Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko yatumiye umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe mu gitaramo cyabo bise ‘I Bweranganzo’ bazakora ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.
Josh Ishimwe ugiye
kuririmba muri iki gitaramo aherutse gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo
yasubiyemo “Umwana ni umutware” ya Ngarambe François-Xavie yabaye idarapo
ry’umuziki we kuva yakwinjira mu muziki. Ni indirimbo yahesheje ibikombe
Ngarambe, umunyamuziki waboneye benshi umuziki.
Uyu muhanzi ku wa 20
Kanama 2023 yakoreye igitaramo cy’amateka muri Kigali Conference and Exhibition
Village ahazwi nka Camp Kigali (KCEV), yahuriyemo na Chorale Christus Regnat.
Ni igitaramo yeretswemo urukundo rudasanzwe, cyari icya mbere akoze nyuma
y’imyaka itatu ishize ari mu muziki.
Umuyobozi Wungurije Ushinzwe ibya tekinike n'imyitwarire muri iyi korali, Bizimana Jeremie yabwiye InyaRwanda ko
impamvu batumiye Josh Ishimwe zirenze imwe, kuko ari umuhanzi w’indirimbo
nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika kandi zahimbwe n’abahanzi bo muri
Kiliziya Gatolika.
Akomeza ati “Icyo akora
ni ukuzisubiramo mu buryo buziha kongera gukundwa bundi bushya bitewe n’uburyo
azihuza na gakondo.”
Bizimana anavuga
ko Josh Ishimwe ari inshuti ya Chorale Christus Regnat, cyane ko muri Kanama
2023 baririmbye mu gitaramo cye.
Ati “Ni inshuti yacu
cyane! Ngirango mwabonye ko natwe mu gitaramo cye aherutse gukora twagiye
kumushyigikira. Ni muri uwo mujyo rero nawe azaza kudushyigikira.”
Josh Ishimwe ugiye
kuririmba muri iki gitaramo ni umuhanzi ukunzwe n’ingeri nyinshi; abakuru
n’abato, abo mu matorero atandukanye ndetse n’abo muri Kiliziya Gatolika.
Amarembo y’ahazabera iki
gitaramo azafungurwa guhera saa kumi z’umugoroba. Kwinjira ni 5,000 Frw mu myanya
isanzwe (Early Bird), 10,000Frw muri VIP na 15,000 Frw ku meza y’abantu
batandatu (Table) n’aho mu myanya ya ‘Premium’ ni ukwishyura 20,000 Frw.
Ku munsi w’igitaramo hari
amafaranga aziyongera kuri buri tike: Mu myanya isanzwe uzishyura 8,000 Frw,
15,000 Frw muri VIP, muri ‘Premium’ ni 25,000Frw ni mu gihe ku meza y’abantu
batandatu bitazahinduka ari ukwishyura 150,000 Frw.
Ushobora gutangira kugura
itike unyuze ku rubuga www.christusregnat.rw
cyangw ase ukifashisha uburyo bwa Code aho ukoresha *182*8*1*666600# (Regina
Pacis). Chorale
Christus Regnat ibarizwa muri Kiriziya Gatorika muri Paruwasi yitiriwe
Umwamikazi w’Amahoro (Regina Pacis) i Remera, Arikidiyosezi ya Kigali.
Ni korari imaze kubaka
izina mu ndirimbo zinyuranye zaba izisingiza Imana, izirata umuco ndetse
n’izindi zinyuranye.
Izwi mu ndirimbo nka
'Umukozi w'umuhanga', 'Duhakirwe', 'Ca akabogi', 'Mu maboko yawe', 'Mama
shenge' bakoranye na Yverry na Andy Bumuntu n'izindi.
Iyi korali yakoze kandi
ingendo nyinshi z’iyogezabutumwa mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yacyo.
Yakoze ibikorwa
by’urukundo bitandukanye harimo gusura abarwayi, gufasha imfubyi n’abapfakazi
ndetse no kurihira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.
Iyi korali yaherukaga
gukora igitaramo cyabo bwite ku wa 5-Ukwakira 2019. Icyo gihe bari batumiye
Umufaransa w’umubyabigwi mu muziki Jean Claude Gianadda ufite indirimbo
zikabakaba 1000.
Binyuze muri iki
gitaramo, Jean Claude Gianadda yabashije gutaramira i Kigali anyura abakristu
mu ndirimbo ze zirimo nka ‘Trouver dans ma vie Ta présence’, ‘Jésus me voici
devant toi’, ‘Tiens Ma Lampe Allumée’ n’izindi. Uyu mugabo afite album nka:
‘Qu'il est formidable d'aimer’, ‘Près de Toi Marie’ n’izindi.
Jean Claude yabonye izuba
mu 1944 avukira mu gihugu cy’u Bufaransa. Yabaye umwarimu wa Siyansi
n’umuyobozi w’ ishuri rya Koreji Saint Bruno i Marselle mu Bufaransa kuva 1970
kugeza 1994. Uyu muhanzi w’umunyabigwi yashyize hanze album ya mbere mu 1974
aho yafatanyaga kuririmba no kwigisha muri Koreji Saint Bruno.
Ku myaka 50 y’amavuko
yaje gusezera ku mwuga we w’ubwarimu yiyegurira gusa kuririmba nk’ubutumwa bwe
bw’ibanze muri Kiliziya. Jean Claude Gianadda nk’umuririmbyi, yakoze indirimbo
nyinshi cyane zikubiye muri za Album zirenga 100. Ni abahanzi bacye ku isi
afite aka gahigo.
Chorale Christus Regnat ivuga ko muri iki gitaramo izafatanya n’abahanzi banyuranye
Josh Ishimwe agiye
guhurira mu gitaramo na Chorale Christus Regnat nyuma yo kwifatanya n’ayo mu
gitaramo cye yakoze ku wa 20 Kanama 2023
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMWANA NI UMUTWARE’ YA JOSH ISHIMWE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA CHORALE CHRISTUS REGNAT
TANGA IGITECYEREZO