Kigali

Active baratandukanye? Derek yatangaje isohoka rya EP ye igenewe abari hejuru y’imyaka 18

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/09/2023 11:14
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Derek Sano yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Bedroom Playlist”, ashyira urujijo muri benshi bibaza ahazaza h’itsinda rya Active asanzwe abarizwamo.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023, ni bwo uyu musore uri mu banyuze mu ishuri rya muzika rya Nyundo yatangaje ko agiye gushyira hanze EP iriho indirimbo esheshatu zigomba kujya hanze ku wa 13 Ukwakira 2023.

Yagize uruhare mu gutegura no gutunganya iyi EP, kandi yafatanyije na ba Producer barimo Kennyvibz, BulamuVibz ndetse na Kylye The Best. Izi ndirimbo zose uko ari esheshatu zakorewe muri studio ya Groove Sound Rec/.

Derek avuga ko hari hashize igihe kinini abantu batamwumva mu muziki, ko igihe ari iki kugirango abagaragarize ibyo yari ahugiyemo mu rugendo rwe rw’umuziki.

Isohoka ry’iyi EP biraca amarenga y’uko uyu muhanzi yatangiye umuziki wenyine atari kumwe na bagenzi be Olvis na Tizzo bari bahuriye muri Active.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Derek ntiyerura niba isohoka ry’iyi EP ye bishimangira itandukanya rya Active, kuko avuga ko mu minsi iri imbere ari bwo azatangaza buri kimwe abantu bakaneye kumenya.

Yavuze ati “Icyo gisubizo kizasubizwa nibyo nzatangaza ubwo ni ahanyu ho kubona ibyari byo gusa, uyu munsi gahunda nifuje gutangaza ni iyo.”

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ziri kuri iyi EP zitsa cyane ku rukundo rwo mu mashuka, bityo ko zitagenewe abantu bari munsi y’imyaka 18. Ati “Yego! N’iyo mpamvu handitseho ‘Explicit Content’. Indirimbo zivuga ku rukundo rw’abashakanye, cyangwa abafite imyaka y’ubukure bo kwemererwa iyo ngingo.”

Derek avuga ko mu ndirimbo esheshatu yashyize kuri iyi Album harimo izo yari amaranye imyaka itanu n’izindi zari zimaze amezi atanu azikoraho.

Akomeza ati “By’umwihariko abatujuje imyaka (y’ubukure) ibi ntibibareba. Gusa, kubo bireba ni ubuzima busanzwe, kandi ntagitangaje kirimo dore ko icyo mbivugaho ari urukundo.”

Abajijwe niba isohoka ry’iyi EP bitazabangamira imikorere y’iri tsinda, Derek yavuze ko ari agaseke kazapfundurwa igihe nikigera.

Harabura iminsi micye umwaka ukuzura Active badashyize hanze indirimbo, kuko baheruka iyo bise ‘Ibicu’ basohoye ku wa 7 Ukwakira 2022. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe ahanini biturutse ku butumwa buyigize n’umudiho wumvikanamo.

Ariko kandi aba basore bari bakumbuwe bitewe n’uko bari bamaze igihe kinini batumvikana mu muziki.

Muri Mutarama 2023, Olvis yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo kugaruka mu muziki bafashe igihe cyo gusohora indirimbo imwe imwe ari nako bategura ibikorwa bishya bazakora mu 2023.

Icyo gihe yunganiwe na Tizzo, bavuze ko igihe kigeza kugira ngo bashyire hanze album yabo. Avuga ati "Turashaka gushyira album hanze, turi kuyitegura. N'icyo kintu kiturangaje imbere cyane ntekereza ko muzayibona mu bihe biri imbere muri uyu mwaka. N'icyo tugiye gutegura."

Indirimbo Active yakoze bwa mbere yitwa “Uri Mwiza” ku itariki ya 25 Nyakanga 2013. Aba bahanzi bahise bafatiraho bakomeza gukorana nk’itsinda nyuma yaho bakomeza gushyira hanze indirimbo nyinshi zirimo n’izakunzwe cyane zirimo; Udukoryo twinshi, Aisha, Pole, Lift, Nicyo naremewe, Active love, Amafiyeri, Online love, Slow Down, Final n’izindi nyinshi dore ko bafite izitari nkeya.

Ubuhanga bw’aba basore mu kubyina no kuririmba byaborohereje kwamamara, ntibyatinze muri 2014 bahita binjira mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards aha bakaba baranegukanye igikombe cya Best New Artist 2014.

Aba bahanzi bagiye bitabira ibitaramo bikomeye mu gihugu ndetse no mu ntara hafi ya zose z’igihugu binyuze muri Primus Guma Guma Super Stars n’ibindi. 

Derek yatangaje ko agiye gushyira hanze EP ye yise ‘Bedroom Playlist’


Derek ntiyerura ku isenyuka ry’itsinda Active, ahubwo avuga ko mu minsi iri imbere azatanga gahunda irambuye


Derek yavuze ko indirimbo agiye gusohora zitagenewe abari munsi y’imyaka 18 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IBICU’ YA ACTIVE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND