RFL
Kigali

David McCallum wamenyekanye muri ‘The Man From U.N.C.L.E.’ yitabye Imana

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/09/2023 16:58
0


Kuri uyu wa Mbere ni bwo umukinnyi wa filime David McCallum wamenyekanye muri filime y’ubutasi yasohotse mu 1960 yiswe ‘The Man From U.N.C.L.E.’ yitabye Imana ku myaka 90.



Davis McCallum wavukiye muri Ecosse yitabye Imana kuri uyu wa Mbere akikijwe n'umuryango we mu bitaro bya New York Presbyterian nk’uko Sky News ibitangaza.

McCallum asize umugore we w'imyaka 56, Katherine McCallum, abahungu be Paul McCallum, Valentine McCallum na Peter McCallum, umukobwa we Sophie McCallum ndetse n'abuzukuru be umunani.

Umuryango we wamusobanuye  "nk’umubyeyi mwiza, ugwa neza, wihangana kandi wuje urukundo."

Mu ijambo yavuze mu izina ry'umuryango, umuhungu we Peter yagize ati: "Yahoraga ashyira umuryango imbere ya buri kimwe. Yahoraga ashaka amahirwe yose yo guhuza abuzukuru be kandi yari afitanye ubucuti budasanzwe na buri wese muri bo.’’

Yongeraho ati: "We n'umwuzukuru we muto, Whit, wasangaga akenshi bari mu mfuruka y'icyumba mu birori by’umuryango bagirana ibiganiro byimbitse."


McCallum n'umugore we Katherine McCallum

Umuryango we wongeyeho ko McCallum -wanakinnye muri The Great Escape na NCIS  yari azwi nk’umugabo udasanzwe ushimishwa na siyansi n’umuco kandi akamenya no kubibyazamo ubundi bumenyi."

McCallum wapfuye azize uburwayi yashakanye n'umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli Katherine Carpenter mu 1967, mbere akaba yarashakanye n'umuririmbyi Jill Irlande.

McCallum yavukiye i Glasgow mu 1933, akomoka mu muryango ufite impano ya muzika, aho se umubyara David McCallum Sr yari azwi cyane mu gucuranga inanga naho nyina Dorothy Dorman umucuranzi wa Cello [icyuma cy’umuziki].

Umwuga wa McCallum wateye imbere nyuma y’uko agaragaye mu makinamico atanduanye arimo The Lion In Winter na Julius Caesar.

Yahawe ibihembo bibiri bya Emmy kandi yanakinnye muri filime z'intambara za kera zirimo The Great Escape na Mosquito Squadron.

Abaproducer ba NCIS, Steven Binder na David North bunamiye uyu mukinnyi, bavuga ko mu myaka irenga 20, David McCallum yakundaga abantu bose ku isi.

Bongeraho bati: "Nk'uko abafana be bashobora kuba baramukunze, abakoranye na David bo bamukundaga cyanekurushaho. 

Yari intiti kandi yiyubaha, yahoraga agira neza, akaba umunyamwuga wuzuye. Kuva ku munsi wa mbere, byari iby’agaciro gukorana na we kandi ntiyigeze adutererana. Yari intwari, yari umuryango kuri twe azakumburwa cyane."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND