RURA
Kigali

Ubwiza bw’imodoka y’umuzinga The Ben yahaye Umugore we Uwicyeza Pamella-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/09/2023 14:13
0


Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben yahaye impano y’imodoka umugore we Uwucyeza Pamella banasezeranye bitegura kurushinga mu bukwe buzaba mu Kuboza uyu mwaka.



Ni imodoka uyu mukobwa yashyikirijwe kuri icyi cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, nk’uko amakuru InyaRwanda.com yakuye mu nshuti za hafi abishimangira .

The Ben ahaye Uwicyeza imodoka mu gihe bitegura kwerekeza i Bujumbura aho bazaba bari kumwe mu bitaramo uyu muhanzi agiye gukorerayo ku wa 30 Nzeri no ku wa 1 Ukwakira 2023.

The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi  bari bamaze iminsi baragiye kuruhukira.

Mu 2019, nibwo hatangiye kuvugwa inkuru 'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.

Inkuru y'urukundo rwa The Ben na Miss Pamella yatangiye guca amarenga ku wa 9 Mutarama 2020 ku isabukuru y'amavuko ya The Ben, ubwo Miss Pamella yashyiraga ifoto y'uyu muhanzi kuri Instagram, arangije ati "Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe".


The Ben na Uwicyeza nyuma yo guhabwa imodoka

Kuva ubwo hatangiye kuvugwa umubano wihariye hagati y'aba bombi, ariko bakanga kugira byinshi babivugaho.

Byatangiye gushimangirwa n'amafoto y'aba bombi, yakomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku wundi. Hari n'amakuru avuga ko bakunda gusohokana kenshi  kandi  ko muri Kanama 2020 bigeze kujyana ku kiyaga cya Muhazi.

Mu Ugushyingo 2020, bombi bajyanye muri Tanzania bishimangirwa n'amashusho The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Uwicyeza Pamella ubwo umukunzi we yizihizaga isabukuru y'imyaka 33 y'amavuko Kuwa 9 Mutarama 2021, yanditse kuri Instagram amugaragariza urukundo. Yifashishije indirimbo y'uyu muhanzi yitwa 'Roho yanjye' maze ayikurikizaho amagambo.


The Ben na Pamella bagiye kwerekeza I Burundi

Yashyizeho agace gato k'iyi ndirimbo aho The Ben aba agira ati "Mpa ikiganza dusekane wowe wahize bose, nkubona mu marembo nkiyumanganya [...]" ashyiraho andi magambo agira ati 'N'umutima nk'uwawe, ukwiriye Isi " n'akamenyetso k'umuntu wambaye ikamba ry'ubwami. Nyuma yagize ati "The Ben, ndi umufana."

Kuwa 13 Mutarama umwaka wa 2021, nabwo Uwicyeza yongeye gushimangira urwo akunda The Ben akoresheje ifoto bafatanye umubiri ku wundi, yaje no guteza ururondogoro mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.



Imodoka y’igitangaza The Ben yahaye Uwicyeza








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND