Kigali

Gen (Rtd )James Kabarebe yahawe inshingano nshya muri Guverinoma

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:27/09/2023 22:30
0


Itangazo dukesha bya Minisitiri w'Intebe (Primature) rivuga ko Gen ( Rtd ) James Kabarebe wari usanzwe ari umujyanama Mukuru wa perezida wa Repubulika mu bijyanye n'umutekano yagizwe yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n'Ubutwererane.



Abandi bahawe inshingano zindi Nzego za Leta  ni  Francis Gatare wagizwe  Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) asimbuye Claire Akamanzi , Prof. Nshuti Manasseh yagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.

Dr. Yvonne Umulisa agirwa Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe. Alphonse Rukaburandekwe yagizwe  Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Imiturire mu Rwanda.Bonny Musefano agirwa Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda i Tokyo.

Gen Rtd James Kabarebe yahawe inshingano nshya nyuma y'uko  aherutse guhabwa ikiruhuko cy'izabukuru mu Ngabo z'u Rwanda RDF.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND