Mu mukino ugamije ubukangurambaga bwo kubungabunga iterambere ry'u Rwanda rw'ejo, Ikipe ya Minisiteri y'ubuzima muri Volleyball yatsinzwe na Relax VC amaseti atatu kuri imwe hanatangirwa ubutumwa bwo kugabanya inzoga mu rubyiruko.
Ni
umukino wabereye mu nzu y'urubyiruko ya Kimisagara, ari na ho ikipe ya Relax VC
ikinira imikino yayo, ikaba ari nayo yatumiye ikipe ya Minisiteri y'ubuzima. Uyu
mukino wari ugamije ubukangurambaga bwo kubungabunga iterambere ry'u Rwanda
rw'ejo, warangiye Relax VC itsinze Minisiteri y'ubuzima amasezerano 3-1.
Amezi
agiye kuba ane Minisiteri y'ubuzima itangije ubukangura bwa #TunyweLess,
bugamije gusaba abanyarwanda kunywa inzoga ziri mu rugero.
Ikipe ya Relax VC ikinamo bamwe mu bahoze bakina umukino wa Volleyball ndetse n'abakunzi bawo
Nyuma
y'uyu mukino Kapiteni wa Minsante VC, Jean Pierre Kwizera akaba n'umukozi w'iyi Minisiteri ushinzwe amasoko, yasabye abanyarwanda by'umwihariko
urubyiruko kunywa inzoga ziri mu rugero cyangwa bakazireka kuko zigira ingaruka
nyinshi ku buzima bwa muntu.
Yagize ati: "Ubusanzwe kunywa inzoga ntabwo ari bibi, ahubwo ikibi ni ukunywa inzoga nyinshi zirengeje urugero zishobora gutuma ubuzima bwawe bujya mu kaga.
Ntabwo ari ubuzima gusa, ushobora kunywa inzoga nyinshi zikagukenesha, inzoga
nyinshi zishobora guteza amakimbirane mu rugo, gusa ikiruta ibindi ni uko kunywa
inzoga nyinshi bitwara ubuzima bwa muntu."
Kwizera kandi yasobonuye impamvu gahunda ya TunyweLess yahereye mu rubyiruko, avuga ko ari uko ari imbaraga z'igihugu. Ati: "Turimo kubaka u Rwanda twifuza. Uyu munsi byakugora kumvisha umusaza wakuze anywa inzoga ko agabanya uramutse ari we ushyizeho imbaraga.
Ariko twahereye mu rubyiruko kukugira ngo
nibura tubikore nk'isomo bamenye ibibi by'inzoga, kugira ngo babashe gutegura
ejo heza, kuko uribyiruko rwiza, ni imbaraga nziza z'igihugu."
Ikipe ya Minisante yagerageje ariko nk'uko bakinaga babivuga, bagowe n'ikibuga
Mu
mpera za Kamena uyu mwaka, ikigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC) cyashyize ahagaragara
ibyavuye mu bushakashatsi bushya bwerekanye ko kunywa inzoga mu gihugu, byavuye
kuri 41 ku ijana muri 2013, bigera kuri 48 ku ijana mu 2022.
Abantu bakunze kunywa inzoga nyinshi bavuga ko bari kurwana n'ubwigunge, kwiyibagiza ibibazo, gusa ugasanga ahubwo biteje ibibazo biruta ibyo bari bafite kubera kunywa inzoga.
Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko umwe mu muti wo kureka inzoga
cyangwa kuzigabanya, ufata wa mwanya wanywagamo inzoga ugashaka ikindi uhugiramo
kirimo gukora siporo, gusoma ibitabo no kwiga ubumenyi bushya.
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
REBA AMAFOTO MENSHI YARANZE UMUKINO WAHUJE IKIPE YA MINISITERI Y'UBUZIMA NA RELAX VC MU BUKANGURAMBAGA BWAHAWE IZINA TUNYWELESS
Relax VC yatsinze ikipe ya Minisiteri y'Ubuzima amaseti atatu kuri imwe
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda
VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO