Nyuma y’igihe kirekire abafite ibigo bito by’ubucuruzi bibaza niba bishoboka ko babona igikoresho cy’ikoranabuhanga cyabafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo kurushaho ari nako bagendana n’igihe, MTN Rwanda yabatekerejeho maze ibazanira MTN Biz Combo.
Uyu munsi tariki 27
Nzeri 2023 kuri Serena Hotel itsinda rya MTN Rwanda ryamurikiye abashoramari
bato igikoresho gishya cy’ikoranabuhanga cyitwa MTN Biz Combo, gikubiyemo
ibintu byose bikenewe mu bucuruzi haba internet yihuta ya 4G, guhamagara ndetse
no kohererezanya amafaranga hifashishijwe uburyo bugezweho bwa MOMO Pay.
MTN Biz Combo ni
igikoresho kitagendanwa gishyirwa mu biro cyangwa ahandi hakorerwa ubucuruzi
runaka gusa. Gikozwe mu buryo bwa telefone ariko gikubiyemo ibintu byinshi kuko
gitanga internet ihagije haba ku bagikoresha ndetse n’abakiriya batarenze 10
baje bashaka serivisi muri iyo business.
MTN Biz Combo, igikoresho gishya MTN yashyize ku isoko mu rwego rwo gufasha ba rwiyemezamirimo bato
Minisitiri w’Ikoranabuhanga
na Inovasiyo, Ingabire Paula wari n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye
MTN Rwanda ku bw’igikorwa cy’indashyikirwa yakoze anashimangira ko batanze
umusanzu ukomeye mu iterambere n’ikoranabuhanga by’u Rwanda.
Minisitiri kandi yabwiye
ba rwiyemezamirimo bari aho ko yizeye ko iki gikoresho MTN yabamurikiye uyu
munsi kigiye kubabera igisubizo kizabageza ku rundi rwego rushimishije. Yongeye
kubibutsa ko gukoresha ikoranabuhanga ari ingenzi cyane muri business iyo ariyo
yose nk’uko babibonye mu gihe cya Covid-19.
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo yashimiye MTN Rwanda ku bw'igikorwa cyiza yakoze ahamagarira n'ibindi bigo kugendera muri uwo murongo
Yagize ati: ‘‘Uyu munsi
MTN yabashije kumurika MTN Biz Combo, nk’igisubizo kuri ba rwiyemezamirimo
bato aho bashobora kubona internet yihuse kandi ihendutse, akarusho bakabona
na nimero ya Momo Pay bakaba bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga rya Mobile
Money.’’
‘‘Ba rwiyemezamirimo
bato babonye amahirwe yo kuba bakwifashisha ikoranabuhanga bagura amasoko yabo
ndetse n’uburyo bakora business zabo kuko babonye internet yihuse n’umurongo wa
telefone ufatanyije n’uburyo bwo koroherezanya mu kwishyura no guhererekanya
amafaranga.’’
Madamu Ingabire
yakomeje avuga ko bizeye ko bazakomeza kubona n’ibindi bigo by’itumanaho
bitanga ibindi bisubizo kuko hagamijwe ko abikorera bose babona uburyo bw’ikoranabuhanga
bubafasha kwiteza imbere.
Gatete Joseph ukora mu
bijyanye n’ubucuruzi muri MTN Rwanda yavuze ko batekereje gukora iki gikoresho
mu rwego rwo korohereza abakilriya babo kubona serivisi zose bifuza ku giciro
gito kandi bakazibonera hamwe. Yavuze ko ari igikoresho wabona ku ishami ryose
rya MTN rikwegereye, aho nyuma yo kukigura ushyiramo SIM Card ubundi ugatangira
kugikoresha.
Gatete yasobanuye ko
ikibazo gikomeye bashakaga gukemura aruko rimwe na rimwe wasangaga umuntu umwe
atwara telefone y’akazi, abandi bakozi basigaye ntibabone uko bafasha abakiriya
bari bakeneye serivisi. Bazanye iki gisubizo rero kugira ngo habeho telefone yo
ku kazi gusa ariko na none itanga internet no ku bandi bayikeneye.
Umuyobozi wa MTN Rwanda yashimiye itsinda ryagize uruhare muri iki gikorwa
Umuyobozi wa MTN Rwanda,
Mapula Bodibe yavuze ko kimwe mu byo bishimira ari uko bashobora gukemura bimwe mu
bibazo by’abakiriya babo.
Igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro iki gikoresho cyitabiriwe na ba rwiyemezamirimo bato ndetse n'abagize itsinda rya MTN Rwanda
Abakeneye iki gikoresho
by’umwihariko ba rwiyemezamirimo bato bashyiriweho uburyo bwo kuborohereza
kwishyura, aho ushaka kuyigura azajya ahita yishyura 70,000Frw. Ariko hariho n’ubundi
buryo bworoshye aho ushobora kuyitwara ku buntu, ugasinya amasezerano ubundi ukajya
wishyura amafaranga make buri kwezi maze ukajya ubona iminota yo guhamagara na
bundles za internet zihagije.
TANGA IGITECYEREZO