RFL
Kigali

Josh2funny wamamaye muri America’s Got Talent na Michaël Sengazi bahurijwe mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/09/2023 12:11
0


Umunya-Nigera w’umunyarwenya, Josh2funny wamamaye mu irushanwa “America’s Got Talent” agiye guhurira na mugenzi we Michaël Sengazi mu gitaramo "Upcoming Diaspora Comedy Show" cya Japhet Mazimpaka kizaba ku wa 29 Ukwakira 2023.



Ni ubwa mbere uyu musore agiye gutaramira i Kigali, nyuma yo kugarukwaho mu binyamakuru Mpuzamahanga ubwo yari yitabiriye irushanwa ry’abanyempano mu muziki n’izindi rizwi nka ‘America’s Got Talent’ ryafashije benshi kumenyekana ku Isi.

Japhet Mazimpaka yabwiye InyaRwanda ko yamutumiye ashingiye ku bushuti bafitanye no kuba ari umuhanga mu bijyanye no gusetsa abantu. Cyo kimwe na Michael Sengazi uzagaragara muri iki gitaramo. Ati “Bose ni abanyarwenya bafite byinshi byo kuganiriza abantu. Nizere ko abazaza muri iki gitaramo bazanogerwa.”

Michaël Sengazi asanzwe afite igihembo cya Prix RFI Talent Du Rire 2019, yashyikirijwe mu iserukiramuco ry’urwenya Abidjan Capital du Rire ryabereye muri Cote d’Ivoire.

Nyuma yo gushyikirizwa igikombe giherekezwa n’ibihumbi bine by’Amayero, Sengazi yahise yerekeza mu Burundi aho yavukiye ari naho ababyeyi be batuye. Yakiriwe nk’intwari ku bwo kwegukana iki gihembo cya mbere gikomeye gihabwa umunyarwenya wahize abandi.

Josh2funny yigaragaje inshuro eshatu imbere y’Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Simon Cowell, Heidi Klum, Howie Mandel, ndetse na Sofia Vergara.

Yahatanye agaragaza ko afite impano mu gusoma igitabo mu gihe gito, agashaka ko aba umuntu wa mbere ku Isi wanditse amateka mu gusoma ibitabo yihuta [Fastest Reader in the World].

Josh2funny yanahatanye ashaka kugaragaza ko ariwe muraperi wa mbere ku Isi ushobora gutondekanya amagambo yihuta mu gihe gito, anahatana mu cyiciro cy’abanyabufindo.

Abagize Akanama Nkemurampaka baratangaye cyane, uyu musore akajya abasaba kumubaza ikibazo, umwe aramubwira ati “Tugomba guhagarika ibi bintu pe, njye ndavuga ko nguhaye ‘No’.”

Josh yabwiye abagize Akanama Nkemurampaka ko bari kumwibeshyaho, birangira bose bamuhaye ‘No’.

Josh hari aho yababwiye ati “Ninjye muraperi wa mbere ku Isi.” Abari mu cyumba cyabereye iri rushanwa, baratangaye cyane abandi bavuza akaruru k’ibyishimo, umwe bagize akanama ati “Ni ibyo gusa wari waduteguriye.”

Muri Gicurasi 2023, Josh2funny yatangaje ko we n’umugore we Bina Alfred bibarutse imfura y’abo y’umuhungu. Yanditse kuri konti ye ya Instagram, asaba bantu gufatanya nawe kwishimira iyaguka ry’umuryango we, atangaza ko umwana w’abo bamwise Optununuan Eden Alfred.

Mu Ukuboza 2020, nibwo Josh2funny yarushize n’umukunzi we Bina mu birori byari binogeye ijisho byabereye mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria. Bombi bari bamaze imyaka ibiri bacuditse mu rukundo rwagiye kwigaragaza ahantu hanyuranye babaga bahuriye.

Hari amakuru yagiye ahanze, avuga ko aba bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, umubano w'abo ugenda waguka kugeza barushinze nk’umugabo n’umugore.

Bina Alfred yagiye agaragara mu bitaramo binyuranye Josh2funny yagiye akorera ahantu hanyuranye mu rwego rwo kumushyigikira.

N'ubwo atabashije gukomeza muri America's Got Talent, Josh2funny yashimye Imana yamuteresheje intambwe akabasha kuhagera 

Josh yiyerekanye n'umusomyi wihuta wa mbere ku Isi, yiyerekanye nk'umuraperi wa mbere ku Isi, ubundi yiyerekana nk'umunyabufindo-Hose yaratsinzwe

Josh Alfred [Josh2Funny] yavutse ku wa 18 Ukuboza 1990. Ubwo yari agejeje imyaka umunani we n'umuryango we bimukiye mu Mujyi wa Lagos
Umunyarwenya Michaël Sengazi ategerejwe mu gitaramo ‘Upcoming Diaspora’ cya Japhet Mazimpaka 

Japhet avuga ko hari abanyarwenya bo mu Rwanda no mu mahanga bazahurira ku rubyiniro muri iki gitaramo kizaba ku wa 29 Ukwakira 2023 

KANDA HANO UREBE JOSH2FUNNY UBWO YARI MURI AMERICA’S GOT TALENT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND