RFL
Kigali

APR FC yandagajwe na Pyramid FC , iby'amatsinda birangirira aho - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/09/2023 19:15
1


APR FC itsinzwe na Pyramids FC ibitego 6-1, isezererwa mu mikino ya CAF Champions League itageze mu mikino y'amatsinda.



Ryabaye ijoro ryo kwiheba ndetse no kugorwa n'ubuzima kuri APR FC yari yagiye mu Misiri igifite amahirwe. Umukino watangiye ku isaha ya Saa 17:00 PM zo mu Rwanda, aho APR FC yasabwa kunganya ikinyuranyo cy'ibitego ibyaribyo byose, ubundi igahita yerekeza mu matsinda.

Umukino watangiye APR FC ishaka kugarira kugira ngo idatsindwa igitego hakiri kare bikaza kuyigora. Ikipe ya Pyramid FC yashatse igitego hakiri kare, ndetse yataka izamu rya APR FC, ariko igitego gitinda kuboneka. Kuryama mu izamu cyane kwa APR FC, byatumye Pyramid FC iyicira akarongo, ndetse iryama imbere y'izamu ubudatuza.  

APR FC yahuye n'ikipe itigeze itekereza ku mukino ubanza

Ku munota wa 18 w'umukino, Mostafa Fathy yafunguye amazamu, ndetse bidatinze, ku munota wa 21 gusa, Walid El Karti atsinda igitego cya kabiri. Amakipe yombi yagiye kuruhuka APR FC imaze kubona ko amazi atakiri ya yandi wa mugani wa cya gikeri, kuko ubwo yasabwaga ibitego 2 kugira ngo ikomeze.

Mu gice cya kabiri, Pyramid FC yaje yashize isoni, ndetse ishaka kwandagaza APR FC yari yagowe no gusubira mu mukino. Ku munota wa 56 Pyramid FC yaje kwereka APR FC ko bitaza koroha, aho Mostafa Fathy yaje gutsinda igitego cya Gatatu, kikaba igitego cya kabiri cye yari atsinze muri uyu mukino.

Ku munota wa 61, Mostafa Fathy yatsinze igitego cya Kane kiba igitego cya gatatu yari atsinze muri uyu mukino ibintu bikomeza kuba urusobe kuri APR FC. Ku munota wa 61 APR FC yakoze impinduka, Yunusu ava mu kibuga hinjira Clément Niyigena.Umutoza yashakaga gukosora amakosa yari muri ba myugariro bari bananiwe gufata ba rutahizamu ba Pyramid FC.

Ku munota wa 70, Mohamed El-Shaibi yatsinze igitego cya Gatanu. Ku munota wa 82 Pyramid FC yatsinze igitego cy'agashinguracumu,cyatsinzwe na Mostafa Fathy wari utsinze igitego cya Kane muri uyu mukino .

Umukino wenda kurangira ku munota wa 86, Victor Mboama yaje gutsinda igitego cy'impozamarira umukino urangira APR FC isezerewe ku bitego 6-1 mu mikino ibiri. APR FC urugendo rwayo mu mikino ya CAF Champions League ryarangiriye ku irembo, itabashije kugera mu matsinda, ikaba igomba kugaruka mu Rwanda igakomeza imikino ya shampiyona. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ssali john.1 year ago
    Apr FC Real Madrid y'irwanda nuko barabitweretse ishema bararitanze nibaze bajye babeshya iwabo.





Inyarwanda BACKGROUND