RFL
Kigali

Umujyi wa Kigali wahekenye? Ibintu byo kwishyuza kuri sitade babyishoyemo gute?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/09/2023 13:15
0


Umujyi wa Kigali uri gukora iya rubika ku buryo amafaranga y'abafana ku mukino wa Rayon Sports na Al-Hilal Benghazi azabonekamo.



Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup uzayihuza na Al-Hilal Benghazi kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri. Mu gihe imyiteguro y’umukino irimbanyije, hari ubwumvikane buke hagati ya sosiyete igomba kugurisha amatike. Rayon Sports yifuza ko hakoreshwa uburyo bwayo bwa *702# ndetse yatangiye kubwamamaza ubwo yashyiraga hanze ibiciro ku wa Kabiri, ariko umujyi wa Kigali ufite mu biganza sitade ya Kigali Pele Stadium, yifuza ko sosiyete ya Urid ariyo yagurisha amatike y'uyu mukino.

Kuki umujyi wa Kigali wagiye mu myanzuro y'uko amatike azagurishwa?

Kuri uyu wa 27 Nzeri, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange mu Mujyi wa Kigali, Niyongabo Joseph, yandikiye FERWAFA ayimenyesha ko yemerewe ikibuga cya Kigali Pelé Stadium [yasabye] ku mikino ya Rayon Sports na Al-Hilal Benghazi tariki ya 24 n’iya 30 Nzeri 2023, saa Kumi n’ebyiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Rayon Sports yerekanye aho abafana bageze bagura amatike, ndetse yibutsa ko akanyenyeri katahindutse 

FERWAFA nk'urwego rureberera umupira w'amaguru mu Rwanda rwagombaga gusabira ikibuga Rayon Sports kuko yari yaragitanze muri CAF.

Bitewe n'uko umujyi wa Kigali, ariwo ufite ikibuga Rayon Sports izakoresha, uruhare rwabo ni ugutanga ikibuga cyangwa se ku cyimana, ariko ntabwo byari ngomba ko bajya no gutegeka Rayon Sports uko izishyuza amafaranga ku mukino wa CAF kuko bashatse baninjiriza ubuntu.

Kuki umujyi wa Kigali watanze ikibuga utinze kuko hari umukino wari wararangiye?

Ni ikintu cyo kwibazaho ndetse umuntu yavuga ko giteye inkeke. Umujyi wa Kigali watanze sitade ya Pele, ku mikino ibiri, harimo uwabaye tariki 24 uku kwezi ndetse n'umukino uzaba tariki 30. Umuntu yakwibaza impamvu umukino ubanza ikipe ya Al-Hilal Benghazi yakiriye umujyi wa Kigali utashyizeho aya mabwiriza ngo amenyekane kare, kuko wari no muyasabiwe ikibuga, none bakaba bibutse gushyiraho amabwiriza Rayon Sports igiye kwakira.

Uko mbibona hano

Mu mujyi wa Kigali hashobora kuba harimo abantu bakorana byahafi na Sosiyete ya Urid isanzwe igurisha amatike aho babona ko umukino wa Rayon Sports na Al-Hilal Benghazi uramutse wishyujwe na Rayon Sports nta kintu bazaramuramo.

Kuki Rayon Sports yo itareka ngo Urid ibe ariyo iyigurishiriza amatike?

Urid isanzwe igurisha amatike, ifitanye amasezerano na FERWAFA yo kugurisha amatike ku bibuga, ariko ikabikora ku mikino itegurwa na FERWAFA.

Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, ariko Al-Hiral niyo yari yakiriye 

Usibye na Rayon Sports amakipe yose ntabwo acyishimira iyi sosiyete kuko bavuga ko ibarya amafaranga menshi ku bintu bafite ubushobozi bwo kwikorera, aho umukino umwe iyi sosiyete ifata 10% by'amafaranga yinjiye ku kibuga, umukino waba wabereye Inyamirambo, umujyi wa Kigali nawo ugafata 6%.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko ngo amakipe yamaze kuvumbura ko hari uburyo iyi sosiyete ya Urid iyabeshya ku mubare w’amatike yaguzwe, bityo agahabwa amafaranga make ugereranyije n’ayinjiye ku kibuga.

Ibikubiye mu rwandiko umujyi wa kigali wandikiye Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND