The Ben yageze i Burundi aherekejwe n'umugore we Uwicyeza Pamella. Ni igitaramo gitegerejewe ku itariki 30 Nzeri na 01 Ukwakira 2023. Yageze mu mujyi wa Bujumbura ibintu birahinduka kuko buri wese wari mu muhanda uva ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Melechior Ndadaye yamenye ko yahageze.
The Ben azakorera izasangira n'abagwizatunga ahitwa Eden Garden ku itariki 30 Nzeri 2023. Itike ya menshi ni imeza y'abantu igura Miliyoni 10 Fbu harimo kurya no kunywa. Ahasanzwe ni ibihumbi 100 Fbu. Hari itike ya Miliyoni 2 Fbu irimo amacupa abiri ya Champagne. Ku itariki 01 Ukwakira 2023 azakorera igitaramo rusange ahitwa Jardin Publique. Itike ya menshi ni Miliyoni 2 ku meza y'abantu 8. Amake ni ibihumbi 10 Fbu. The Ben azafatanya na Sat-B, Big Fizzo, Bushali na Babo wamherekeje dore ko bakoranye indirimbo yitwa"Go Low".
YAGEZE I BUJUMBURA YAKIRWA NKA PEREZIDA
REBA AMAFOTO
Imihanda ya Bujumbura yari yuzuye abashaka kureba
The Ben yari afite abamucungira umutekano ku buryo nta mufana wamukoragaho
The Ben mu mihanda ya Bujumbura yari yahinduye ibintu
Imodoka zari nyinshi
The Ben akigera i Bujumbura,Polisi yamuherekeje kugeza kuri Olivia Hotel
The Ben yageze i Bujumbura yakirwa nk'umunyacyubahiro
Abakobwa bahayei indabyo The Ben
Bari bakenyeye baranitera
AMAFOTO+VIDEO: Murenzi Dieudonne -Inyarwanda.com
AMASHUSHO Y'IMBUGA NKORANYAMBAGA: JOSHUA UMUKUNDWA
TANGA IGITECYEREZO