Kigali

Fatakumavuta ari kumanika ibyapa! Amayeri atanu ari gukoreshwa mu kwica igitaramo cya The Ben i Bujumbura

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/09/2023 18:38
7


Kuva hatangazwa ko igitaramo cya The Ben kigiye kubera i Bujumbura, abantu benshi batangiye kukigera amajanja.



Fatakumavuta umwe mu ntumwa ikomeye za Bruce Melodie?

Ubwo nari mu nzira ntembera i Burundi, nahuye n'umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta afite icyapa kiriho ifoto nini ya Bruce Melodie agiye kukimanika ku modoka, gusa ubwo yambonaga, ntiyashatse kunyereka icyo gipapuro yari afite.

Nk’umuntu wari wakibonye nakomeje gukurikira amakuru y’ibyo Fatakumavuta yaba agiye kugikoresha, nkata imodoka ndagaruka.

Mu kugaruka nabisikanye na Fatakumavuta agiye cyane ko yari yamaze kumbona, nyuma yo kubona ko agiye, nirinze kumukurikira ahubwo ngana muri Papeterie aho Fatakumavuta yari avuye.

Bamwe mu bari muri iyo Papeterie baganiriye na inyaRwanda.com, bavuze ko Fatakumavuta ahavuye ndetse ko ari ho yakoreye kopi z’ibyo bipapuro.

Karim wakoze ibyo byapa yavuze ko atazi neza icyo Fatakumavuta agiye gukoresha ibyo bipapuro ndetse ko yagerageje kumubaza ariko ntiyamusobanurira, gusa ngo bakeka ko ari inkintu cyiza.

Abanyamakuru babanje kugurwa!

Ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru bwa mbere hari abanyamakuru bari boherejwe ngo babaze ibibazo byari byanditswe kugira ngo uwo mugambi mubisha ukorwe.

Hari ubutumwa bwasohotse!

Mbere y’uko igitaramo kiba, hari ubutumwa bwasohotse aho umwe mu bantu wabonaga ko bari mu ikipe y’ababutanze, ari gutanga amakuru y’uburyo hari abashaka kwica iki gitaramo.

Inzego z’umutekano zari zaguzwe!

Hari amakuru avuga ko bamwe bari baguze inzego z’umutekano kugira ngo zizatambamire iki gitaramo cya The Ben, ariko byaburijwemo ntabyabaye ahubwo byarabandikanye.

The Ben yabwiwe ko azafungwa n’agera i Burundi!

Uburinzi bwarakajijwe ndetse abantu bongera kuzura mu mihanda bishimiye ukuza kwa The Ben i Bujumbura. Muri ibyo byose ubuyobozi bw'u Burundi bwari burinze umutekano ndetse wanakajijwe ku buryo ntaho uwari kumenera yari kunyura.

Bamwe mu babashije kuganira na inyaRwanda.com barimo Dj Brianne na Djihad Umwami w’Abachou, Fouadi umunyamakuru wa B&B Fm Umwezi, banenze ibyo Fatakumavuta yakoze.

Dj Brianne yagize ati "Ibi ni ibiki koko? Aho twashyigikiye umuziki nyarwanda turi muri Ibi? Ubuse Bruce Melodie hari igitaramo afite?"

Djihad ati "Ibi ntibikwiye rwose agira, kandi ibi narabivugaga mukagirango ndi umusazi". Fouadi nawe ati "Aho bigeze abantu bakwiye guhaguruka bakavuga bagashyigikira umuziki nyarwanda".

Turacyashakisha uko tuvugana na Fatakumavuta. Gusa Bruce Melodie aherutse kugira icyo avuga ku biri kumuvugwaho ko Label abarizwamo yashatse kwica igitaramo cya The Ben i Burundi.

Ubwo yari mu kiganiro na Kiss Fm, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2023, Bruce Melodie yavuze ko yubaha The Ben kuko amufata nka Mukuru we, kandi yumvikanisha ko ihangana rivugwa ku mbuga nkoranyambaga rituruka mu bafana.

Yavuze ko adahanganye na The Ben mu muziki kuko bombi bakora ubwoko bw’imiziki itandukanye. Ati “Njyewe rero ntabwo mbibamo, ndahuze mu kazi ariko sinabibona, abafana bagira uko babona ibintu. Byari kuba ari ikibazo ari njye ubirimo, ni nka Mukuru wanjye, hari ahantu abarizwa, nanjye mfite aho mbarizwa.”

Akomeza ati “The Ben ni umuhanzi ukora indirimbo z'urukundo, njyewe ndi umuhanzi ukora indirimbo z'isi urebye neza. Nta kintu na kimwe cyagakwiye kuba kiduhanganisha. Mubifate nk'amakipe, buriya abakinnyi nta kibazo bagirana, ahubwo ikibazo kiba mu bafana…”

Yavuze ko niba ihangana rihari, yiteguye kubana naryo. Ariko kandi avuga ku kuba abafana bamuhanganisha na The Ben, atari bishya mu muziki, kuko mu bihugu byateye imbere mu muziki, abafana bakunze guhanganisha abahanzi bagamije kuzamura urwego rwabo rw’imikorere.

Bruce Melodie aravuga ibi mu gihe umujyanama we Coach Gael amaze iminsi yijunditswe ku mbuga nkoranyambaga na bamwe bamushinja gushaka kubangamira igitaramo cya The Ben mu Burundi kubera ideni ry’amafaranga The Ben amufitiye.

Ibi byatumye Coach Gael yifashisha imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yiteguye gusobanura buri kimwe abantu bibaza ku makimbirane ye na The Ben.

Bruce Melodie yarumye ahuha, kuko atigeze yerura ngo yemere niba ibivugwa ari ukuri, ku bijyanye n’uko Caoch Gael ‘yica umuziki’ [Niko abafana bavuga].

Mu gusubiza yumvikanishije ko hamwe na internet n’imbuga nkoranyambaga, buri wese afite ijambo n’ubwisanzure mu gutanga igitekerezo cye uko abyifuza.

Ati “Ubundi umuntu wese agira uko abona ibintu. Umuntu wese afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo. Nuwo ubibona afite ukundi abibona. ‘Management’ yanjye dukorana neza. biri kugenda akazi kameze, kandi biri kugenda neza ugereranyije n'uko twakoraga mbere.”


Ibyapa biri kumanikwa na Fatakumavuta bigaragara biriho Bruce Melodie


Biravugwa ko hari abantu bazaza mu gitaramo bitwaje bimwe muri ibi byapa biriho Bruce Melodie


Ibyapa biriho Bruce Melodie bikomeje kumanikwa ku bwinshi i Burundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kigingi1 year ago
    Ese burya Ben afitiye umwenda coach Gael! Kuki atqmwishyura???
  • Kumar1 year ago
    Fata why leta itamuhana kweri uziko wateza imvururu mubantu uziko ariho ubwicyanyi buhera wataka umuntu mugihugu then ukana mukurikira that's too much kbsa leta nikosore injiji
  • Omar1 year ago
    Arko fata afite mbaragaki mugihugu cyiburundi bamufunze c uwo musenzi umaze kwigita akaraha kajyahe
  • Wadanya1 year ago
    Ubuse nkawe iyi nkuru ubona iri bufashe iki iterambere ryumuziki wu rwanda.namwe mukwiye kwitekerezaho,amacakubiri Ari hagati yanyu mukunvako utaguhaye akantu arukumuvuga nabi. No sense in the ears of Rwandans
  • Albert1 year ago
    iyi nkuru nizereko itanditswe munyungu zumunyamakuru Emmy kuko afitanye ibibazo na Bruce melodie kuva na cyera amugirira ishyari,naho ubundi niba fata kumavuta arimo gukora ibyo kumanika ibyapa nge ndumva ntakosa afite mugihe ntaho yigeze avuga the Ben nabi,bishobora gutuma ahubwo igitaramo cyitabirwa kurushaho ndi umufana wa Ben Kandi ndabizi ko Arusha melodie
  • Claude1 year ago
    Iyinkuru ntabunyamwiga burimo pe, Ese koko utabeshye ngo wakurikiranye Fatakumavuta umunsi wose ?? Koko Bruce Melody ikibazo cy'urwango Emmy akomeje kubiba urwango rungana gutya kukinyamakuru twemeraga kweli, Muzajye murenmba inkuru zagira icyo zidufasha kuko iyi yuzuye umwanda n'amakimbirane gusa.
  • mpierre015@gmail.com1 year ago
    Biteye isoni kuba wakandika inkuru nkiyi Kandi Bujumbura twarabonye hasanzwe ibyapa bya Bruce none byamanitswe nafata abanyamakuru mwakoze akazi mukareka amatiku nubundi Ben arakora igitaramo agenda asinzire ibyee birangire mwirirwe mwiruka inyuma ya Bruce kuko ariwe ugabura



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND