Ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe kuri penariti na Al Hilal Benghazi, urugendo rwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup ruranga
Kuri uyu Wagatandatu saa kumi nebyiri kuri Kigali Pelé Stadium hari kubera umukino Rayon Sports yari yakiriyemo Al Hilal Benghazi yo muri Libya.
Uyu wari umukino wo kwishyura,ubanza wari wabaye mu cyumweru gishize nawo ubera kiri iki kibuga urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Rayon Sports yasabwaga gutsinda cyangwa ikanganya uyu mukino 0-0 igahita ikora amateka yo gukatisha itike yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup Ibintu iheruka gukora muri 2018 ariko birangira byanze basezererwa kuri penariti 4-2.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:Hakizimana Adolphe,Serumogo Ali ,Rwatubyaye Abdul (c),Mussa Aruna Madjaliwa,Nzinga Luvumbu Heritier,Ishimwe Ganijuru Elie ,Esenu Musa,Eid Mugadam Abakar Mugadam, Mitima Isaac,Kalisa Rachid na Ojera Joackiam.
Abakinnyi 11 ba Al Hilal Benghazi babanje mu kibuga: Khaleid Almsmari,Bashier Elkarami,Jaefar Adrees,Osamah Alshareef,Faisal Saleh (c),Kevin Eze,Ezzeddin Elmarmi,Ahmed Mohamed,Abdelkader Ghorab,Ahmed Ramadhan na Abdulsalam Muftah.
Uko umukino wagenze umunota ku munota:
Rayon Sports yinjije penariti 2 naho Al Hilal Benghazi yinjiza 4.
Umukino urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 hakaba hagiye kwitabazwa penariti
90+5' Mugadam arase uburyo butaratwa umuzamu wa Al Hilal Benghazi akora ibitangaza
90+4' Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo, Mitima Isaac, Rwatubyaye Abdul na Madjaliwa hinjiramo Youssef, Aimable na Masta.
90+3' Umuyoza mukuru wa Al Hilal Benghazi yeretswe ikarita y'umutuku
90+1' Hertier Luvumbu Nzinga arekuye ishoti riremeye ariko riragenda rinyura impande y'izamu gato cyane
Umukino wongewe iminota 5
86' Mussa Aruna Madjaliwa aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yo kugwa hasi
84' Joakim Ojera abuze igitego cyabazwe aho yarasigaye wenyine arebana n'izamu ariko arekura ishoti rinyura hejuru y'izamu kure
82' Kalisa Rashid agerageje gutungura umuzamu ari mu kibuga hagati ariko umupira uragenda unyura hejuru y'izamu kure
79' Byahindutse noneho Al Hilal Benghazi muri iyi minota yihariye umupira cyane
77' Abatoza ba Al Hilal Benghazi bakomeje guserera n'abasifuzi
76' Al Hilal Benghazi iteye kufura ariko Mugadam aratabara akura umupira imbere y'izamu
Uki abatoza ba Al Hilal Benghazi baserereye n'abasifuzi bikarangira umukuru ahawe n'ikarita itukura
73' Serumogo Ally yari yitsinze ashyira umupira ku mutwe aziko awuhaye Hakizimana Adolphe ariko asanga nawe yavuye mu izamu ku bw'amahirwe unyura impande y'izamu
72' Abasore ba Al Hilal Benghazi bari bazamukanye umupira bihuta ariko Mitima Isaac aratabara
68' Joakim Ojera aryamye hasi nyuma yo gukandagirwa na na myugariro ba Al Hilal Benghazi
66' Luvumbu Nzinga arekuye koroneri neza iragenda inyura imbere y'izamu ariko habura ukozaho ngo ashyire umupira mu nshundura
64' Al Hilal Benghazi ibonye kufura ku ikosa Serumogo Ally akoreye Osamah Alshareef ariko bayiteye ntihagira ikivamo
63'Osamah Alshareef ahinduye umupira uremereye imbere y'izamu ariko ba myugariro ba Rayon Sports baratabara bashyira umupira muri koroneri
60' Rayon Sports ibuze uburyo bwabazwe imbere y'izamu aho Joakim Ojera aryamye arekura ishoti ariko umuzamu arishyira muri koroneri
58' Bugingo Hakim yinjiye mu kibuga asimbuye Ganijuru Elie
54' Serumogo Ally azamukanye umupira yinjira mu rubuga rw'mahina rwa Al Hilal Benghazi agenda acenga cenga ariko birangira bitamukundiye ngo atere mu izamu
Uko abatoza ba Al Hilal Benghazi bishimiye igitego
51' Rwatubyaye Abdul akoze amakosa Kevin Eze aramusiga ariko amwirukaho arikosora araryama umupira umukubita ku kuguru ujya muri koroneri
50' Joakim Ojera azamukanye umupira aracenga ahindura imbere y'izamu usanga Charles Bbale ashyiraho umutwe ariko unyura hejuru y'izamu gato
46' Heritier Luvumbu Nzinga azamukanye umupira agerageje gushota ariko biranga uragenda unyura imbere y'izamu habura ukozaho
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyo kwishyura
Igice cya kabiri gitangiye Rayon Sports ikora impinduka havamo Musa Esenu hinjiramo Charles Bbale
Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 ariko abatoza ba Al Hilal Benghazi barakaye ndetse barashaka no gukubita umusifuzi
45+4' Umunyezamu wa Al Hilal Benghazi ahawe ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino
45+2' Joakim Ojera yaragerageje kurekera ishoti rikubita ku maguru ya bamyugariro ba Al Hilal Benghazi umupira usanga Luvumbu nawe arekura ishoti ariko biranga
Umukino wongeweho iminota 7
44' Abakinnyi ba Al Hilal bakomeje gushyushya mu mutwe aba Rayon Sports bagira ngo bahabwe amakarita
40' Nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura, Rayon Sports ikomeje gusatira ishaka icya 2 ndetse iri no kubona kufura nyinshi
39' Ibintu bihinduye isura muri sitade abafana ba Rayon Sports bahise batangira gufana cyane batsa amatara ya telefone
38' Joakim Ojera atsinze igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Joakim Ojera akoresheje umutwe ku mupira yarahawe na Luvumbu
36' Muri iyi minota ikipe ya Rayon Sports niyo yihariye umukino cyane naho abakinnyi ba Al Hilal Benghazi bo bari gukina barwana no gukiza izamu
34' Al Hilal Benghazi ikoze impinduka mu kibuga hinjiramo Faraj Abdullah asimbuye Ahmed Ramadhan nyuma yo kugira ikibazo cy'imvune
31' Ojera akoreweho ikosa umusifuzi atanga kufura iterwa na Luvumbu umuzamu ayikozaho intoki
28' Rayon Sports ikomeye gusatira ishaka uko yishyura, Joakim Ojera ahaye umupira Serumogo Ally nawe agiye kuwuhindura imbere y'izamu myugariro wa Al Hilal Benghazi awushyira muri koroneri
27' Abakinnyi ba Al Hilal Benghazi bari guhabwa amakarita y'umuhondo kubera gutinza umukino
24' Ganijuru Ishimwe Elie ahinduye umupira ashaka Musa Esenu ariko ntibyakunda ko awufata neza Mugadam Abakar ahita agerageza kuwushyira ku mutwe ntibyakunda urarenga
23' Umukinnyi wa Al Hilal Benghazi aryamye hasi
22' Umukino uri gukinwa wihuta kubera ko umupira uri kuva ku izamu rumwe ujya ku rindi
18' Rayon Sports ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Mugadam iterwa na Kalisa Rashid iragenda ikubita mu rukuta iragaruka Luvumbu yongera kurekura ishoti ariko riragenda rinyura hejuru y'izamu kure
17" Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gusatira, Heritier Luvumbu Nzinga agerageje kurekura ishoti ariko ba myugariro ba Al Hilal Benghazi baryitambika
14' Serumogo Ally azamukanye umupira awuhindura neza ashaka Mugadam Abakar ariko birangira byanze urarenga
12'Umuzamu wa Al Hilal Benghazi, Khaleid Almsmari yihanangirijwe n'umusifuzi kubera gutinza umukino
10' Al Hilal Benghazi ibonye kufura ku ikosa ryari rikozwe na Mitima Isaac ariko bayiteye ntihagira ikivamo
05' ikipe ya Rayon Sports ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Serumogo Ally ariko itewe na Kalisa Rashid umuzamu wa Al Hilal Benghazi arayifata
3' Nyuma yo gutsindwa igitego, Rayon Sports iri kugerageza gushaka uko yishyura hakirikare,Musa Esenu yarazamutse ariko yikubita hasi agiye kwinjira mu rubuga rw'mahina
1' Ikipe ya Rayon Sports itangiye itsindwa igitego gitsinzwe na Ezzeddin Elmarmi ku makosa ya bamyugariro
Serumogo Ally yirukankana umupira mu mukino
Bumwe mu buryo Kalisa Rashid yageragrjr imbere y'izamu ariko umupira ukanyura impande y'izamu
Kigali Pelé Stadium yari yuzuye
Abafana ba Rayon Sports bageze kuri sitade hakirikare
Hanze ha sitade,moto zari nyinshi cyane
Uko abafana bari ku mirongo binjira muri sitade mbere y'umukino
AMAFOTO: Serge Ngabo
TANGA IGITECYEREZO