Ubwumvikane bukomeje kuba buke ku muntu uzishyuza amafaranga yo kwinjira ku mukino Rayon Sports izakiramo Al-Hilal Benghazi kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri
uyu wa Gatatu, umujyi wa Kigali wamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru
mu Rwanda (FERWAFA) ko nta yindi sosiyete ikwiye kwifashishwa mu kugurisha
amatike y’umukino wa Rayon Sports na Al-Hilal atari isanzwe iyacuruza ya Urid
Technologies.
Ibi
bibaye nyuma y'uko Rayon Sports yari yasohoye uburyo abafana ndetse n'anakunzi
b'umupira w'amaguru, bazaguramo itike yo kwinjira ku mukino wo kwishyura mu
ijonjora rya kabiri muri CAF Confederation Cup, aho Rayon Sports izakira
Al-Hilal Benghazi kuri uyu wa Gatandatu saa 18:00 PM.
Rayon
Sports, yari yatangaje ko, uburyo bwo kugura itike yo kwinjira kuri uyu mukino,
umuntu azajya akanda akanyenyeri 702 urwego, ubundi agakurikiza amabwiriza.
Rayon Sports irashaka kwishyuza amafaranga yose ku mukino bazakira kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe umujyi wa kigali uKeka ko Rayon Sports ishobora kuzabapyeta
Nyuma
y'uko umujyi wa Kigali wandikiye FERWAFA, wayimenyesheje ko nta wundi muntu
wemerewe gucuruza aya matike, usibye sosiyete ya Urid isanzwe igurisha amatike
ukanze akanyenyeri 939 urwego. Ubusanzwe sosiyete ya Urid ifite amasezerano yo
kugurisha imikino yateguwe na FERWAFA.
Kuki kuri iyi nshuro Rayon Sports
yihitiyemo kugurisha amatike?
Ubusanzwe
imikino ikipe yateguye ninayo ishyiraho uburyo bwo kwishyiza abaza kureba iyo
mikino. Nk'uko Rayon Sports yabikoze ku mikino irimo n'uwa Vital'O FC, niyo
yishyuze iyi mikino ndetse ibera kuri Kigali Pele Stadium igenzurwa n'umujyi wa
Kigali.
Ku
mikino itegurwa na FERWAFA ikabera kuri Kigali Pele Stadium Umujyi wa Kigali
ufata 6.5% by'amafaranga aba yinjiye ku mukino.
Umujyi
wa Kigali bivugwa ko utajya unyurwa n'amafaranga uhabwa, iyo Rayon Sports ariyo
yishyuje, bikaba ariyo mpamvu bashaka ko sosiyete ifitanye amasezerano na
FERWAFA, ariyo yakishyuza ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu.
Rayon
Sports nayo, ivuga ko amafaranga ihabwa ku mukino wishyujwe na Urid aba atanga
n'amafaranga babona iyo aribo bishyuje ubwabo, ariyo mpamvu nabo bashaka
kwishyuza umukino wabo kuko n'ubundi utateguwe na FERWAFA.
TANGA IGITECYEREZO