Kigali
19.2°C
21:42:55
Dec 24, 2024

Mu ndirimbo ‘Papa w'ibyiza’, Gahongayire yumvikanishije ubuhangange bw’Imana ku buzima bwa muntu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/09/2023 17:03
0


Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Papa w'ibyiza", yumvikanisha ubuhangange bw’Imana ku buzima bwa buri umwe n’ibyo umukorera.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023, nibwo Gahongayire yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’iminsi yari ishize ayiteguje abafana be n’abakunzi b’umuziki. Ni imwe mu ndirimbo zigize album ye ya karindwi amaze igihe ari gutegura.

Gahongayire yabwiye InyaRwanda ko yagereranyije Imana na Papa wibyiza muri iyi ndirimbo, kubera ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo atekereza ko asangiye n’abandi.

Yavuze ko abantu banyura mu bihe bitandukanye, kandi buri wese afite uko afata Imana bitewe n’ibihe agendana n’ayo n’ibyo imukorera.

Uyu muhanzikazi umaze imyaka irenga 18 mu muziki, avuga ko iyi ndirimbo yayikoze nk’isengesho buri wese yakoresha asenga asaba, kandi ashima Imana.

Ati “Nta nakimwe inkorera mbona mu buryo busanzwe. Ifite byose binyura ntacyo naburiye imbere y’Imana. Irema ibihe yanabihindura. Niko byangendekeye yarandemye impindura ubuhamya bugenda.”

“Ntibyari byoroshye, ariko nigishije amaso yanjye kureba ahakwiye mu bihe byose. Nakuye amaso kubimbabaza nyahanga Imana, Papa wibyiza kuva ubwo ibyangoraga byereka ubugari bw’Imana yanjye ariwe mubyeyi wibyiza.”

Gahongayire yavuze ko muri ubu buzima buri wese agira ibimubabaza, yaba mu gihe cy’ubu no mu gihe kizaza ku rugero yumva ko yabituza ahantu bikahuzura.

Akomeza ati “NJye rero muri icyo gihugu cy’agahinda n’umubabaro nahashinze ibendera ryo kunesha kubera ko papa w’ibyiza atajya ananirwa, nsohoka mu gutsikamirwa ninjira mu butsinzi. Ijambo rimfasha cyane rivuga ngo bibe uko.”          

Yavuze ko Isi iri kunyura mu bihe bikomeye, aho urwango rwafashe intera ndende, kandi mu iterambera hari abasigaye. Akavuga ko mu muvuduko w’Isi hari no kuvudukamo byinshi byiza byuzuye imitego n’ibigeragezo, aho benshi babihanze amas rimwe na rimwe bakabona umuvuduko wari mwinshi bigatuma benshi basigara inyuma.

Gahongatire avuga ko Isi muri iki gihe yugarijwe no kwigomeka, agahinda gasaze, kwiyahura n’ibindi byinsi. Agakomeza ati “Ariko Bibiliya n’igitabo kirimo amahurizo n’ibisubizo. Niwibonamo bizakwibutsa ko Papa wibyiza akirema ibyiza. Nubwo Isi yakwiruka ite, ubwenge bw’Imana papa wibyiza ntacyabusimbura. Tuvuge gukomera kwe, Imana papa wibyiza niko kutazahanguka.”

Uyu muhanzikazi avuga ko iyi ndirimbo idakwiye kuba ikunzwe gusa, ahubwo indirimbo ikiza n’ubuhamya mu buzima bwa buri wese. Ati “Ndasenze ngo ubuhamya bw’ibyiza bwiyongere turusheho kugwiza amashimwe. Ndi umuhamya w’uko Imana Papa w'ibyiza akirema ibyiza.”

Akomeza ati “Mpanuriye ubuzima bwa buri wese uzayumva nuzayibona. Kwakira izindi mbaraga, amahoro, umunezero, ubwenge n’ubuhanga, kurama, icyubahiro no gukomera; krenganurwa, ubumwe n’ubwiyunge, ubutunzi, gusurwa, kwibukwa, gusurwa, cyane cyane ubusabane bwawe papa wibyiza nabana bawe, kunezerwa n’agakiza. 

Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Julesce n'aho amashusho (Video) yakozwe na Meddy Saleh. Yumvikanamo amajwi y'abandi baririmbyi barimo Yael na Olivier, bafashije Aline Gahongayire  kunoza neza ijwi. Iyi ndirimbo kandi yanditswe bigizwemo uruhare na Niyo Bosco.


Aline Gahongayire yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Papa w'ibyiza’


Gahongayire yumvikanishije ubuhangange bw’Imana ku buzima bwa buri wese

Gahongayire avuga ko iyi ndirimbo ari isengesho buri wese yakwifashisha biturutse ku buzima ari kunyuramo 


Gahongayire ari kumwe na Producer Meddy Saleh wakoze amashusho y'indirimbo ye 'Zahabu' ndetse na 'Papa w'ibyiza'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PAPA W'IBYIZA’ YA ALINE GAHONGAYIRE

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND