RFL
Kigali

Bwa mbere mu Rwanda hatangiwe impamyabumenyi muri gahunda ya 'MTN Group Global Graduate Program'

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/09/2023 21:58
0


Bwa mbere mu Rwanda, mu mujyi wa Kigali habereye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku itsinda rya gatatu muri gahunda yiswe 'MTN Group Global Graduate Program' ifite insanganyamatsiko ishishikariza kugera ku ntego.



Ibi birori byabaye kuwa Kane taliki 28 Nzeri 2024 bikaba byaritabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu. Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ni abaturutse hirya no hino ku Isi mu aho MTN ikorera, harimo u Rwanda, Afurika y'Epfo, Nigeria, Ghana, Eswatini, Liberiya na Zambiya.

Muri 2020, MTN yatangije gahunda ya 'Global Graduate Program' hagamijwe kurera no kwihutisha iterambere ry'abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere. Iyi gahunda yerekana uruhare rwa MTN rwo gufasha impano mu gihe kizaza ziva mu mashuri zijya ku murimo.

Nk'uko bigenda muri buri fungura ry'amashuri makuru buri mwaka, Gahunda ya 'MTN Global Graduate Program' ikomeje kuba umusingi w’ubwitange bwa MTN mu gushora imari mu rubyiruko rushishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga.  

Iyi gahunda ibaha imbaraga ndetse n'ubuhanga, ubumenyi, n'uburambe bufatika bukenewe kugirango babe indashyikirwa kandi bazane impinduka nziza aho batuye.

Enock Luyenzi, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Ushinzwe Abakozi, avuga ko yishimiye ibijyanye no guhabwa impamyabumenyi. Agira ati: "Mu by'ukuri ni igihe cyiza cyo guhamya ko abanyeshuri ba gahunda ya 'MTN Global Graduates' barangije urugendo rwabo rw'amezi 18 yo gukora cyane kandi bakomeza kwiga".  

"Twabonye abahawe impamyabumenyi zibajyana ku isoko, batanga ibisubizo birimo udusha atari ukuziba icyuho gusa mu nganda zacu ahubwo n'aho batuye. Aba bantu ntabwo barangije gusa ahubwo bafite ejo hazaza heza kandi bizeye ko bazagira ingaruka zihamye uko ibihe bizagenda biza mu nganda zacu ndetse no hanze yazo".

Abahawe impamyabumenyi ku isi muri buri tsinda uko ari atatu, bagiye bagira uruhare runini mu bucuruzi muri rusange, bazanira udushya abakiriya ba MTN ndetse "bakaba banatwishimiye uyu munsi".

Mu myaka yashize, abanyeshuri barangije muri gahunda ya 'MTN Global Graduates' ku isi bagaragaje ubuhanga budasanzwe bwo kuzana ibitekerezo byo guhanga ibisubizo nyabyo, bikemura ibibazo ndetse banazana ibyo abaturage bakeneye. 

Ibikorwa by'ingenzi byagezweho harimo gahunda ya Tira4me, yemerera umuntu kuguza iminota yo guhamagara mu izina ry'undi muntu, ku bakoresha MOMO bazaniwe 'MoMo QR Code' yorohereza ubwishyu bw'ikoranabuhanga binyuze muri sikaneri ya QR hamwe no guha imbaraga 'Self-Reversal Feature';

Bigafasha kugarura amafaranga ku bibeshye ntagukenera kujya byicaro bitangirwaho servise. Ibi byagezweho byerekana ko 'MTN Global Graduates' yiyemeje guhanga udushya no guteza imbere abaturage.

Kagiso Malepe, Umuyobozi muri MTN akaba n'Umujyanama mu by'umwuga yagize ati: “Intego nyamukuru ya 'Global Graduate Program' ni uguteza imbere abakiri bato babishoboye, bashoboye gutanga ibigizweho ku bakiriya bacu. 

Muri iyi gahunda, abahawe impamyabumenyi bahawe ubumenyi bukomeye kandi bwateguriwe isi nshya. Nongeye kubashimira. Ibyo bagezeho ni ikimenyetso cy’ubushobozi bwabo buhbaye, kandi sinshidikanya ko bazatsindana ikizere mu gihe kizaza".


Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi basazwe n'ibyishimo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND