Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore, ari mu bahanzi 10 batangajwe bagiye gukorera igitaramo mu Mujyi wa Ottawa muri Canada mu rwego rwo kwizihiza ubuzima bw’umunyamuziki Young CK uherutse kwitaba Imana.
Iki gitaramo kizaba ku wa 8 Ukwakira 2023 ahitwa The
GladStone Theatre, kandi kizaririmbamo abahanzi barimo Gentille, Moses M,
Kaneza Sheja, Carmen, Munyakazi Deo, KGBoy, Micheal, Keely M, Kelly N, Furaha
ndetse na Denis.
Massamba yari ku rutonde rw’abahanzi bagombaga
kuririmba mu iserukiramuco “Roots &Drums Festival Canada” rikomeye mu
gihugu cya Canada ahagarariye u Rwanda.
Uyu munyamuziki yageze muri Canada kuri uyu wa Kane
tariki 28 Nzeri 2023. Yabwiye InyaRwanda ko kubera impamvu z’ibyago ‘byo kubura
umwana wacu Kagahe Ngabo Calvin watabarutse’ atakibashije kuririmba muri iri
serukiramuco.
Ati “Sinkibonetse mu iserukiramuco kuko ngiye
kwifatanya n’inshuti n’umuryango mu kiriyo kizabera Ottawa.” Yavuze ko bateguye
iki gitaramo ‘mu rwego rwo kumutaramira (Young C.K) no kumuherekeza gitore’.
Massamba yavuze ko muri iri serukiramuco yagombaga kuririmbamo,
yahaye umwanya Kaneza Sheja ndetse n’izindi ntore yatoje aba aribo baririmba mu
mwanya we.
Kagahe Ngabo Calvin [Young CK] yitabye Imana ku wa 17
Nzeri 2023 nyuma y’igihe cyari gishize yigaragaje cyane mu ndirimbo
zitandukanye by’umwihariko mu ndirimbo ‘Umugabo’ yasubiwemo n’abaraperi Bull
Dogg, Diplomate, Young Grace, Ish Kevin na Mazimpaka Prime.
Iyi ndirimbo yamuhaye igikundiro atari yiteze mu
muziki. Mu 2019, ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Get the bag’
ahanini ivuga ku gukorera amafaranga. Ni imwe mu ndirimbo ze yakundaga cyane,
kuko yavugaga ko ‘yampaye umurava wo gukomerezaho’.
Young CK yinjiye mu muziki bimutunguye kuko ubwo yari
aherekeje inshuti ye muri studio yaririmbye Producer akamubwira ko afite impano
ashatse nawe yatangira gukora umuziki ku giti cye.
Young yari bucura mu muryango w’abana batatu. Yavukiye
i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, aho yize amashuri abanza kuri St Charles
Lwanga ayisumbuye yiga muri IPRC Kicukiro asoreza muri St Pius muri Canada.
Yavuye mu Rwanda mu 2017 ajya gutura muri Canada aho,
yabarizwaga mu Mujyi wa Ottawa. Uyu musore yatangiye umuziki aririmba mu rurimi
rw’Icyongereza, abafana bagenda biyongera bizagutuma ahitamo no gutangira
kuririmba mu Kinyarwanda.
Abifashijwemo na Mukuru we Kevin Kagahe
umutunganyiriza amashusho y’indirimbo ze, Young Ck yasize akoze indirimbo
zirimo ‘Umugabo’, ‘Umurava’, ‘Doubts’ n’izindi.
Kuva mu mashuri yisumbuye, Young Ck yakoraga ibijyanye
no kwivuga ibizwi nka "Freestyles", rimwe na rimwe ku ishuri
agasubiramo n’indirimbo z’abandi bahanzi. Biteganyijwe ko azashyingurwa mu
Rwanda mu cyumweru kiri imbere.
Massamba Intore yatangaje ko yamaze kugera muri Canada
mu gukora igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Young CK
Massamba avuga ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo
kwizihiza ubuzima bwa Young
Massamba yasubitse kuririmba muri iri serukiramuco mu
rwego rwo kumwunamira
Young CK yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo
zirimo ‘Umugabo’, kuva icyo gihe abantu benshi bamuhanga amaso
Umuryango we uherutse gutangiza urubuga rwo
gukusanyirizaho Miliyoni 50 Frw yo kubafata mu mugongo muri iki gihe
TANGA IGITECYEREZO