Kigali

Bruce Melodie yasubije abamugereranya na The Ben , ageze ku bivugwa kuri Coach Gael aruma ahura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/09/2023 11:23
1


Umunyamuziki Bruce Melodie yatangaje ko nta muntu ukwiye kumugereranya na Mugisha Benjamin [The Ben], kuko buri wese afite ubwoko bw’umuziki akora, kandi amufata nka Mukuru we, bityo ibikorwa yakoze cyangwa se akomeza gukora abantu bakwiye kubimwubakira no kumushyigikira.



Atangaje ibi mu gihe abakoresha cyane imbuga nkoranyambaga bamaze igihe bisunga amafoto yabo [The Ben na Bruce Melodie] bakabahanganisha mu bijyanye n’ibikorwa buri umwe yakoze mu bijyanye n’umuziki, ibikorwa by’urukundo umwe yakoze, impano yatanze n’ibindi.

Ibi byazamuye intera ikomeye nyuma y’uko The Ben ageze mu Burundi akakirwa n’ibihumbi by’abafana kuva ku kibuga cy’indege kugeza mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Bujumbura, mu gihe yitegura kuhakorera ibitaramo bibiri ku wa 30 Nzeri 2023 na tariki 1 Ukwakira 2023.

Mu mihanda The Ben yakiriwemo hamanitsemo ibyapa biriho amafoto ya Bruce Melodie n’abandi bahanzi byamamaza inzoga ya Primus mu Burundi. Hari ifoto yacicikanye igaragaza The Ben ari muri uyu mujyi yafatiwe hafi y’iki cyapa, abantu bavuga ko aba bahanzi bombi bakubanye mu bijyanye no kwamamara.

The Ben agiye gutaramira mu Burundi abisikana na Bruce Melodie wahataramiye asoza irushanwa ry’umuziki rya Primusic. Mu 2022 yanahakoreye igitaramo gikomeye.

Ibi bituma hari abafata Bruce Melodie nk’umuhanzi ufite igikundiro gikomeye muri iki gihe. Ariko kandi ikindi gikundi cy’abantu bafata The Ben nk’umuhanzi ufite igikundiro bigoye kuzabona undi muhanzi ukigeraho.

Ihangana ry’aba bombi bigezweho uruhare n’abafana, ryanaciye ibice muri bamwe mu banyamakuru bamwe bavuga ko bayobotse Team B [Team Bruce Melodie] abandi bagaragaza ko bayobotse Team B [Team The Ben].

‘Ranger Rover’ The Ben aherutse guha umukunzi we Uwicyeza Pamella bitegura kurushinga mu Ukuboza 2023, yaje isanga imodoka yo mu bwoko bwa ‘V8’ Bruce Melodie yahaye umugore we ‘Katerina’ ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko. Bamwe bati ‘buri umwe akora arebera kuri mugenzi we’.

Ubwo yari mu kiganiro na Kiss Fm, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2023, Bruce Melodie yavuze ko yubaha The Ben kuko amufata nka Mukuru we, kandi yumvikanisha ko ihangana rivugwa ku mbuga nkoranyambaga rituruka mu bafana.

Yavuze ko adahanganye na The Ben mu muziki kuko bombi bakora ubwoko bw’imiziki itandukanye. Ati “Njyewe rero ntabwo mbibamo, ndahuze mu kazi ariko sinabibona, abafana bagira uko babona ibintu. Byari kuba ari ikibazo ari njye ubirimo, ni nka Mukuru wanjye, hari ahantu abarizwa nanjye mfite aho mbarizwa.”

Akomeza ati “The Ben ni umuhanzi ukora indirimbo z'urukundo, njyewe ndi umuhanzi ukora indirimbo z'isi urebye neza. Nta kintu na kimwe cyagakwiye kuba kiduhanganisha. Mubifate nk'amakipe, buriya abakinnyi nta kibazo bagirana, ahubwo ikibazo kiba mu bafana…”

Yavuze ko niba ihangana rihari yiteguye kubana naryo. Ariko kandi avuga ku kuba abafana bamuhanganisha na The Ben, atari bishya mu muziki, kuko mu bihugu byateye imbere mu muziki, abafana bakunze guhanganisha abahanzi bagamije kuzamura urwego rw’abo rw’imikorere.

Bruce Melodie aravuga ibi mu gihe umujyanama we Coach Gael amaze iminsi yijunditswe ku mbuga nkoranyambaga na bamwe bamushinja gushaka kubangamira igitaramo cya The Ben mu Burundi kubera ideni ry’amafaranga The Ben amufitiye.

Ibi byatumye Coach Gael yifashisha imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yiteguye gusobanura buri kimwe abantu bibaza ku makimbirane ye na The Ben.

Bruce Melodie yarumye ahuha, kuko atigeze yerura ngo yemere niba ibivugwa ari ukuri, ku bijyanye n’uko Caoch Gael ‘yica umuziki’ [Niko abafana bavuga].

Mu gusubiza yumvikanishije ko  hamwe na internet n’imbuga nkoranyambaga, buri wese afite ijambo n’ubwisanzure mu gutanga igitekerezo cye uko abyifuza.

Ati “Ubundi umuntu wese agira uko abona ibintu. Umuntu wese afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo. Nuwo ubibona afite ukundi abibona. ‘Management’ yanjye dukorana neza. biri kugenda akazi kameze, kandi biri kugenda neza ugereranyije n'uko twakoraga mbere.”

Bruce yumvikanishije umuhanzi ufite Label imufasha mu muziki abaho neza bitandukanye n’umuhanzi wimenyera buri kimwe. Yatanze urugero avuga ko yigeze gusuka amarira ari kumwe n’umujyanama we nyuma y’uko ahigitswe muri Primus Guma Guma Super Stars.

Anavuga ko muri iki gihe muri 1:55Am bari kwitegura kwakira abahanzi bashya muri Label, ndetse na ba Producer bazunganira Element.

Muri muzika, Bruce Melodie yavuze ko agiye gushyira hanze album nshya yise ‘Sample’ iriho indirimbo 16, kandi ko mu ntangiriro z’Ukwakira asohora indirimbo ‘When she’s around’ yakoranye Shaggy wamamye muri Jamaica.


Bruce Melodie yatangaje ko abafana aribo bamuhanganisha na ‘Mukuru we’ The Ben


Bruce Melodie ntahuza n’abafana bashinja Coach Gael kwica umuziki


Hari amakuru avuga ko Coach Gael adahuza na The Ben bitewe n’ideni ry’amafaranga amufitiye


Bruce Melodie yavuze ko bagiye kwinjiza muri Label abahanzi na ba Producer bazafasha Element


The Ben yakiriwe nk’umwami i Burundi, asanga ku mu mihanda hamanitse ibyapa byanditseho Bruce Melodie


Bruce Melodie yavuze ko muri uyu mwaka afite ibitaramo byinshi azaririmbamo birimo na MTN Iwacu Muzika Festival






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hervé 1 year ago
    Twarabony mubafana abafite ivyapa bicafyeko bruce melodie bivugwa yuko bari barungitsw nuwo muvuga coach gael. impamvu yamutumy kurungika abo bantu turacayibatohoreza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND