Shima Charles yabaye umunyarwanda wa mbere watsindiye ‘Schorlarship’ itangwa na Philip wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wubakiye ku rugendo rwe mu guteza imbere no kugaragara uruhare rw’ubukerarugendo bwisunze ikoranabuhanga.
Iyi ‘Schorlarship’ ihabwa abantu babiri ku Isi. Uyihawe
abasha kwitabira ku buntu iyi nama ku bukerarugendo bwisunze ikoranabuhanga
ibera mu Mujyi itandukanye ku Isi. Ni mu gihe abandi bayitabira, bisaba ko buri
umwe yishyura asaga Miliyoni 4 Frw.
Philip yari isanzwe ari umushoramari, ariko wakunze
gutemberera ahantu hanyuranye ku Isi no kugira inama abantu benshi mu bijyanye
n’ubushabitsi. Igihe cyarageze atangira gutegura inama y’ubukerarugendo
bwisunga ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukangurira ibihugu n’abantu kuyoboka iyi
nzira.
Shima yayihawe ari kumwe na Dana Le washinze umuryango
‘Wander Health’. Uyu mugore yagize uruhare mu kugira inama amavuriro arenga 60
mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi batanga.
Shima wakoranye indirimbo na Bruce Melodie bise ‘24’ yabwiye
InyaRwanda ko guhabwa iyi ‘schorlarship’ abigereranye no guhabwa umudali wa
Zahabu utangwa mu mikino ikomeye ku Isi ya Olympique.
Yavuze ko kuyihabwa abibonamo amahirwe ku bandi
banyarwanda bashaka kwitabira iyi nama ikomeye ku rwego rw’Isi.
Ati “Kuba nabaye umunyarwanda wa mbere wayihaye,
bisobanuye ibintu byinshi, murumva ko ari intambwe nziza nateye kandi ihambaye
cyane, kandi izafungura imiryango y’abandi bazankurikira.”
“Perezida wacu yaravuze ngo tugomba kubona umwnaya
kuri ‘table d’honeur’, kubona iyi scholarship ni ishema.”
Shima avuga ko iyi ‘scholarship’ yabonye igiye
kumufasha mu gukomeza guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda ndetse ko ku
Mugabane wa Afurika. Ati “Buri kompany iba yifuza kumenyakanisha ibikorya
byayo.”
Iyi ‘scholarship’ yahawe imuhesha ububasha bwo
kuzitabira inama izwi nka “Phocuswright Conference” izabera mu Mujyi wa St Fort
Lauderdale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 13-16 Ugushyingo 2023.
Ni inama izitabirwa na kompanyi zihambaye mu
bukerarugendo bukoresha cyane ikoranabuhanga (Travel Tech). Muri uyu mwaka, iyi
nama iziga cyane ku mikorere y’ubwenge buremano (AI), kandi hazaba harimo
abashoramari banyuranye bo hirya no hino ku Isi.
Mu myaka ine ishize ashinze ZaNiheza, Shima avuga ko
rwari urugendo rutoroshye, ariko kandi yarubonyemo amahirwe abyaza umusaruro
umunsi ku munsi.
Ku wa 22 Gicurasi 2022, nibwo Shima yasohoye indirimbo
‘24’ yakoranye na Bruce Melodie mu kugaragaza urukumbuzi yagiriye igihugu
cyamubyaye.
Nta jwi rya Shima Charles ryumvikana muri iyi ndirimbo
‘24’. Gusa ni we wanditse iyi ndirimbo asaba Bruce Melodie ko yayimuririmbira
cyane ko ubwo yazaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu 2018 yamenyanye n’uyu
muhanzi bihagije.
Shima avuga ko yanditse iyi ndirimbo nyuma y’igihe
kinini agerageza kwandika igitabo kivuga ku rukumbuzi afitiye u Rwanda nyuma
y’imyaka 24 atarugero, ariko agahura n’inzitizi zatumye adasoza igitabo cye.
Uyu mugabo avuga ko abanyarwanda baba mu mahanga bakumbura
igihugu cyababyaye, bityo ko iyi ndirimbo izabaherekeza mu gihugu cyose baza
batekereza ku Rwanda.
Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’Ikinyarwanda
akomeye. Shima avuga ko mu gihe cy’imyaka 24 ari muri Canada, yagiye agerageza
kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda agira ngo atazarwibagirwa ariko kandi ngo hari
igihe yigeze kumara imyaka ine avuga icyongereza.
Bruce Melodie aririmba yishyize mu mwanya wa Shima
Charles, akavuga ko yagenze amahanga ariko ko nta hantu yasanze yakwitaba iwabo
kurusha aho yavukiye mu Rwanda.
Akangurira abantu gusura u Rwanda kuko ari heza. Avuga
ko imyaka 24 ishize yasanze u Rwanda ari rwiza, hari ibikorwa by’iterambere
by’iterambere, abantu bidagadura mu bihe bitandukanye, abanyarwanda bakirana
urugwiro ababaganye n’ibindi.
Dana Le washinze ‘Wander Health’ yatsindiye ‘Scholarship’ izamufasha kwitabira inama ikomeye ku bukerarugendo bwisunze ikoranabuhanga
Shima yavuze ko 'Scholarship' yatsindiye igiye gufungura amarembo ku bandi banyarwanda
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO '24' YA SHIMA CHARLES NA BRUCE MELODIE
TANGA IGITECYEREZO