Umuririmbyi Médard Jobert Ngabo wamenye nka Meddy umaze igihe ahagararira u Rwanda mu bihembo bitandukanye, yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda aho azaba yitabiriye ubukwe bw’inshuti ye y’igihe kirekire Mugisha Benjamin [The Ben] witegura kurushinga n’umukunzi we Uwicyeza Pamella.
Ku wa 14 Nyakanga 2023, InyaRwanda yatangaje ko The
Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella bazakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023,
bukabera muri Kigali Convention Center (KCC) mu Mujyi wa Kigali.
KCC ni imwe mu nyubako zihagazeho muri Kigali mu
bijyanye no kuyikodesha kugirango uyikoreremo ibirori by’ubukwe cyangwa se
ibitaramo, kuko bisaba gutanga ari hagati ya Miliyoni 5 Frw na Miliyoni 7Frw ku
munsi umwe.
Aba bombi baritegura gukora ubukwe nyuma y’uko ku wa
31 Kanama 2022, bahanye isezerano imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura
mu Karere ka Gasabo.
Ni bamwe mu bakundanda bagarukwaho cyane mu itangazamakuru.
Mu minsi ishize, The Ben yahaye Uwicyeza Pamella imodoka yo mu bwoko bwa ‘Range
Rover’ amushimira urukundo yamukunze no kwiyemeza kubana nawe.
Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Roho
Yanjye’ yasohoye ifoto imwe ari kumwe na Pamella kuri uyu wa Kabiri tariki 26
Nzeri 2023 bari iruhande rw’imodoka yamuhaye, yanditse agira ati “Uzakwanga
nzamwanga.”
Yifashishije konti ye ya Instagram, Pamella yasohoye
amafoto anyuranye amushimira ku bw’impano nziza yamugeneye. Yifashisha
indirimbo ya James na Daniella bakoranye n’itsinda rya True Promises maze agira
ati “Umwami ni mwiza Pe.”
Mu kiganiro yahaye Radio/Tv10, Meddy yatangaje ko amaze
iminsi aganira na The Ben ku bijyanye n’ubukwe bwe azakorera mu Rwanda, kandi
ko ashaka kubutaha, bikaba imwe mu mpamvu zigiye gutuma agaruka ku ivuko. Ati “Mu
Rwanda ndi hafi kuza. Nahoze mvugana na Ben, nshobora kuza mu bukwe bwa Ben.
Meddy yavuze ko yamamaraje yeguriye ubuzima bwe
Kristo watsinze urupfu, kandi yiyemeje kujya akora indirimbo zihimbaza Imana
gusa. Ati “Nk’uko wabisomye mu binyamakuru nzajya nkora ‘Gospel’ gusa.”
Mu minsi ishize uyu muhanzi yongeye kugaragaza amafoto
y’imfura ye na Mimi. Muri iki kiganiro, yavuze ko umwana we ameze neza
ntakibazo. Ati “Ibintu byose bikomeje kugenda neza cyane cyane.”
Yavuze ko mu minsi iri imbere azashyira hanze
indirimbo nshya amaze igihe ari gutegura, kandi ko ari gufashwa na Producer
Lick Lick mu kuyitunganya.
Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze
ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza
ingoma y’Imana.
Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu
Bibiliya ndetse n’aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo.
Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu
bihe by’imiraba.
Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 18 mu muziki, we na
The Ben baza imbere ku rutonde rw’abahanzi bafite igikundiro mu bafana, ku buryo
igihe cyose basohoye ibikorwa by’umuziki basanga bategerejwe na benshi.
Hari abavuga ko igikundiro aba bahanzi bafite mu
mutima y’abanyarwanda bigoye kuzabona abandi bazakigira. Meddy aratuje cyane ku
buryo bigoye kumwumva mu itangazamakuru asubiza ku ngingo iyo ariyo yose yaba
yavuzweho cyangwa se yavuzeho.
Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi aherutse kugura inzu
mu Mujyi wa Texas aho atuye, kandi amaze igihe arajwe ishinga no kurangiza
album y’indirimbo ye zihimbaza Imana.
Impano ya Meddy yatangiye kwigaragaza ubwo yari mu
mashuri yisumbuye mu 2008. Mu 2010 we na The Ben bari imbere y’abandi bahanzi
mu gukundwa.
Muri uriya mwaka kandi nibwo we na The Ben bagiye muri
Amerika-Ubuzima banyuranyemo bwabaye igihango cy'ubushuti bwabo bukomeye kugeza n’ubu.
Mu 2017, Meddy yasohoye indirimbo ‘Slowly’ yagiye
icengera mu bantu gake gake kugeza ubwo itangiye guca uduhigo cyane cyane mu
bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Kuva icyo gihe yakoranye n’abahanzi barimo Otile Brown, RJ The DJ, Rayvanny, Willy Paul n’abandi. Yahantanye mu bihembo nka The Headies 2022, All Africa Music Awards 2021, MTV Africa Music Awards 2016 n’ibindi.
Meddy yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda aho azaba
yitabiriye ubukwe bwa The Ben
Meddy yatangaje ko we n’umuryango we bameze neza
The Ben aherutse guha impano yihariye umugore we
Uwicyeza Pamella amushimira urwo yamukunze
Pamella yashimye The Ben wamuhaye imodoka yo mu bwoko
bwa ‘Range Rover’. Ati “Nkunde ugukunda.”
TANGA IGITECYEREZO