Kigali

The Ben yahaye Pamella imodoka ihenze ya Range Rover

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:26/09/2023 13:25
0


Mu gihe The Ben yitegura gutaramira mu Burundi mu mpera z'uku kwezi, yahaye umugore we Uwicyeza Pamella impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover.



Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku mazina ya The Ben ari mu myiteguro yo gukora igitaramo mu gihugu cy'u Burundi ku wa 30 Nzeri 2023 na 01 Ukwakira 2023.

Ni ibitaramo bizaririmbamo Lino G,Sat B na Big Fizzo b’i Burundi biyongeraho Bushali, Babo, Shemi, DJ Diallo na DJ Lamper, bazaturuka i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’u Burundi.

Nyuma yo kugera mu Burundi baherekejwe na Muyoboke Alex, The Ben yashyize hanze amashusho agaragaza imodoka y'umuturika yahaye Uwicyeza Pamella. Ni imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover.

Ubutumwa yaherekesheje aya mashusho,  The Ben yagize ati "Ukwanga nzamwanga", arenzaho n'akamenyetso k'umutima mu rwego rwo kugaragaza urukundo akunda Pamella.

Uwicyeza Pamella akurikiye Yolo The Queen mu bakobwa baheruka guhabwa impano ya Ranger Rover aho Yolo The Queen aheruka guhabwa imodoka na Harmonize wamwihebeye.

Pamella yatangiye kuvugwa mu rukundo na The Ben hanyuma mu mwaka wa 2021. The Ben yamwabitse impeta yirenza imyaka ibiri ntacyo yari yibwira. Ku wa 31 Kanama 2023 The Ben yasezeranye mu murenge na Pamella. Ubu hategerejwe gusaba no gukwa no gusezerana imbere y'Imana.


The Ben yahaye impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover umukunzi we Pamella





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND