Kigali

Kwinjira n’amaguru ntibyemewe! Tembera Eden Garden igiye guhuriramo abakunda The Ben-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:30/09/2023 19:18
1


Eden Garden igiye guhuriramo abakunda The Ben, iherereye ku kiyaga cya Tanganyika iri mu hantu hagezweho i Bujumbura ariko hahenze. Kuhinjira ugenda n’amaguru wishyura ibihumbi 50 Fbu ukabikoresha ’consomation’ yashira ugatangirira ku yo wazanye.



Impamvu ni uko hagenewe abagwizatunga ku buryo nta muntu wishakisha baba bahashaka. Niko bigenda uyu munsi kuko itike ya make ni 100,000 Fbu, iya menshi ni miliyoni 10 Fbu ukarya ukanywa kugeza utashye. Ingo Live Band igizwe na Wallace, Kolly Da Magic, Chance, Kakkelly, Ardene nibo bari bucurangire The Ben

Eden Garden ikora ku Kiyaga cya Tanganyika


InyaRwanda yahazindukiye ireba umwuka uhari kugira ngo ibabwire uko byifashe mbere y’umusangiro wa The Ben n’abafana be uba ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023. Ubusanzwe icyo kunywa cya make kigura 5000 Fbu, ariko uyu munsi yikubye kabiri kubera ko haba haje abafite menshi yo kwidagadura.


Uwasohokeye kuri Eden Garden aba yicaye kuri Tanganyika


Kuri Tanganyika habereye ifoto


Abagize Ingo Live Band iza gucurangira The Ben


Ingo Live Band iri kuri Eden Garden aho baje kugerageza ibyuma


Uyu ni umwe mu bagize Ingo Live Band, araza kuririmbana na The Ben indirimbo yitwa "Ntacyadutanya", ya The Ben na Priscila


Ag Promoter na Sky2 bamaze kugera kuri Eden Garden


Ag Promoter amaze iminsi i Bujumbura


Dieudonne Murenzi, gafotozi wa InyaRwanda


Habereye kurira amafaranga!

Hateye amabengeza!

AMAFOTO: Murenzi Dieudonne - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabutore Israel1 year ago
    Visit





Inyarwanda BACKGROUND