Kuki The Ben yahaye Pamella imodoka mu gihe ari kwitegura kujya i Burundi?

Imyidagaduro - 27/09/2023 12:41 PM
Share:
Kuki The Ben yahaye Pamella imodoka mu gihe ari kwitegura kujya i Burundi?

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023, inkuru yari iri mu mihanda yose y'igihugu no ku mbuga nkoranyambaga, ni uko The Ben yahaye imodoka umukunzi we Pamella, yo mu bwoko bwa Range Rover, mu gihe ari kwitegura kujya gutaramira i Burundi.

Ese ni ukubera iki The Ben yayimuhaye ari kwitegura kujya i Burundi?

Tariki ya 28 Werurwe 2023, nibwo byamenyekaye hose ko The Ben yaguriye umugore we Pamella imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover iri mu zigezweho ku Isi. The Ben yavuze ko iyi modoka ari impano y'agatangaza yo guhamya urukundo rw'akataraboneka akunda Pamella.

Kuva icyo gihe abantu banyuranye bakomeje kwibaza aho iby'iyo modoka byarangiriye cyane ko byavugwaga ko yari yaramaze kuyigura i Dubai, icyari gisigaye akabaa ari ukuyizana mu Rwanda.  Bamwe bari batangiye kuvuga ko bishobora kuba ari bya bindi byo gutwika bigezweho.

Gusa ariko byarangiye isezerano risohote!. The Ben afite ibitaramo 2 bikomeye agiye gukorera mu gihugu cy'i Burundi, akaba ari ibitaramo biri kunyeganeza Afrika y'Uburasirazuba, na cyane ko yaba mu myidagaduro yo mu Rwanda no muri Burundi nta kindi kiri kuvugwa nk'iki gitaramo.

Iki gitaramo cyavuzweho byinshi bitandukanye, bimwe bicanga abantu bibaza niba ari byo cyangwa  se ari agatwiko ka The Ben, gusa buri wese yafataga uruhande rwe bitewe n'uko yisesenguriye.


Imodoka The Ben yahaye umugore we Pamella

The Ben muri iyi minsi arimo kwamamaza cyane iki gitaramo mu buryo budasanzwe. Ubusanzwe, ni umuntu utagaragaraga cyane ku mbuga nkoranyambaga, ariko n'ureba neza urasanga ari kwifashisha cyane Pamella bagatigisa ibitangazamakuru, bifata amashusho baryohewe n'urukundo.

Ni ibintu bikomeje kuvugisha abatari bake, bavuga uburyo ki ari bo bantu baryohewe n'urukundo ku isi yose. N'ureba neza urasanga abantu bakomeye ku mbuga nkoranyambaga ari bo bari gukwirakwiza ayo mashusho ndetse n'ayo mafoto.

Hano The Ben ari gushaka ikintu cyatuma avugwa uko bwije n'uko bukeye ari na ko n'ibitaramo azakorera i Burundi bikomeza kuvugwa cyane.

Kuwa Kabiri tariki 26 Nzeri, ni bwo The Ben yagize gutya arongera abashyiramo akandi kantu noneho kaje kabihuhura, ubwo yahaga Pamella imodoka mu gihe aba bombi bari kwitegura kwerekeza i Burundi mu bitaramo kizaba kuwa 30 Nzeri ndetse na tariki 1 Ukwakira 2023.

Muri iyi minsi bari kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga baryohewe n'urukundo

Nta gushidikanya ko The Ben yakoze ibi ashaka kuvugwa cyane, kuko gutanga iyi modoka nk'impano ni inkuru iremereye yo kuvugwa cyane ahantu hose ndetse akaba azanagera n'i Burundi akiri mu matwi yabo, benshi bakazaza no kwirebera uwo muntu ufata hafi Miliyoni agashyi z'amanyaRwanda akagurira umukunzi we impano. 

Gusa na none n'urukundo rwarimo kuko imodoka yayimusezeranije mbere y'uko gahunda y'igitaramo ibaho, ariko nyine igitaramo cyabaye imbarutso yo gutanga imodoka kugira ngo akomeze avugwe.

Ni ibitaramo biremereye binitezweho kuzandika amateka mu muziki Ndundi, hano akazaba afatanya n'abahanzi nyaRwanda barimo Bushali, Babo Ekeight na Shemi n'abandi b' i Burundi aribo Big Fizzo, Sat B na Rino G Umvukuri ndetse n'abavanga umuziki batandukanye.

Indi mpamvu kandi Ben yahaye Pamella imodoka, byari tariki ya 4 Gashyantare 2023, ubwo Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yahaga umugore we impano y'imodoka yo mu bwoko bwa V8 ku munsi we w'isabukuru y'amavuko.

Hano Melodie yari aciye agahigo ko kuba ariwe muhanzi uhaye umugore we impano iremereye gutya cyane ko aba bahanzi basigaye aribo bagereranywa cyane, basa nk'aho ari bo bahanganye muri uru ruganda rwa muzika.

The Ben nawe nyuma ni bwo yabonye ko asigaye, abantu bavuga byinshi ko Melodie abakosoye bose ndetse abona ko ari no kumuryana umwanya wa mbere mu kugaragara neza imbere y'umugore n'abafana, ni bwo yemeje ko nawe afitiye umugore we impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover. Bivuze ko harimo ihangana mu byatumye nawe ayigura.


Imodoka ihenze cyane ya Ranger Rover, The Ben yahaye umugore we Pamella



The Ben ategerejwe mu gitaramo kizandika amateka i Burundi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...