Kigali

Mvukiyehe Juvenal wari uyoboye Kiyovu Sports, yambuwe ububasha

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/09/2023 8:10
0


Kiyovu Sports Company Ltd yari iyoboye ikipe ya Kiyovu Sports, yambuwe izi nshingano, ikipe isubira muri Kiyovu Sports Association.



Nk'uko bigaragara mu nyandiko mvuko ya komite nyobozi ya Association ya Kiyovu Sports yateranye kuwa 26 Nzeri 2023 iyobowe na Perezida wayo Ndorimana Jean Francois Regis, bagaragaje ko Kiyovu Sports Company Ltd yambuwe inshingano bashingiye ku bukene iyi kompanyi yari iyobowe na Juvenal yagaragaje ndetse n'amakosa ya kinyamwuga yagiye ikora nkana kugeza bigize ingaruka ku ikipe ya Kiyovu Sports.

Ibi babigarutseho bagira bati: "Hashingiwe ko Kiyovu Sports Company Ltd yagiye ikora amakosa anyuranye kandi mu bihe bitandukanye akagira ingaruka ku ikipe, nko gusesa amasezerano y'abakinnyi mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ikipe ikabiherwa ibihano na FIFA aho ikipe yaciwe akayabo ka Miliyoni 80.900.000 z'amafaranga y'u Rwanda".

Iyi nyandiko mvugo ikomeza ivuga ko "kuba Kiyovu Sports Company Ltd itagishoboye gutunga abakozi ba Kiyovu Sports ikaba ibagezemo ibirarane by'amezi abiri yose."

Kiyovu Sports Association iyobowe na Ndorimana yahisemo gusesa amasezerano yose yari ifitanye na Kiyovu Sports Company Ltd ya Juvenal ndetse ikipe ya Kiyovu Sports ihita ijya mu biganza bya Association ya Kiyovu Sports by'agateganyo mu gihe bategereje ko intego rusange izabyemeza.

Iyi myanzuro yemejwe kandi ishirwaho umukono n'abagize Association ya Kiyovu Sport bose hamwe uko ari 8 bahagarariwe na Perezida wayo Bwana Ndorimana Jean François  Regis bakunze gutazira General.

Juvenal yabaye yigijwe inyuma 

Ndorimana Jean Francois ubu niwe ufite Kiyovu Sports mu biganza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND