Rwanda mu gufasha abahanzi mu bitaramo ari bo Symphony Band, baza gucurangira abarimo Bushali, Riderman, Alyn Sano na Bruce Melodie.

Saa 4:32, ibintu byabaye nk'ibihindura isura kurushaho, ubwo Mc Buryohe na Bianca, bakiriye Bushali waje akosora nk'uko n'ubundi ari ibisanzwe gutigisa urubyiniro kuri we. Yinjiriye ku ndirimbo "Kinya Trap", akurikizaho "Niyibizi", "Tsikizo", "Kurura" yafatanije na Juno Kizigenza, "Bitinze", "Umwirabura", ndetse na "Ni tuebue".

Bushali yongeye kugaragaza ko mu njyana ya Kinya Trap ari umwami wayo ntawe barwanira ikamba. Abantu basimbukaga mu birere, ari nako ababyinisha karahava cyane ko aba afite imyuka iteye ubwoba kandi iri hejuru no mu dukoryo twe aba yifitiye. 

Uyu muraperi arihariye, ndetse benshi bamwita umwami wa stage kuko nta mubyinnyi ajya akenera byose arabyikorera. Yavuye ku rubyiniriro i Huye ahita yerekeza mu gihugu cy'u Burundi, mu gitaramo azakorana na The Ben kuri iki cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023.



Saa 16:21, umuhanzi Ishimwe Kelly wanyuze mu Cyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, nawe yaje ku rubyiniriro nk'umuhanzi ukorera umuziki mu karere ka Huye, aririmba  indirimbo zirimo “Gusakara” ya nyakwigendera Yvan Buravan ndetse na  "I miss you" ye ku giti cye.


Mc Buryohe na Bianca banyuzagamo bagatanga ibihembo ku bitabiriye igitaramo, babaga basubije neza ibibazo byabajijwe byerekeranye na serivisi zitangwa n'Ikigo kitwa Rwanda Forensic Institute (RFI) cyahoze cyitwa Rwanda Forensic Laboratory (RFL).


Saa 17:5, umuhanzikazi Alyn Sano yakiriwe ku rubyiniro. Yaserutse n'ubundi mu myambarire ye idasanzwe, ivugisha abatari bake. Yazamukiye mu ndirimbo ze zirimo "Radiyo", "Say Less", "Boo and Bae", ndetse na "Fake gee", gusa uko yaririmbaga, yanyuzagamo akanaganiriza umufana.

Imyambarire ya Alyn Sano ntabwo ivugwaho rumwe!

Alyn Sano buri gihe aho aba yagiye gutaramira, ahava ahasize inkuru izasigara ivugwaho ibihe n'ibihe cyane cyane binyuze mu myambarire aba yaserukanye ku rubyiniriro. Bitewe n'imibyinire ye idasanzwe, byatumye yongera guhagurutsa imbaga y'abanye-Huye bitabiriye iki gitaramo.



Saa 17:30, ni bwo Riderman yazanye ku rubyiniro na Karigombe n'ubundi usanzwe umufasha mu bitaramo bitandukanye. Yinjiriye mu ndirimbo "Cugusa", akurikizaho "Mambata", "Ikinyarwanda" yakoranye na Bruce Melodie, "Horo", "Nta kibazo" yakoranye na Urban Boys, ndetse na "Ikirori".

Riderman na Karigombe, bafite ukuntu bahuza na cyane ko banamenyeranye mu gukorana ku rubyiniro kuko bahora bakorana mu bitaramo hafi ya byose, baryohereza abakunzi babo kakahava.

Karigombe ni umwe mu baraperi bahagaze neza mu muziki nyaRwanda. Iyo yakoranye na Riderman, ubona ko abantu banyuzwe bidasanzwe ivumbi rigatumuka.

Mu gitaramo cy'i Huye, Riderman kandi yanyuzagamo akanaganiriza abafana gake gake ari nako abashishikariza kugana serivisi z'abafatanyabikorwa ba MTN Iwacu Muzika Festival harimo nka RFI na MTN. 

Riderman yongeye kugaragaza ko ari umusaza mu gakino, kuko uburyo atwara umufana bigaragaza ko abifitemo ubunararibonye abifashijwemo na Karigombe.





Saa 18: 6 ni bwo umuhanzi mukuru Bruce Melodie yakiriwe ku rubyiniriro, yinjirira mu ndirimbo "Selebura", "Funga Macho", "Ikinya", "Ikinyafu" yafatanije na Kenny Sol, "Saa moya", agishyiramo "Akinyuma" byahise biba ibindi bindi.

Bruce Melodie yongeye kwerekana ko ariwe muri iki gihe ari we uyoboye abandi bahanzi mu muziki w'u Rwanda bitewe n'uburyo igitaramo cyageze ku iherezo abantu bagishaka ko abataramira.

Uyu muhanzi kandi yanyuzagamo akaganiriza abafana be, bikaba byatumaga benshi bakomeza kumukurikirana cyane. Byagaragaye ko abafana be bazi indirimbo ze zose, wabonaga ko arizo  kwishimira bidasanzwe ndetse inyinshi bakaba banamurushaga kuziririmbira hejuru.




MTN Iwacu Muzika Festival i Huye yitabiriwe mu buryo bukomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND