Kigali

Perezida wa Rayon Sports yagarutse ku bashaka kubitambika baha amafaranga abakinnyi ngo bitsindishe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/09/2023 14:41
0


Uwayezu Jean Fideli uyobora ikipe ya Rayon Sports, yagarutse ku bantu byavuzwe ko baba barashatse guha abakinnyi amafaranga ngo bazitsindishe ku mukino wa Al Hilal Benghazi w’ijonjora rya kabiri ry’imikino ya CAF Confederation Cup.



Ibi yabigarutseho ari kuri uyu wa Gatatu taliki 27 Nzeri 2023 ubwo yari kuri  Radio/Tv 10 mu kiganiro Urukiko rw’imikino.

Uwayezu Jean Fideli yabajijwe niba amakuru yagiye hanze avuga ko hari abahoze bayobora Rayon Sports baba barumvikanye na Al Hilal Benghazi yo muri Libya ngo babahe amafaranga, ubundi nabo bagende bayahe abakinnyi ba Rayon Sports bazitsindishe, avuga ko nawe yayabonye.

Yakomeje kandi avuga ko yabifashe mu buryo 3 ndetse yewe ko hari abantu babihaye bari kubikurikirana. Mu magambo ye yagize ati: ” Nagira ngo mbanze mbereke ko ibyo bibaho byanabayeho bitanantera n'ubwoba mu buzima". 

"Uko nubaka, uko twubaka Rayon Sports dushaka abakinnyi ibyo bibaho ni imitego tugenda duhura nayo. Iyo ifite aho ishingira, niba umuntu hari utwo yabonaga tumufasha akaba atakitubona, inyungu n’ibiki utwo tuntu tubaho twinshi”.

“Umukino wacu rero turimo dutegura hari amakuru nabonye, abantu bati Perezida turategura ariko hari abashaka kutubuza intsinzi bambwira ko hari abantu bari mu biganiro n’ikipe tuzakina”.

“Ubundi iyo ushaka gusesengura amakuru ibintu byose urabyakira, byaba ari ibihuha waba ubibwiwe n’umwana w’imyaka 5. Ayo makuru rero twarayakiriye batubwira abantu ubu turimo turabikurikirana hari n'abo twabihaye ngo badufashe kubikurikirana”.

“Ariko nkabibonamo ibintu 3, kimwe birashoboka kubera ko umuntu ushaka intsinzi mu mupira w’amaguru ategura mu buryo butandukanye, ntawe nshinja ariko icyo cyashoboka nta bwo wakirengagiza”.

“Icyo ni kimwe, icya kabiri iyi Kigali turimo mujya mubyumva harimo ababingwa bashakisha ibintu mu buryo butari ukuri batabira icyuya ngo batungwe n’ibyo bavunikiye bakagenda bakababwira ko hari icyo babamarira mu nyungu zabo bwite bakayabaha nta ho basinya, nta ho bazabarega bakaba bashyira mu mufuka cyangwa se bagatangaho duke byose birashoboka”.

“Ariko hari n’icya 3, bashobora kubiba icyo kintu kikaza ari igihuha kugira ngo kinyure mu mitwe y’abakinnyi, abatoza, ubuyobozi, abafana badukunda babibemo ikintu, ibyo rero turimo turabikurikirana”.

Uyu mukino wo kwishyura wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi wavuzweho aya makuru, uzaba kuwa Gatandatu saa kumi n'ebyiri kuri Kigali Pele Stadium. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.


Uwayezu Jean Fideli uyobora Rayon Sports yemeje ko amakuru y'uko haba hari abantu bashaka kubitambika yayabonye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND